Ibigo bitatu bigiye gufatanya gutuburira imbuto y’ibigori mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Ibigo bitatu byasinyanye amasezerano yo gutuburira mu Rwanda imbuto y’ibigori, aho mu mpera z’umwaka utaha hazaba hamaze gutubura toni 600 zizatuma igihugu kigabanya ingano y’ibyo gitumiza mu mahanga.

Buri mwaka u Rwanda rutumiza mu mahanga imbuto z’ibigori, Soya, ingano n’ibindi zifite agaciro ka miliyari zirenga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Ibigori byihariye toni 3000, Soya ni toni 400 naho ingano ni toni 600.

Kuri uyu wa Kane umushinga ufasha mu kwegereza abahinzi inyongeramusaruro One Acre Fund-Tubura, umushinga Agro-Processing Industries, na Western Seed Company, basinyanye amasezerano y’ubufatanye bwo gutuburira imbuto y’ibigori mu Rwanda.

Umuyobozi wa One Acre Fund-Tubura mu Rwanda, Eric Pohlman, yavuze ko bashaka gukemura ikibazo cyo gutumiza imbuto hanze hagamijwe guteza imbere abahinzi bo mu Rwanda.

Yagize ati “Ubu bufatanye buhuriweho n’ibigo bitatu bifite intego yo kwegereza abahinzi ikoranabuganga bakenera kugira ngo batere imbere. Ibi tuzabikora tubegereza imbuto batagombye kujya kuzitumiza hanze kuko iyo abahinzi bateye imbere natwe dutera imbere”.

Yakomeje avuga kandi ko biteguye gukemura ibibazo by’itinda ry’imbuto byakundaga kugaragazwa n’abahinzi.

Umushinga One Acre Fund-Tubura ukorera mu turere 15 kuva mu 2007, wari usanzwe ukora mu bijyanye no kwegereza abaturage inyongeramusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa yavuze ko gukorera imbuto mu gihugu bituma zihenduka kandi bikavanaho ikintu cyo gutinda kugera ku bahinzi.

Yanavuze ko gukorera mu gihugu bifasha gukora izikwiranye n’agace cyangwa igihugu muri rusange.

Ati “Turabona ari inyungu nini cyane kandi ubufatanye nk’ubu ni ingenzi cyane, kuko bashyiramo amafaranga menshi bakabikora nk’abikorera ku giti cyabo kuruta uko byakorwa n’abahinzi bato bagifite ubushobozi buke”.

Dr Patrick yanavuze kandi ko aba bashoramari bahereye ku bigori ariko hari kurebwa uburyo n’izindi mbuto zirimo soya n’ingano zajya zituburirwa mu Rwanda. Kugeza ubu mu Rwanda hatuburirwa imbuto zitandukanye zingana na toni 2000.

Uyu mushinga wo gutubura mbuto y’ibigori uzakorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba ku buso bwa hegitari 400, ukazatwara miliyari 1.9 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Eric Pohlman, avuga ko mu mpera za 2019 bazaba batubura imbuto y'ibigori ingana na toni 600
Umuyobozi wa RAB ,Dr Patrick Rurangwa avuga ko mu Rwanda hatuburirwa imbuto zingana na toni 2000
Umuyobozi wa Western Seed Company, Saleem Esmail (Iburyo), Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Eric Pohlman (hagati) n’Umuyobozi wa Agro-Processing Industries Olivier Rugema basinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza