Ibitegerejwe mu ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Kagame muri Ethiopia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yageze i Addis-Ababa muri Ethiopia, mu ruzinduko rw’akazi rubumbatiye ibiganiro n’inama ku mavugurura akomeje gukorwa muri uyu muryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yasesekaye muri Ethiopia, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Dr. Abiy Ahmed.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Ahmed ndetse biteganyijwe ko baza no gusangira ku meza. Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Ethiopia rubaye urwa mbere kuva Dr. Abiy Ahmed yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Abakuru b’ibihugu bombi kandi basuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ gakoreramo inganda n’ibigo bigera kuri 18 bikora ibijyanye n’imyenda.

Banki y’Isi itangaza ko aka gace kabayeho bwa mbere muri iki gihugu, kitezweho gutanga imirimo igera ku bihumbi 60 ndetse no kuzamura ibyo Ethiopia, yohereza mu mahanga ku kigero cya Miliyari imwe y’Amadolari.

Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko, Perezida Kagame azitabira inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ajyanye n’imiyoborere n’imikorere yawo, kwishakamo ingengo y’imari n’ibindi.

Hari kandi inama azagirana n’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagera kuri 15; abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika; ndetse n’izahuza abagize Inama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yaherukaga i Addis Ababa muri Ethiopia, muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yatorerwaga kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia mu biganiro
Ibi biganiro by'aba bayobozi bombi byitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yageze i Addis-Ababa muri Ethiopia, ari mu ruzinduko rw’akazi rubumbatiye ibiganiro n’inama ku mavugurura akomeje gukorwa muri uyu muryango
Perezida Kagame ubwo yakirwaga mu Biro bya Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Aba bayobozi bombi bagaragarizanyije urugwiro ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere Dr. Abiy Ahmed ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame yakirijwe imbyino gakondo zo muri Ethiopia
Ibyapa bigaragaza ko Kagame ari muri Ethiopia biri hose mu Mujyi wa Addis Ababa

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza