IBUKA yanenze bikomeye icyemezo cyo kurekura Nahimana na Padiri Rukundo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Ukuboza 2016 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Impuzamiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), yanenze bikomeye icyemezo cyafashwe n’umucamanza, Theodor Meron ukuriye urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha (ICTR), cyo kurekura Abanyarwanda babiri Ferdinand Nahimana na Padiri Rukundo, bari bafungiye ibyaha bya Jenoside.

Abo bombi bari bafungiye muri Mali. Nahimana yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 naho Rukundo yakatiwe gufungwa imyaka 23.

Mu itangazo ryasohowe na Ibuka, Perezida wayo, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside batarangije ibihano bidatanga ubutabera ku bacitse ku icumu.

Yagize ati “Kurekura ab’ingenzi bahamijwe Jenoside aribo Ferdinand Nahimana na Emmanuel Rukundo, bigaragaza agashinyaguro n’akarengane k’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICTR ku bacitse ku icumu. Abacitse ku icumu bari bizeye cyane uru rukiko ndetse benshi bakoranye narwo ariko ntitwigeze duhabwa ubutabera twari twizeye.”

Irekurwa ry’aba bantu babiri ritumye umubare w’abamaze kurekurwa muri ubwo buryo bagera ku 10 muri 61 bahamijwe ibyaha na TPIR, umwanzuro utarakunze kuvugwaho rumwe bitewe n’ubukana bw’icyaha cya Jenoside ariko abagikoze bagakomeza kurekurwa batarangije ibihano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana, aherutse gutangaza ko iyo basesenguye ibikorwa n’umucamanza Meron basanga kuba agabanya ibihano akanarekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside batarangije ibihano biri mu mugambi wo kuzahakana Jenoside umunsi umwe.

Ferdinand Nahimana wahoze ari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ushinjwa kugira uruhare mu ishingwa ndetse no gushaka abanyamakuru bakoze kuri Radio RTLM ifatwa nk’iyamamaje urwango n’amatwara yo gukora Jenoside.

Yatawe muri yombi 1996 ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu 2003 birimo ubwicanyi, ubugambanyi bwo gukora jenoside, ubukangurambaga bwo gukora Jenoside, ivangura no kurimbura imbaga.

Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, yafashwe mu 2001 ahamwa n’icyaha cya Jenoside, kurimbura imbaga n’ubwicanyi mu 2009.

Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza