Ibyaha byose bishobora kujya bitangirwa ingwate ubikekwaho akaburana adafunze

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera irateganya ko ibyaha bihanishwa igihano kuva ku myaka itanu kugeza kuri burundu na byo biba mu byemewe gutangirwa ingwate ubikekwaho akaburana adafunze.

Ubusanzwe itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ryemeraga ingwate ku byaha bitarengeje igifungo cy’imyaka itanu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, muri iki cyumweru yasobanuriye abadepite ko umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, uteganya ko n’ibyaha bikomeye bizajya bitangirwa ingwate.

Yavuze ko kuba ingwate yari yemewe ku byaha byoroheje bihanishwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itanu n’ibito bihanishwa munsi y’amezi atandatu gusa, byatizaga umurindi abakora ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Twasanze cyane cyane mu byaha bimunga ubukungu byose bihanishwa hejuru y’imyaka itanu, wajyaga kureba rero ugasanga nta kindi wakora uretse gufunga uwo muntu cyangwa se ukamurekura nta kindi asabwe.”

Yakomeje agira ati “Niba ukurikiranyweho miliyoni 10 Frw, tuzavuga ngo aya mafaranga ukurikiranyweho yatangeho ingwate uburane uri hanze n’utsinda uzayasubizwa n’utsindwa azasubizwa mu isanduku ya leta cyangwa uwo yibwe uyafiteho uburenganzira, unafatwe ufungirwe icyaha wakoze.”

Uwizeyimana yavuze ko ari ingamba yo kugaruza umutungo ukomoka ku cyaha kuko bizavugutira umuti ibibazo by’aho mu rukiko ubushinjacyaha bwasabiraga umuntu imyaka 20 agafungwa, iby’amafaranga yanyereje bigahwaniramo umugore we akajya mu bucuruzi.

Yagize ati “Twabitekereje ku bantu banyereza umutungo w’igihugu hanyuma kubafunga bigahwaniramo amafaranga yabo agakomeza agakora, agakoreshwa n’imiryango yabo cyangwa akajya mu bindi bintu.”

Kuba gutanga ingwate ku byaha biri munsi y’imyaka itanu byemewe, ahanini ntabwo byakorwaga kuko wasangaga abari muri icyo cyiciro ari abibye ihene, imyaka y’abaturage mu mirimo, abakoze mu mifuka n’abandi. Kuba hagiyemo n’iki cyiciro bizatuma abakoze ibyaha birengeje imyaka itanu batanga ingwate baburane badafunze.

Ku mpungenge z’uko hari abatoroka ubutabera, Minisitiri Uwizeyimana asobanura ko uretse kuba batanze ingwate hari n’ubundi buryo burimo kwigwaho bwo gukurikirana umuntu adafunzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ihurizo ku kwemera ingwate ku byaha birimo n’ubwicanyi

Depite Mukamana Elisabeth yagaragaje impungenge z’uko kwemera ingwate ku byaha byose harimo n’ubwicanyi bishobora kongera ibyo byaha bikomeye.

Yagize ati “Mfite ikibazo ku byerekeye iriya ngwate bavuga ko ishobora kwemerwa ku byaha byose, yaba ibyaha bikomeye, ibyaha byoroheje cyangwa ibyaha bito, nkibaza nti ‘ese ku byerekeye ibyaha bikorerwa ku bantu nk’ubwicanyi buhari, Jenoside...iyi ngwate yaba yemewe.”

Minisitiri Uwizeyimana yasobanuye ko umucamanza nawe ari umuntu ushyira mu gaciro, azajya areba uko icyaha cyakozwemo, niba uwo muntu atabangamira iperereza cyangwa adashobora gutera ubwoba abatangabuhamya n’ibindi.

Yongeyeho ko mu gihe uyu mushinga uzaba uganirirwa muri komisiyo hazarebwa niba ibyaha nk’ubwicanyi n’ibindi bitashyirirwaho irengayobora, ahita atanga urugero ku bwicanyi buherutse kubera muri Kimoronko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ariko se buriya iriya nyamaswa yishe umugore ikamuteraho imboga yavuga ko ishaka gutanga ingwate, ese umucamanza wayemerera we yaba ameze gute.”

Nyuma y’uko abadepite bemeje isingiro ry’uyu mushinga w’itegeko, wahise ujyanwa muri Komisiyo aho uzasuzumirwa ukananonosorwa birushijeho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza