Ibigo bikomeye bizasinyira i Kigali amasezerano ya miliyari zisaga $40 mu bucuruzi n’ishoramari muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda, African Export-Import Bank (Afreximbank) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bigiye gushyira umukono ku masezerano yo kwakira Imurikagurisha Nyafurika rizaba umwaka utaha, Intra-African Trade Fair (IATF2020).

Iryo murikagurisha riba buri myaka ibiri rigamije guhuriza hamwe sosiyete, inganda, ibihugu n’abandi bacuruzi Nyafurika bagasangira amakuru ku bucuruzi, ishoramari no kunguka abakiliya bashya hagamijwe kongera ubuhahirane hagati y’abatuye Umugabane wa Afurika.

Ni igikorwa gikomeye mu bucuruzi kuri uyu mugabane kuko nk’iriheruka ryabereye mu Misiri umwaka ushize, ryasojwe hasinywe ubucuruzi bwa miliyari zisaga 30 z’amadolari ya Amerika.

Aya masezerano azashyirwaho umukono ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019 muri Kigali Convention Centre, mu gihe u Rwanda ruzaba runakira inama ya Transform Africa.

IATF2020 izabera i Kigali ku wa 1-7 Nzeri 2020, yitezweho impinduka mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no kongera ubumenyi n’uburyo bwo kubuhanahana.

Afreximbank ivuga ko iri murika “ryitezwemo amasezerano ya miliyari zisaga $40 mu bucuruzi n’ishoramari ndetse rikanitabirwa n’abacuruzi basaga 5000, ba rwiyemezamirimo n’abayobozi mu nzego za leta baturutse mu bihugu 55.”

Biteganyijwe ko aya masezerano yo kwakira iri murika azasinywa hagati ya Prof. Benedict Oramah uyobora Afreximbank, Komiseri ushinzwe Inganda n’Ubucuruzi muri AU, Albert Muchanga na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya.

Ubwo hasozwaga imurika riheruka ryabereye mu Misiri, ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo hatangajwe ko iritaha rizabera mu Rwanda.

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria uyoboye Inama Ngishwanama ya IATF ni we watangaje ko u Rwanda rwatoranyirijwe kwakira iryo murikagurisha.

Byakurikiranye n’urugendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu Misiri ku wa 8-9 Ukuboza 2018 yitabiriye inama izwi nka ’Africa 2018 Forum’, igamije kongera amahirwe yo kwishyira hamwe mu by’ubukungu no kongera ishoramari muri uyu mugabane.

Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Prof Benedict Okey Oramah, ashyigikira igitekerezo cyo gutangiza iri murikagurisha, anashimangira gahunda y’u Rwanda yo kuryakira.

Intego ni uko rigira uruhare mu kongera ubucuruzi bukorwa hagati y’Abanyafurika ubwabo, bukava ku gaciro ka miliyari 170 z’amadolari bukagera kuri miliyari 250 z’amadolari mu 2021.

Iri murika ribereye igihe kuko amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, biheruka kwemezwa ko azatangira kubahirizwa ku wa 30 Gicurasi 2019 nyuma y’uko ibihugu 22 byagombaga kubanza kuyemeza burundu byamaze kuboneka.

Ayo masezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 azahuriza ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 z’amadolari ya Amerika.

Azazamura kandi ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

U Rwanda rwagaragaje ibyiza rwihariye mu imurika riheruka ryabereye mu Misiri
Icyayi cy'u Rwanda ni kimwe mu byamuritswe mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza