Ibihugu 13 byaje kwigira ku bumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Kanama 2016 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Benshi mu banyamahanga bagenda mu Rwanda batangazwa n’uburyo abanyarwanda bongeye kwiyunga, kubana mu mahoro no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igatwara ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara igaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda buri ku kigereranyo cya 92.5% buvuye kuri 82.3% bwariho mu 2010.

Iyi ntambwe ikomeza guterwa n’abanyarwanda baharanira icyatuma bagera ku iterambere rirambye ni yo yatumye urubyiruko ruturutse mu bihugu 13 byo ku migabane itandukanye ruza gukura isomo ku byo u Rwanda rwanyuzemo n’uburyo rwabyikuyemo.

Ni mu mahugurwa y’ibyumweru bitatu yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu Mercy Ministries, aho abagera kuri 30 bazasobanurirwa inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo rubashe kongera kugira ubumwe ndetse n’isanamitima.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu birimo Uganda, Kenya ,Côte d’Ivoire ,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Sri Lanka, Haiti, Sudani y’Epfo,Cameroun, u Bufaransa, Afurika y’Epfo, U Rwanda n’ibindi.

Umuyobozi wa Mercy Ministries International mu karere u Rwanda ruherereyemo, Pst. Joseph Nyamutera avuga ko kuba abantu baturuka impande zitandukanye z’isi bakaza kwigira k’u Rwanda ari ikimenyetso ko intambwe yatewe igaragarira buri wese.

Yagize ati” Tuzakora uko dushoboye duhe abitabiriye aya mahugurwa impamba izabafasha kugarura no kubungabunga amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu bihugu baturutsemo.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bashimishwa no kuba u Rwanda rwarabashije kuva mu bihe bikomeye bya Jenoside ndetse intambwe imaze guterwa mu myaka 22 ishize ihagaritswe ikaba itangaje cyane.

Pastor Elkanah Kiprop Cheboi waturutse muri Kenya yavuze ko nta gushidikanya ko u Rwanda ari urugero rwiza ku bumwe n’ubwiyunge bushoboka ndetse ko amasomo azakura muri aya mahugurwa azamufasha kwigisha no gushishikariza urubyiruko rwo mu gihugu cye gutera ikirenge mu cy’abanyarwanda.

Uretse amasomo atandukanye bazahabwa, uru rubyiruko ruzanasura inzibutso za jenoside zitandukanye kugira ngo babashe kwibonera ukuri ku byabaye mu Rwanda ndetse banaganirizwe n’abarokotse babashije kongera kwiyubaka.

Aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 9 Kanama azasozwa ku wa 26 Kanama 2016.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganirizwa ku byo Abanyarwanda bakoze ngo bongere kuba umwe nyuma ya Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza