Ibitaro n’amavuriro bishobora gushyirwamo Camera zicunga abarangarana abarwayi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 19 Gashyantare 2018 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, iratangaza ko igiye kwiga umushinga wo gushyira camera zicunga umutekano ahatangirwa serivisi z’ubuzima kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’abatanga serivisi mbi bakarangarana abarwayi.

Ubwo yasozaga amahugurwa ku mitangire ya serivisi kwa muganga, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ikoreshwa rya Camera rigiye kuganirwaho kuko rishobora kuba kimwe mu byatuma abatanga serivisi mbi bisubiraho bakumva ko hari ijisho ribareba.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 500 barimo abashinzwe kwakira abagana amavuriro n’ibitaro, abaforomo bakira abarwayi, abashinzwe kuvugira ibitaro n’abandi bafite aho bahuriye na serivisi zitangwa kwa muganga.

Minisitiri Gashumba yababwiye ko urwego rw’ubuvuzi ari rumwe mu zo abantu bose baba bareba kuko rubumbatiye ubuzima bw’abantu bose, abasaba kumenya ko bahanzwe amaso na bose.

Yavuze ko asanga Camera ziramutse zikoreshejwe kwa muganga abatobera abandi batanga serivisi mbi babicikaho.

Yagize ati “Byadufasha kuko ba bandi badutobera yajya yibuka ko hari Camera ikamukebura, ni nk’akanyafu, tukajya tureba ibyo mubamo koko.”

Yakomeje agira ati “Ukamenya ko hari umuntu ukureba, atari hahandi mwagize akarima, muziranye mwese mushobora kwicara muri batanu muri muri telefone, musoma amasomo yaho mujya nimugoroba nyamara abarwayi bari aho bategereje.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko hari umuntu baganiriye kuri izo Camera akumva zafasha kujya zikebura abatanga serivisi kwa muganga bityo n’abakoze amakosa akaboneka bagafashwa kuyakosora.

Yagize ati “Ndaza gusaba baze kutwigira umushinga wa Camera zo hanze kuko ntabwo tugiye kuzijyana mu byumba byo kubagiramo kuko ari ibanga ry’umurwayi.”

Gusa bamwe mu batanga serivisi bitabiriye amahugurwa bagaragaje ko izo Camera atari ngombwa.

Umwe muri bo utarivuze izina yagize ati “Njyewe impamvu numva ntifuza camera ni uko turi intore kandi twahamagariwe gukiza ubuzima bw’abarwayi tudakwiriye gukorera ku jisho, ahubwo dukwiriye gukora ibyo tugomba gukora hanyuma tukagira byinshi dukiza”

Minisitiri Gashumba yasobanuye ko mu bitaro byo mu mahanga ahenshi habamo izi Camera kandi zitanga umusaruro. Icyakora yavuze ko nubwo basanga ari ngombwa, bazakomeza kugirana ibiganiro n’abatanga serivisi kwa muganga kuri iyi ngingo.

Umuturage witwa Gatarama Jean Paul wo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko Camera zikenewe ‘kuko hari ubwo umurwayi aza amerewe nabi kandi akeneye kwitabwaho byihuse , mu gihe rero zaba zihari abangaga babashaga kurangara nabo bajya bikanga.”

Undi witwa Mutimukeye Nina we yagize ati “Ndumva zashyirwamo kuko imirongo iba kwa muganga yagabanyuka, umuganga wakoze yajya yanga ko abandi babona umubare munini w’abantu batonze umurongo akabakorera byihuse.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko 30% by’abarwayi bagwa kwa muganga hirya no hino ku Isi baba bazize uburangare bityo u Rwanda rukaba rushaka ko mu iterambere rwerekezamo nta munyarwanda ukwiye kuzira uburangare.

Abaganga bamwe bavuze ko bashyigikiye camera abandi ko atari ngombwa
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ikoreshwa rya Camera ari ibintu bizaganirwaho gusa ngo ni ngombwa cyane
Abaganga baherutse guhurira mu mahugurwa ku mitangire ya serivisi yari ahuje abatanga serivisi kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza