Iby’ingenzi mu ruzinduko rwa Madamu Denise Tshisekedi mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Kamena 2019 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 9 Kamena 2019 yinjiye mu mateka y’umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni wo munsi Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida wa RDC yatangiriyeho uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Urugendo rwe mu Rwanda rwatangiye ku cyumweru tariki 9 Kamena aho yakiriwe mu karere ka Rubavu n’Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Madamu Tshisekedi yatambagijwe Umujyi wa Kigali yerekwa ibyiza biwutatse, awusoza mu byishimo by’ikirenga mu isangira yakiriwemo na Madamu Jeannette Kagame.

Muri uwo muhango wabereye muri Marriott Hotel, Nyakubahwa Madamu Tshisekedi n’itsinda ry’abamuherekeje beretswe umukino wiswe ‘We call it love’ ushushanya uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashoboye kwiyunga n’ababahekuye.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi, ku wa Mbere yasuye Ikigo Isange One Stop Centre cyita ku bakorewe ihohoterwa ryaba iryo mu miryango cyangwa irishingiye ku gitsina mu Bitaro bya Kacyiru, aho yashimye serivisi zihatangirwa.

Muri gahunda ye mu Rwanda, Madamu Tshisekedi, yagaragaje ubushake bwo kwigira ku mikorere y’Umuryango wa Imbuto Foundation umaze imyaka 18 utangijwe mu gukomeza kubaka ibikorwa by’umuryango we.

Abinyujije mu muryango we, yatangije gahunda yise ‘Plus Fortes’ igamije guha ubushobozi abakobwa n’abagore bubagira abanyembaraga bahambaye, mu kwiteza imbere bo n’imiryango yabo.

Mu ijambo yabwiye abitabiriye isangira yakiriwemo i Kigali, Madamu Tshisekedi yagize ati “Naje hano kureba, kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye bw’igihugu cyanyu mu iterambere ry’umugore.’’

Umuryango we wamuritswe ku wa 16 Gicurasi 2019, wibanda ku burezi, ubuzima, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka ubushobozi bw’umukobwa.

Madamu Jeannette Kagame na we yamwijeje gukomeza umubano agira ati “Mu bucuti bwacu, imiryango ya Imbuto Foundation irabafunguriye, mu kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye.’’

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere kandi Madamu Tshisekedi yakiriwe na Madamu Jeannette Kagame amusangiza imikorere y’imiryango yatangije nka Imbuto Foundation (2001) yita ku birimo imibereho myiza, uburezi n’ubuzima ndetse na Unity Club Intwararumuri (1996), igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye, bishyize hamwe bagamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Madamu Denise Tshisekedi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda asura urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane ibihumbi 259 ziruruhukiyemo mbere yo gusubira i Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2019.

Ibikorwa by’urugendo rwa Madamu Denise Tshisekedi mu Rwanda mu mafoto

Madamu Denise Tshisekedi yinjiye mu Rwanda anyuze i Rubavu

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yageze mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2019
Madamu Denise Tshisekedi yakiriwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose, banagirana ibiganiro byihariye

Yatambagijwe Umujyi wa Kigali mu modoka igerekeranye

Madamu Denise Tshisekedi yatemberejwe Umujyi wa Kigali mu modoka nshya y’imyanya ibiri igerekeranye (double decker) itembereza ba mukerarugendo mu kureba ibyiza bitatse Umurwa Mukuru w’u Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Denise Tshisekedi mu isangira ryabereye muri Kigali Marriott Hotel

Madamu Jeannette Kagame asuhuzanya n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Dr Mukabaramba Alvera. We na Madamu Denise Tshisekedi bari bageze kuri Kigali Marriott Hotel ahabereye isangira
Wari umuhango ubereye ijisho. Abayobozi biganjemo abari mu nzego nkuru z'igihugu bari bakenyeye bya Kinyarwanda
Iri sangira ryabanjirijwe n'umukino wiswe 'We call it love' ugaragaza urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Karemera Carole n'umunyarwenya Sengazi Michael ni bo bakinnye umukino
Madamu Jeannette Kagame yabwiye Madamu Tshisekedi n'itsinda ry'abamuherekeje ko amarembo agana u Rwanda azahora abakinguriye igihe cyose
Madamu Jeannette Kagame yakiriye ku meza Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abitabiriye iri sangira kwishimira umuziki unyura amatwi wacuranzwe n'abanyeshuri bize ku Nyundo
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi bari bafite akanyamuneza

Umunsi wa kabiri, Madamu Tshisekedi yawutangiye asura Isange One Stop Center

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Daniel Nyamwasa, yasobanuriye Madamu Denise Tshisekedi serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Centre. Yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi nyuma yo gusura Ikigo cya Isange One Stop Centre, Madamu Tshisekedi, yashimye serivisi zigitangirwamo
Ubutumwa bwa Madamu Denise Tshisekedi bugira buti “Nishimiye gusura aha hantu aho buri mugore, umukobwa n'umwana bashobora kubona ubuhungiro nyuma yo gukorerwa ihohoterwa ritandukanye. Nanyuzwe n'imikorere n'imbaraga za buri wese muri mwe. Nkomeje kubibashishikariza no kubashyigikira’’
Madamu Denise Tshisekedi yafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusobanurirwa serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Centre

Madamu Denise Tshisekedi yakiriwe mu Biro bya Imbuto Foundation

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Tshisekedi mu Biro bye bya Imbuto Foundation
Bagiranye ibiganiro byihariye hagati y'impande zombi
Madamu Jeannette Kagame yakiriye ku meza Madamu Tshisekedi basangira ifunguro rya saa Sita muri Village Urugwiro
Banahanye impano ku mpande zombi

Yasoje uruzinduko rwe yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi

Madamu Denise Tshisekedi yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aherekejwe n'abayobozi batandukanye ku ruhande rw'u Rwanda
Madamu Denise Tshisekedi yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Gatera Honoré (ibumoso), asobanurira Madamu Denise Tshisekedi n'abamuherekeje amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Madamu Denise Tshisekedi yasuye urwibutso ku 10 Kamena 2019, aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Nyirasafari Espérance n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène
Madamu Denise Tshisekedi yasobanuriwe ubunyamaswa Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe kugeza n'aho abana b'ibitambambuga bicwaga bahorwa uko bavutse
Madamu Denise Tshisekedi yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi, avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari indengakamere
Madamu Denise Tshisekedi yifatanyije n'ababuriye ababo mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu mateka yarwo. Yavuze ko "Ndazirikana by’umwihariko abagore, abakobwa n’ababyeyi bakorewe ihohoterwa, ndasaba ngo amahoro y’Imana azabe umugabane wabo.’’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza