Ibyaha 85 byo gucuruza abantu byarakumiriwe mu myaka ibiri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaza ko mu myaka ibiri ishize mu Rwanda hamaze gukumirwa ibyaha 85 byo gucuruza abantu.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2019, yabivugiye mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu bwabereye mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi.

Muri ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “ Sobanukirwa ibyaha ubyirinde ubirinda n’abandi”, Col Ruhunga, yavuze ko mu 2017 hari amadosiye y’ibyaha byo gucuruza abantu 47 kandi mu Ntara y’Amajyaruguru harimo icyenda.

Yongeyeho ko mu 2018 mu gihugu hari amadosiye 19 ndetse mu Majyaruguru harimo 11.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize hamaze gukumirwa ibyaha 85 byo gucuruza abantu, bagiye bagarurirwa ku mipaka bagiye gucuruzwa bikamenyekana inzego z’umutekano n’iza gasutamo zikabafata zikabasubiza inyuma.”

Akomeza avuga ko mu bantu bari bagiye kugurishwa harimo Abarundi 11 n’abanye-Congo batatu, anashimangara ko mu 2018 hagaruwe abana b’abakobwa 18 bava mu bihugu bitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, Uwizeyimana Evode, yavuze ko gucuruza ibiyobyabwenge n’abantu atari umuco w’abanyarwanda ndetse bikwiye kwirindwa.

Yagize ati “Ufite inyama zose baragenda bakagusinziriza bakaguha imiti bashobora kuguha n’umutobe ugasinzira amasaha 48, abaganga baba bamaze kugutobagura banamaze kugukuramo ibyangombwa byose bakeneye bakabijyana, uza kwikangura ufite ububabare bakakubeshya ngo wituye hasi tukujyana kwa muganga.”

Yasabye abaturage gukorera igihugu kuko bafite igihugu cyiza kirimo ibintu byose ndetse gifite imiyoborere myiza.

Uwera Alice wari warajyanywe mu kazi k’ubucakara muri Koweit, yasobanuye inzira yanyuzemo anasaba abanyarwanda kwirinda ababashuka ngo babajyane mu mahanga babahe akazi.

Ati “Ikintu nagira ngo mbwire aba Mama aba Papa n’urubyiruko, baratubwira ngo amagara aruta amagana, wirukira byinshi na bike wari ufite ukabibura kandi byinshi byotsa amatama kuko nanjye ibyo nagiye gushaka sibyo nabonye, ahubwo nagaruye umubiri utuzuye”.

Yavuze ko bitewe n’uburyo Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo, yashyizemo imbaraga kugira ngo agaruke mu gihugu cye.

Abaturage bo mu Murenge wa Ruvune bitabiriye ubukangurambaga
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ubu bukangurambaga
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV nawe yari yitabiriye ubu bukangurambaga
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yasabye abaturage kwirinda ibyaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera, Uwizeyimana Evode, ubwo yari agiye guhemba telefoni umuturage wasubije neza ibibazo bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza