Ibihamya bigaragaza ko uherutse kuraswa avanye magendu muri Uganda yarasiwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Hashize icyumweru n’iminsi mike Pierre Nkerenke arashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga kwinjiza magendu yari avanye muri Uganda, yahagarikwa n’inzego zishinzwe umutekano akazirwanya.

Nkerenke wari utuye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare yishwe ari kumwe n’umuturage wa Uganda bafatanyije kurwanya inzego z’umutekano z’u Rwanda bitwaje imihoro.

Uganda yahise itangaza ko Nkerenke yarashwe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda bakamurasira ku butaka bwayo. Ni amakuru u Rwanda rwanyomoje rwivuye inyuma.

Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru The New Times cyageze mu gace iryo sanganya ryabereyemo kazwi nko ku Misave.

Indangamerekezo y’ikoranabuhanga izwi nka GPS ndetse n’ibyo abaturage bahaturiye bavuga, bigaragaza ko abo bantu barasiwe ku butaka bw’u Rwanda bashaka kurwanya inzego z’umutekamo.

Muri ako gace, abaturage b’ibihugu byombi basa n’abaturanye ariko hagiye habamo inkingi z’amabuye zerekana aho ibihugu byombi bigabanira.

Uvuye gato kuri izo nkingi, imbere yazo hari umuhanda uri ku butaka bw’u Rwanda ari naho habereye iryo raswa.

Hafi aho hari urutoki rw’umunyarwanda hakuno y’umuhanda hafi ya Uganda, hakaba n’ibiti birindwi by’imisave ari nayo nkomoko y’izina ry’ako gace.

Ibi bihabanye kure n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda, bivuga ko hafi y’aho Nkerenke yarasiwe hari ibiti by’inturusu.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Tebuka Pierre, yavuze ko ukurikije ahari imbago z’inkingi z’amabuye, bigaragaza ko iraswa ry’abo bantu ryabereye mu Rwanda.

Yagize ati “Izi nkingi zashyizweho ngo zigaragaze umupaka. Bigaragaza neza ko ibyabaye byose byabereye ku butaka bw’u Rwanda.”

Imbere neza y’aho byabereye hari inzu y’umunyarwanda Francis Rubambantare n’akazu gato ka Airtel.

Ibimenyetso byose bigaragaza ko iryo sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Kagarama, akagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe wo muri Nyagatare.

Rubambantare, umuturage utuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko bitangira yumvise urusaku, yasohoka agasanga ni Nkerenke afashijwe n’abaturage ba Uganda barwanyaga abashinzwe umutekano bo mu Rwanda.

Yavuze ko yahise ajya gutabaza abandi baturanyi ngo baze guhashya abo ba magendu bashakaga gutema abashinzwe umutekano mu Rwanda.

Yagize ati “Byaragaragaraga ko bashaka gutema abashinzwe umutekano bacu. Bari bafite imihoro, banakomeza gutyo ubwo abasirikare bazaga.”

Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko umuhanda abo bagizi ba nabi barasiwemo ari uwo muri Uganda, nyamara ibimenyetso bigabanya ibihugu byombi ndetse n’ubuhamya bw’ahatuye bigaragaza ko umuhanda uri mu Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyo bimenyetso byeretswe abayobozi ba Uganda bahageze mu cyumweru gisize.

Abaturage bavuga ko abo bayobozi bamaze kubona ukuri, abashinzwe umutekano ba Uganda bari boherejwe muri ako gace bahise bahava bagasubira aho bari bavuye.

Uyu muhanda uri ku butaka bw'u Rwanda, bitandukanye n'ibyo abanya-Uganda bavugaga

Magendu iva muri Uganda si bishya muri ako gace

Abatuye muri aka gace bavuga ko ibyo kwambutsa magendu atari bishya kuri uwo mupaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tabagwe, Habarugira Edmond, yavuze ko hari bamwe mu baturage ba Uganda baha ruswa bamwe mu banyarwanda kugira ngo bambutse ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe n’amategeko.

Habarugira yerekanye inzu iri muri ako gace ko hakurya y’umupaka muri Uganda, yubatswe mu mezi atatu ashize ibikwamo ibicuruzwa bitemewe.

Yagize ati “Ni inzu y’umuturage wa Uganda. Ni ububiko bw’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose. Nyirayo yayubatse mu mezi atatu ashize ngo bijye bimworohera kubizana mu Rwanda mu buryo bwa magendu.”

Nubwo kenshi abanya-Uganda bagiye bihanangirizwa guhagarika ubwo bucuruzi, Habarugira avuga ko ntacyo bitanga kuko abaturage babikora ku ruhande rwa Uganda badahanwa.

Bimwe mu biyobyabwenge binyuzwa kuri uwo mupaka rwihishwa bivuye muri Uganda harimo kanyanga, urumogi n’ibindi.

Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bwa Uganda bwateguye umuhango wo gushyikiriza u Rwanda umurambo w’umuturage warwo, Nkerenke.

Uganda yari yatumije benshi mu bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu kuza muri uwo muhango, ni ibintu byanenzwe na benshi bavuga ko ari ukwiyererutsa imbere y’amahanga, bagaragaza u Rwanda nk’isoko y’ikibazo.

Icyongeye gutangaza benshi, ni uko umuhango wo gushyikiriza u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabereye ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, aho kuba muri Nyagatare aho isanganya ryabereye.

Umubano w’u Rwanda umaze igihe urimo agatotsi nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije ubudasiba uburyo abaturage barwo bafungwa nabi, bagatotezwa iyo bagiye muri Uganda bazizwa ubusa.

Aho akaziga ka A kagaragaza ni ahari inkingi igaragaza umupaka w'u Rwanda na Uganda, B igaragaza aho isanganya yabereye naho C igaragaza urutoki rw'umunyarwanda Rubambantare ruri ku butaka bw'u Rwanda
Akambi kakagaragaza aho isanganya ryabereye
Habarugira Francis utuye muri ako gace
Aka ni akagezi kari mu rubibi rugabanya ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza