Ibigo bya Leta muri Afurika birashimirwa umuhate wabyo mu iterambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2018 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Ibigo bya Leta, inzego n’imiryango yagize uruhare rudasanzwe mu bikorwa biteza imbere abaturage mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birashimirwa imbaraga byakoresheje zigahindura imibereho n’iterambere ry’abatuye umugabane.

Ibi bihembo bitangwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Convention Centre n’Ikinyamakuru [Magazine] cyitwa Instinct Wave, gitangaza ibijyanye n’inzego za Leta, kigakorera mu Bwongereza, Ghana, Nigeria n’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Instinct Wave, Akin Naphtal, yatangaje ko ibi bihembo bigamije gushimira ibigo bya leta byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri Afurika, kuzirikana umusanzu wabyo mu iterambere no gutuma abandi babireberaho.

Yagize ati “Abaturage ba Afurika bakeneye ko inzego za Leta zibaha serivisi nziza, bisobanuye ko izi nzego zigomba guhanga udushya no guhindura uburyo zitangamo serivisi hagamijwe ko uyu mugabane utera imbere zibigizemo uruhare rukomeye.”

Harashimirwa kandi abakozi ba leta b’indashyikirwa mu nzego zitandukanye z’imiyoborere berekanye imikorere idasanzwe mu guhanga udushya no kwerekana ubudashyikirwa mu miyoborere.

Abafatanyabikorwa bafashije inzego za leta kugera ku ntego zazo binyuze mu ikoranabuhanga nabo barashimirwa.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibi bihembo witabirwa n’abayobozi bakomeye mu bigo bya leta muri Afurika, abakozi ba leta, abashoramari, abajyanama, abahagarariye leta n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Instinct Wave, Akin Naphtal, yatangaje ko ibi bihembo bigamije gushimira ibigo bya leta byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza