Ibirango by’amapeti y’Abacungagereza byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri (Amafoto)

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 10:55
Yasuwe :
2 0

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 11 Nyakanga 2018 yemeje Iteka rya Minisitiri rigena ibiranga amapeti n’ibindi biranga ku buryo bwihariye inzego z’amapeti y’Abacungagereza.

Urebye amapeti yari asanzwe, ikizahinduka kigaragara cyane ni ipeti rishya rya Komiseri Mukuru wa RCS.

IGIHE yabonye amafoto y’amapeti 14 naho irya 15 rya ‘Warder’ nta kirango cyihariye rigira uretse kuba umucungagereza yambaye impuzankano ijyanye n’akazi ke.

Iri teka rya Minisitiri ryemejwe, rikurikira Iteka rya Perezida n° 31/01 ryo ku wa 24/1/2018 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza, ari naryo riha ububasha minisitiri ubifite mu nshingano gushyiraho Iteka rigena ibiranga amapeti n’ibindi biranga ku buryo bwihariye inzego z’amapeti y’abacungagereza.

Iri teka rya Perezida rishyira amapeti y’abacungagereza mu nzego eshanu kandi akurikiranye mu buryo bumanuka.

Hari amapeti y’abofisiye komiseri (Commissioner General of Prison; Deputy Commissioner General of Prison; Commissioner of Prison; Assistant Commissioner of Prison), amapeti y’abofisiye bisumbuye (Chief Superintendent of Prison, Senior Superintendent of Prison; Superintendent of Prison), amapeti y’abofisiye bato (Chief Inspector of Prison; Inspector of Prison; Assistant Inspector of Prison), amapeti y’abasuzofisiye (Chief Sergeant, Senior Sergeant; Sergeant; Corporal) n’ipeti ry’abawada.

Imitangire y’aya mapeti

Itegeko rigena ko ibisabwa mu kuzamurwa ku ipeti guhabwa ipeti ryisumbuye biterwa n’ubushobozi bw’umucungagereza mu gutunganya imirimo yahawe bwagaragajwe n’isuzumabushobozi.

Kuri iyi foto, Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yambaye impuzankano iriho ibirango by'ipeti byari bisanzwe

Umucungagereza azamurwa mu ipeti ryisumbuye iyo amaze imyaka ine ku ipeti ry’abawada, imyaka itatu ku basuzofisiye, imyaka itatu ku bofisiye bato, imyaka ine ku bofisiye bisumbuye n’imyaka itanu ku bofisiye komiseri.

Bishobora gukorwa igihe hari umwanya uteganyirizwa ipeti ryisumbuye ku ryo afite; agize amashuri cyangwa amahugurwa asabwa kuri iryo peti cyangwa arangwa n’imyitwarire myiza.

Umusuzofisiye, ashobora kuzamurwa mu cyiciro cy’abofisiye iyo abonye impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa ihwanye na yo; yakurikiye kandi agatsinda isomo ryihariye ryateguwe n’ishuri rya RCS ritegura abofisiye cyangwa se irindi shuri riri ku rwego rumwe na ryo.

Umuwada ashobora kuzamurwa mu cyiciro cy’abasuzofisiye atarageza ku burambe buteganywa n’iri teka rya Perezida, iyo abonye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) cyangwa ihwanye na yo isabwa abasuzofisiye; yamaze nibura imyaka ibiri ku buwada; yakurikiye kandi agatsinda isomo ryihariye ryateguwe n’ishuri rya RCS ritanga inyigisho z’ibanze.

Umuwada we ashobora kuzamurwa mu cyiciro cy’abofisiye iyo abonye impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa ihwanye na yo cyangwa yakurikiranye kandi agatsinda inyigisho zitangwa n’ishuri ritegura abofisiye.

Abofisiye bahabwa amapeti kandi bakazamurwa mu ipeti ryisumbuye n’iteka rya Perezida, naho abasuzofisiye kimwe n’abawada bahabwa amapeti kandi bakazamurwa mu ipeti ryisumbuye n’iteka rya Minisitiri.

Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yambaye ibirango by'ipeti rishya
Commissioner General of Prison
Deputy Commissioner General of Prison
Assistant Commissioner of Prison
Commissioner of Prison
Chief Superintendent of Prison
Senior Superintendent of Prison
Superintendent of Prison
Chief Inspector of Prison
Inspector of Prison
Assistant Inspector of Prison
Chief Sergeant of Prison
Senior Sergeant
Sergeant
Corporal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza