Ibigo bikorera mu nzu zagenewe guturwamo byahawe amezi atatu yo kwimuka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Mutarama 2017 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali wahaye amezi atatu abacuruzi n’Imiryango idaharanira inyungu ikorera mu nzu zagenewe guturwamo kugira ngo ibe yamaze gushaka ahandi ikorera.

Mu mujyi wa Kigali hagaragara Imiryango itegamiye kuri leta myinshi n’abacuruzi usanga bafite ibiro mu nyubako zagakwiye kuba zituwemo.

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, yabwiye The New Times ko abarebwa n’iki cyemezo bose babimenyeshejwe kandi ko aya mezi atatu yatangiye kubarwa uhereye tariki ya 1 Mutarama 2017.

Ati “Twarabandikiye bose tubaha amezi atatu yo kuba bamaze kwimuka bakava mu nzu zagenewe guturwamo. Twasabye kandi abafite inzu z’ubucuruzi kugabanya igiciro cy’ubukode kugira ngo byorohere abifuza kuzikoreramo.”

Yakomeje avuga ko bitandukanye no mu myaka yashize, ubu hari inzu nyinshi zagenewe gushyirwamo ibiro, bityo ko nta rwitwazo rwo gukomeza gukorera mu zo guturamo; ibintu bibangamira abakiliya n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Ati “Hari umwanya uhagije mu nyubako z’ubucuruzi, izindi nazo ziri kubakwa zizaba zarangiye mu gihe cyagenwe. Umujyi uzafunga ibiro byose bikorera mu ngo, igihe hazaba habayeho kutubahiriza amabwiriza yo kwimuka”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe abashoye imari mu kubaka inzu z’ubucuruzi binubiraga igihombo gikomeye baterwa no kuba abacuruzi benshi bahitamo kujya gukorera mu nzu zagenewe guturwamo kuko arizo zihendutse.
Mu nyubako zagenewe ubucuruzi kugeza ubu zitarabona abazikoreramo uko bikwiye harimo iya RSSB, M.Peace Plaza, Kigali Heights n’izindi nyinshi.
Uretse kuba abashoye imari mu nzu z’ubucuruzi bananirwa kwishyura inguzanyo baba barafashe muri banki, ibi binatuma abakeneye izo guturamo batazibona.
Busabizwa yavuze ko abafashe inzu zabo zari zigenewe guturwamo bakazihindura iz’ubucuruzi barebwa n’iki cyemezo, keretse gusa igihe bazaba bemeye gushyiramo ibisabwa byose

Yanavuze ko kandi umujyi wa Kigali usanga bitewe n’aho inyubako y’ubucuruzi iherereye, igiciro cyo gukodesha cyagakwiye kuba nibura amadorali 15 kuri metero-kare.

Mu gihe iyi nkuru ari nziza ku bafite inzu zihariye zagenewe ubucuruzi no gushyirwamo ibiro, imwe mu miryango isanga iki cyemezo kizabangamira cyane ibikorwa byayo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda, RUB, Kanimba Donatile, yavuze ko bamaze imyaka myinshi bagorwa no gukodesha, umwaka ushize akaba aribwo babashije kwigurira inzu babonaga ibereye abakozi b’ibikorwa byabo.

Yakomeje avuga ko nk’Umuryango utegereza abaterankunga kugira ngo ubashe gukora, bizagorana kubona amafaranga yo gukodesha mu nyubako zihariye zagenewe ubucuruzi, aho asaba ko umujyi watekereza uburyo bwo kumanura ibiciro.

Umuyobozi wa Century Real Estate, igenzura nyinshi mu nyubako z’ubucuruzi, Paul Rwigamba, yavuze ko ugereranyije ibiciro bibereye buri wese bitewe n’aho inyubako yifuza gukoreramo iherereye.

Impuzandego y’ibiciro kuri metero-kare ni amadorali 17, ni ukuvuga hafi ibihumbi 14 by’amanyarwanda. Mu nyubako ziri mu bice byahariwe ubucuruzi (Central Business District) igiciro kiri hagati y’ibihumbi 12 na 16 by’amafaranga y’u Rwanda kuri metero-kare.

Ibigo bikorera mu nzu zagenewe guturwamo byahawe amezi atatu yo kwimuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza