Ibikorwa byo guteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda bigiye gutangira

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 07:30
Yasuwe :
1 0

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa mu ruganda rwa Volkswagen ku cyicaro cyarwo muri Afurika y’Epfo, Stefan Mecha, yemeje ko uru ruganda rukomoka mu Budage rugiye gutangira imirimo yarwo mu Rwanda, guhera muri Kamena uyu mwaka.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Volkswagen yashyizweho umukono ku wa 21 Ukuboza 2016, avuga ko urwo ruganda rugomba gutunganyiriza imodoka zarwo mu Rwanda bitarenze umwaka ushize.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko Volkswagen yamaze gukora inyigo y’uburyo guteranyiriza imodoka mu Rwanda bishoboka, isozwa itanga icyizere bityo hafatwa umwanzuro wo gutangira imirimo vuba.

Amasezerano yasinywe hagati y’urwo ruganda ari mu byiciro bitandukanye birimo guteranyiriza imodoka mu Rwanda, kuzana uburyo bwo gukoresha imodoka imwe ku bantu benshi, hakiyongeraho n’ikorwa ry’imodoka zigezweho zikoresha amashanyarazi, ikoranabuhanga inganda zikomeye ku Isi ziri kugerageza.

Mu kiganiro na The East African, Stefan Mecha yagize ati “Turi guteganya gufungura hagati muri uyu mwaka. Volkswagen South Africa ikomeje gahunda yayo y’ibijyanye n’imodoka mu Rwanda irimo no kuzihateranyiriza. Ibindi birambuye bizatangazwa mu byumweru bike biri imbere.”

Yavuze ko urwo ruganda ruzaba rwubatse hamwe n’izindi mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali, aho nibura mu mwaka wa mbere bateganya gukora imodoka 1000.

Urwo ruganda ruzaba rukora imodoka nto zigezweho zo mu bwoko bwa “Think Blue,”zitangiza ibidukikije hamwe n’izikoresha amashanyarazi zo mu bwoko bwa VW Golf.

Mu rwego rwo kwigarurira isoko ryo muri Afurika y’Iburasirazuba, Volkswagen iheruka gusubukura imirimo yo guteranyiriza imodoka muri Kenya, nyuma y’uko yari imaze imyaka irenga 40 iyihagaritse.

VolksWagen igiye gutangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza