Ibinyabiziga bisaga 60 mu bisuzumwa ku munsi mu Rwanda bisohora umwuka uhumanya ikirere

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, rigaragaza ko ku munsi umwe haboneka imodoka ziri hagati ya 60 na 80 zisohora umwuka uhumanya ikirere n’uwo abantu bahumeka.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko ku munsi umwe basuzuma ibinyabiziga biri hagati ya 600-700, muri byo ibiri hagati ya 60-80 biba bifite imyuka ihumanya ikirere mu rugero runaka.

Yabitangarije mu gikorwa cy’Ubukangurambaga cyateguwe na REMA cyari kigamije gusuzuma ubuhamane bw’imyotsi iva mu binyabiziga no gukangurira abantu gufata ingamba zo kurengera ibidukikije bihuriweho cyane cyane umwuka abantu bahumeka, cyabereye ku Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga kuri uyu wa 29 Gicurasi 2019.

Umuyobozi w’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Colette Ruhamya, yavuze ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa, iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’ibinyabiziga bisohora umwuka uhumanya ikirere kidakwiye kwirengagizwa.

Ati “Tuzi neza ko ihumana ry’umwuka duhumeka riri mu bihitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi ndetse no mu gihugu cyacu muri rusange. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2000 bwagaragaje ko impfu zigeze ku 2000 zatewe no guhumeka umwuka mubi uhumanye kubera ibikorwa bitandukanye bimwe na bimwe biva mu binyabiziga.”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, yashishikarije abafite ibinyabiziga ndetse n’ababitwara kwibuka kubikorera ubugenzuzi mu gihe cyateganyijwe kugira ngo hasuzumwe ingano y’umwuka byohereza mu kirere.

Ati “Ikigo gitangira mu 2003 twapimaga ibishobora guteza impanuka, […] Uko iminsi igenda ihita byabaye ngombwa ko mu byo dupima hiyongeramo no gupima imyuka ishobora kwangiza ikirere ndetse igahumanya umwuka duhumeka. Ibyo twabitangiye mu 2013 aho dusanze ibyo bipimo bishobora kugira ingaruka ba nyiri ibinyabiziga bagirwa inama y’icyo bakwiye gukora kugira ngo ibyo bipimo bigaruke hasi.”

Yakomeje avuga ko ibikoresho byifashishwa mu gupima ibinyabiziga bihari, haba ku Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, hari n’icyuma abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda baba bafite cyagenewe ako kazi hakaba n’izindi mashini zizashyirwa mu modoka za Polisi “Patrol Car” nazo zikazajya zipima umwuka usohorwa n’imodoka.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo ku muhanda bafite icyuma bapimisha niba imodoka isohora umwuka uhumanya ikirere
Abayobozi bakurikiranye uko ubuziranenge bw'ibinyabiziga bupimwa
Eng Colette Ruhamya areba uko bapima niba imodoka isohora umwuka uhumanya ikirere
Eng Colette Ruhamya umuyobozi mukuru wa REMA
Ibinyabiziga biri hagati ya 60 -80 mu bisuzumwa biba bisohora umwuka uhumanya ikirere
Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga hari ibikoresho n'abapolisi b'inzobere mu kugenzura ibinyabiziga
Mu modoka eshatu zasuzumwe mu gihe cyitarenze isaha, imwe muri zo yasohoraga umwuka uhumanya ikirere
Umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji ari kumwe n'abandi bayobozi muri polisi hamwe na Eng Colette Ruhamya
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji

Amafoto: Niyonzima Moses


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza