Ibigo bitwara abagenzi byatanze imodoka 240 zo gutwara abanyeshuri gusa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Mata 2018 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje mu gihe abanyeshuri bari gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya kabiri, ibigo byigenga bikora umurimo wo gutwara abagenzi byatanze imodoka zigera kuri 240 zo kubasubiza ku ishuri zibagenewe gusa.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri igaragaza ko izo modoka zirimo 83 zatanzwe na Volcano Ltd, 78 zatanzwe na Horizon Express Ltd, 35 zatanzwe na Omega Ltd, 19 zatanzwe na Capital Express na 25 zatanzwe na Ugusenga Express.

Minisiteri y’Uburezi iheruka gufata icyemezo cyo gutandukanya iminsi abanyeshuri basubirira ku mashuri, hagamije kugabanya umubyigano w’abakora ingendo wasangaga bahurira aho bategera imodoka, bigatuma rimwe na rimwe abanyeshuri batagera aho biga ku gihe, bigateza impungenge ku mutekano wabo.

Umunyamabanga wa leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, aheruka kumenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri n’abagize amashyirahamwe atwara abagenzi ko igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2018 kizatangira ku wa Mbere tariki 16 Mata 2018.

Yagize ati “Buri munyeshuri agomba kuba yambaye umwambaro w’ishuri anafite ikarita y’ishuri kugira ngo umutekano we urusheho kwitabwaho neza; abayobozi b’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge basabwe gukurikiranira hafi ingendo z’abanyeshuri.”

“Abanyeshuri bazagenda ku wa Mbere tariki 16 Mata 2018 barasabwa kuba bageze ku bigo bibacumbikira bitarenze saa cyenda z’amanywa, ndetse abayobozi b’amashuri barasabwa gukurikirana ko abanyeshuri bose bazagera ku mashuri ku gihe, kugira ngo batangira amasomo hakiri kare.”

Bitewe n’uko umunsi wa mbere abanyeshuri bagombaga kugendaho wahuriranye n’uwo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku wa Gatanu tariki 13 Mata, byatumye aba mbere bagenda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mata, bityo ku wa Mbere bose ntibazabasha gutangira amasomo.

Kuri uyu wa Gatandatu hagiye abanyeshuri biga mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo; Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata hagiye abanyeshuri biga mu turere twa Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata ho hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Abanyeshuri bahawe imodoka zihariye
Muri gare ya Nyabugogo hagaragara umubare munini w'abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza