Ibyishimo ku bakorera ingendo nyobokamana muri Israel kubera icyerekezo gishya cya RwandAir

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu bo mu Rwanda bakirije na yombi amakuru y’uko Sosiyete itwara abantu b’ibintu mu ndege, RwandAir, igiye gutangira ingendo zigana muri Israel ahafatwa nk’ubutaka butagatifu.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, RwandAir yatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena, izatangira ingendo zigana mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel, aho hazaba habaye icyerekerezo cya 29 igiyemo.

Izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru zijya i Tel Aviv zivuye i Kigali, abakirisitu bakora ingendo nyobokamana bakaba biteze kubyungukiramo kurusha abandi.

Israel izwi nk’ahantu hakunda kugendwa cyane n’abakirisitu baturutse impande zose z’Isi kubera amateka iki gihugu gifite mu myemerere nyobokamana.

Niho hari Umujyi wa Yeruzalemu, niho Nazareti agace bivugwa ko Yezu yakuriyemo gaherereye, hari imva ya Yozefu ufatwa nk’umugabo wa Mariya nyina wa Yezu, Betelehemu aho Yezu yavukiye, n’ibindi.

Pastor Desiree Habyarimana, washinze umuryango witwa Agakiza ufasha abakirisitu bashaka gukorera ingendo mur Israel, yatangaje ko ingendo nshya za RwandAir zigiye koroshya imigendere.

Yavuze ko ubusanzwe umuntu yajyaga muri iki gihugu anyuze Addis Ababa muri Ethiopie, agakomeza i Istanbul muri Turikiya mbere yo kwerekeza muri Israel aho rwabaga ari urugendo ruhenze kandi rurerure.

Janet Uwimbabazi, ukorera Love Israel Ministries yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko itike yabaga ari amadolari ari hagati ya 700 na 900 ujyanye na Ethiopian Airlines ariko yizeye ko ubu igiye kujya hasi.

Sosiyete akorera itwara abantu 35 buri mwaka mu Misiri ndetse mu gihe amatike azaba ahendutse umubare uziyongera.

Bivugwa ko itike yo kugenda no kugaruka ku muntu wajyanye na RwandAir muri Israel izaba iri ku madolari 615 mu myanya isanzwe.

Darlene Kiyange, ubwiriza muri ADEPR ni umwe mu bafashaga abashaka kujya muri Israel, yavuze ko iki cyerekezo gishya cya RwandAir kizabafasha ku buryo bacana ukubiri n’amasaha bamaraga ku bibuga by’indege.

Ati “Twamaraga ijoro ku bibuga cy’indege i Istanbul, dutegereje indege itujyana muri Israel. Urugendo ntaho umuntu ahagaze ruzatuma umwanya ugabanuka, ndetse ntabwo ruzaba ruvunanye.”

Icyerekezo cya Kigali-Tel Aviv muri RwandAir kizajya gikorwa n’indege ya Boeing 737-800NG, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu. Iyi ndege ifite imyanya 16 y’icyubahiro (business class) na 138 isanzwe (economy class)

RwandAir yari iherutse gutangiza ingendo zigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse irateganya gutangiza izigana mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou guhera ku wa 18 Kamena 2019.

RwandAir igiye gutangiza ingendo muri Israel aho zitezweho korohereza abakoraga ingendo nyobokamana muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza