Iburasirazuba: Gatsibo yaje imbere mu bikombe mu ‘Umurenge Kagame Cup’ (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Gatsibo kegukanye ibikombe bitatu muri birindwi byakinirwaga mu Umurenge Kagame Cup, bituma kaza imbere mu makipe azahagarariya Intara y’Iburasirazuba ku rwego rw’igihugu, mu mikino igamije kwimakaza imiyoborere myiza.

Ku wa Gatanu nibwo hasojwe imikino yo mu irushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Intara y’Iburasizuba, iri rushanwa rikaba rikinwa guhera mu 2010 igahuza amakipe y’abaturage mu nzego z’ibanze.

Mu mupira w’amaguru mu bagabo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare watsinze uwa Remera mu Karere ka Ngoma igitego 1-0. Naho mu bakobwa, Umurenge wa Remera wo muri Gatsibo watsinze umurenge wa Rwinkwavu wari uhagarariye akarere ka Kayonza kuri penaliti 4-3.

Muri Basketball mu bagabo, ikipe yo mu Karere ka Ngoma yatsinze Bugesera amanota 79-61, mu bakobwa, Gatsibo yegukanye intsinzi. Muri Volleyball Kirehe yatsinze Bugesera amaseti 3-0, mu bakobwa igikombe gitwarwa na Gatsibo.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare Akarere ka Rwamagana niko katsindiye kuzahagararira iyi Ntara ku rwego rw’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yashimiye abakinnyi, abayobozi, abatoza n’abandi babigizemo uruhare mu gutuma iki gikombe kigenda neza.

Yakomeje ati “Imiyoborere myiza ku rubyiruko mukwiye kuyivomamo uko mukwiye kwitwara mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mukwiye kugira indangagaciro, ubupfura, ubumwe kandi mukagira icyerekezo iyo niyo gahunda y’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu. Ikindi mwirinde ibiyobyabwenge, ku bakobwa mwirinde inda zitateguwe ndetse n’izindi ngeso mbi.”

Yasabye abatsinze guhagararira neza Intara y’Iburasirazuba bagatsinda andi makipe ibikombe byose bigataha Iburasirazuba.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Ryatangijwe mu 2006 ryitwa Irushwanwa ry’Imiyoborere. Mu 2010 ryaje guhindurirwa izina ryitwa Umurenge Kagame Cup, ryitirirwa Perezida Repubulika kubera intambwe agejeje ku Rwanda mu miyoborere myiza.

Rishingira ku makipe y’imirenge agenda akuranamo bihereye ku rwego rw’uturere, akazamuka ku ntara, hakaboneka amakipe azahatana ku rwego rw’igihugu.

Abafana ku kibuga bari benshi
Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi n'abayobozi bo mu Karere ka Gatsibo
Abayobozi mbere yo gushyikiriza ibikombe ababyegukanye
Guverineri Mufulukye yasabye abakinnyi kuzitwara neza ku rwego rw'Igihugu
Ikipe ya Nyagatare niyo yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari atanga igikombe ku ikipe ya Ngoma yitwaye neza mu mukino wa Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza