Ibiciro bya Pasiporo na zimwe mu mpapuro z’inzira byavuguruwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Amafaranga yacibwaga abanyarwanda bifuza urwandiko rubemerera kujya mu mahanga (pasiporo) yongerewe avanwa ku bihumbi 50 Frw ashyirwa kuri 75 000 Frw ku zigenewe abakuru.

Nkuko bigaragara ku mugereka w’Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n’Abasohoka ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 30 Gicurasi 2019, amafaranga yatangwaga ngo umuturage ahabwe zimwe mu nyandiko z’inzira yavuguruwe.

Kuri pasiporo zisanzwe hongerewemo iy’abana, aho uyishaka azajya yishyura 25 000 Frw, naho pasiporo y’abakuru uyishaka akishyura 75 000 Frw.

Mu iteka rishaje ryo mu 2011, pasiporo isanzwe yatangwaga uyishaka amaze kwishyura 50 000 Frw. Nta pasiporo yihariye igenewe abana yagaragaragamo, kuko yishyuzwaga kimwe n’umuntu mukuru.

Mu iteka rishya, pasiporo y’umuntu mukuru imara imyaka icumi yashyizwe ku mafaranga 100 000 Frw, pasiporo y’akazi ishyirwa ku 15 000 Frw aho kuba 10 000 Frw nk’uko byari bisanzwe naho pasiporo y’abanyacyubahiro ikomeza kuba 50 000 Frw.

Kuri Laisser Passer ho nta cyahindutse kuko iy’umuntu mukuru yakomeje kuba 10 000 Frw naho iy’umwana igakomeza kuba 5 000 FRW.

Mu bindi byahindutse harimo igiciro cy’urwandiko rw’inzira rw’impunzi rwashyizwe ku 20 000 Frw mu gihe iteka ryo mu 2011 ryari ryashyizeho 5 000 Frw.

Ibiciro by’inyandiko z’inzira mu Rwanda byaherukaga kuvugururwa mu 2011.

Amategeko ateganya ko umunyamahanga winjira mu Rwanda, agomba kuba afite urwandiko rw’inzira rufite agaciro kandi rwemewe mu Rwanda na viza cyangwa uruhushya rwo kuba mu Rwanda.

Umunyarwanda ufite imyaka y’ubukure usohotse mu gihugu na we agomba kwerekana ibyangombwa bimwemerera kujya mu mahanga mu gihe umwana ushaka gusohoka hanze y’u Rwanda hejuru yo kuba afite inyandiko z’inzira, aherekezwa n’umwe mu babyeyi be, umwishingizi we cyangwa undi muntu wabiherewe ububasha n’ababyeyi cyangwa n’umwishingizi be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza