Ibihe byaranze Kongere ya FPR Inkotanyi mu mafoto 100

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 14 Ukuboza 2017, i Rusororo ku Cyicaro cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi, hateraniye Kongere yahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 uyu Muryango umaze ubayeho.

Ni Kongere yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu, abayobozi mu nzego nkuru za leta ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku isi b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zayo.

Hanatumiwemo abahagarariye amashyaka n’imitwe ya Politiki yemewe mu gihugu ndetse n’inshuti za FPR Inkotanyi zo mu bindi bihugu nka Kenya, Tanzania, u Bushinwa n’ahandi.

Perezida Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango, ubwo yatangizaga iyi kongere, yasabye abanyamuryango gukomeza kurangwa n’indangagaciro zubatse FPR Inkotanyi kuva mu ntangiriro, bakareka kwigamba ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho kuko hari byinshi igihugu gikeneye gukora.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, mu bitabiriye Kongere y'Umuryango wa FPR Inkotanyi
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abayobozi bakuru ku rwego rw'igihugu
Madamu Jeannette Kagame, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Gasinzigwa Oda n'Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Gasamagera Benjamin
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James
Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo, ubwo haririmbwaga indirimbo y'Umuryango wa FPR Inkotanyi
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, nawe yitabiriye iyi kongere
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Marie Solange Kayisire, aganira na Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D'Arc Mujawamariya
Akanyamuneza kari kose kuri Senateri Tito Rutaremara
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa, nawe yitabiriye iyi kongere
Sheikh Musa Fazil Harerimana uyobora Ishyaka PDI nawe ni umwe mu bitabiriye iyi kongere ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 30 uyu muryango umaze ubayeho
Umuyobozi w'Ishyaka PS Imberakuri, Mukabunani Christine
Dr Kaberuka yatangaje ko u Rwanda rushimirwa kuba rwaranze kuba igihugu cy'insina ngufi
Kongere ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'ibirori by'isabukuru y'imyaka 30 uyu Muryango umaze uvutse
Perezida Kagame yakomoje ku mukoro yatanze ku bushakashatsi ku gikeri n’inyabarasanya
Senateri Dr Sezibera Richard atanga igitekerezo muri iyi Kongere
Dr Clet Niyikiza yavuze ko uburezi bukwiye guhabwa abana b’Abanyarwanda bugomba kugira umusingi uhamye uzana impinduka ku muryango rusange
Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo yamenye uburyo inyabarasanya yomora umuntu wakomeretse abyumvise kuri Radio Rwanda
Uhereye ibumoso: Dr Donald Kaberuka; Francis Gatare; Dr Clet Niyikiza na Minisitiri Louise Mushikiwabo batanze ikiganiro cyagarutse kivuga ku rugendo rwa FPR Inkotanyi mu myaka 30 n’ibibazo isi yari ifite muri icyo gihe
Umwe mu bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi atanga igitekerezo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Dr Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame na Madamu na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Gasinzigwa Oda bafatanyije n'abitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi gucinya akadiho
Bagaragazaga ibyishimo mu buryo bw'ikirenga
Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr. Habyalimana Jean Baptiste aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu no hanze yacyo
Bafashe n'umwanya wo gucinya akadiho
Ababyeyi na bo bacinyaga akadiho
Akanyamuneza ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Kongere
Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. Gen. Charles Karamba, aganira na bamwe mu bitabiriye iyi kongere
Kongere ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n'abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye
Benjamin Gasamagera uyobora PSF aganira na Sheikh Abdul Karim Harerimana, Komiseri muri FPR Inkotanyi
Perezida Kagame ageza impanuro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye iyi kongere
Bashimye impanuro bahawe n'Umukuru w'Igihugu akaba na Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi
Ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu nibo bitabiriye iyi kongere
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame yavuze ko gutera u Rwanda unyuze mu bantu bari imbere mu gihugu ari byo bishoboka kurusha uko warutera unyuze hanze yarwo
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukomera ku ndangagaciro z'Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Kagame na Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe (ibumoso) n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza umuryango
Senateri Tito Rutaremara aramukanya na Pie Nizeyimana uyobora Ishyaka UDPR
Mutsindashyaka Theoneste nawe yitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame yakomoje ku byo yaganiriye na Dallaire mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu
Madamu Jeannette Kagame, Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne bari bafite akanyamuneza
Perezida Kagame aganira n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame na Madamu basuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Kongere
Ku munsi wa mbere ubwo Perezida Kagame yageraga i Rusororo ku Cyicaro cya FPR Inkotanyi
Perezida Kagame aganira na Vice Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, ageza ubutumwa ku banyamuryango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Dr Vuningoma James atanga igitekerezo
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Rucagu Boniface uri mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye atanga igitekerezo
Perezida Kagame aganira na Mugesera Antoine n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Perezida Kagame yavuze ku bayobozi birata ko u Rwanda hari ibyo rwagezeho rituma amahanga aza kurwigiraho nyamara hakiri ibibazo byinshi bikeneye gukemurwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yasobanuye aho u Rwanda ruhagaze muri iyi minsi
Dr Clet Niyikiza, washinze Leaf Pharmaceuticals, ikora imiti yifashishwa mu kuvura indwara yavuze ko hari gukorwa ubushakakatsi ku nyabarasanya no ku gikeri n’ubujyanye n’imiterere y’injangwe
Dr Donald Kaberuka yavuze ko u Rwanda rwanze kuba igihugu gisa n’igiciye bugufi imbere y’ibindi
Muri Kongere hatanzwe ibiganiro birimo n'icyagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kwa FPR Inkotanyi
Umuyobozi wa Sosiyete Market Merger Ltd yakoze porogaramu yitwa MERGIMS, Muhire Louis Antoine na Gitera Diana wari uyoboye ibiganiro
Perezida Kagame ubwo yitabiraga kongere ya FPR Inkotanyi ku munsi wayo wa kabiri
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire ageza ijambo ku banyamuryango wa FPR Inkotanyi
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars aganira na Senateri Makuza Bernard na Visi Chairman, Bazivamo Christophe
Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, atanga ibitekerezo
Dr Clet Niyikiza yavuze ko hakwiye gutangwa uburezi buzana impinduka muri sosiyete
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, baganira
Abayobozi batandukanye bagera i Rusororo ahabera iyi kongere
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’uw’Ibikorwaremezo, Musoni James bari bafite akanyamuneza
Ibyishimo by'ikirenga ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode
Morale yari yose mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa, aganira na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Gasinzigwa Oda
Senateri Makuza aramukanya na Prof. Karangwa Chrysologue
Iyi kongere yitabiriwe n'abaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente aganira na Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, Munyeshyaka Vincent
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa aganira na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), Nizeyimana Pie n'uw'iry'Iterambere n'Ubusabane (PPC), Dr. Alvera Mukabaramba batumiwe muri Kongere ya FPR Inkotanyi
Ubwo baririmbaga indirimbo y'umuryango FPR Inkotanyi
Iyi Kongere iteraniye ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo

Amafoto: Niyonzima Moses, Mazimpaka Jean Pierre na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza