Ibyishimo kwa Yassini wafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Nzeri 2017 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru nibwo Ndayisenga Yassini yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y’amezi 10 afungiwe icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyebwenge.

Ndayisenga yafunguwe ku bw’imbabazi yasabiwe n’umukobwa we Igisubizo Swaliha Yassini ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame muri Nyakanga 2017 mu bikorwa byo kwiyamamaza i Nyamirambo.

Agisohoka muri gereza, Yassini yakiriwe n’umugore we n’abana be batatu barimo na Igisubizo, barahoberana biratinda, hagaragaramo n’amarira y’ibyishimo.

Yassini n’umuryango we bakomereje mu rugo rwabo ruherereye mu mudugudu w’Umurava, Akagali k’Agatare mu Murenge wa Nyarugenge.

Ahagana saa sita akigera iwe mu rugo, abaturanyi baje ari benshi kumuramutsa, bamubwira ko bishimiye kuba agarutse mu rugo.

Amaze kwicara, Yassini yahawe amazi yo kunywa, ubundi ahabwa ifunguro ryateguwe neza.

Mushiki wa Yassini yavuze ko atari azi ko musaza we azafungurwa, gusa ngo byamushimishije akibimenya.

Ati “Twanezerewe, byaturenze. Ibintu Kagame adukoreye sinzi uko nabivuga, ni uwo gushimirwa gusa. Imana ikomeze imugende imbere, imuhe imigisha akomeze atuyobore mu mahoro. Ntabwo nari mbizi (ko yababariwe) gusa nari kumwe n’umwana ubwo Perezida yazaga kwiyamamaza.”

Sadi Juma, umuturanyi wa Yassini, yavuze ko ashimye Imana kuba umuturanyi we afunguwe.

Yagize ati “Ndishimye cyane birenze kuba umuturanyi wanjye agarutse. Imana irahari niyo yabikoze kugira ngo agaruke.”

Juma yashishikarije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko atari byiza gukora ibyo Imana n’ubuyobozi badashaka.

Uko iminota yashiraga niko abaturanyi ba Yassini bakomezaga kwisukiranya baza kumusuhuza mu rugo rwe, bavuga amagambo yiganjemo ay’Icyarabu[ururimi rukoreshwa cyane muri Islam basengeramo] agaragaza ko bishimiye kongera kumubona.

Igisubizo w’imyaka ine wongeye guhura na se, yabwiye IGIHE ko indoto ze ari ukongera guhura na Perezida Kagame wumvise ubusabe bwe, akamushimira imbonankubone.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013, mu ngingo ya 236 rivuga ko imbabazi zihawe abantu benshi cyangwa umuntu umwe zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Izo mbabazi zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yaciwe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Izi mbabazi zitangwa zihabwa umuntu nibura umaze 2/3 by’igihano yari yarakatiwe.

Ubwo Perezida Kagame yahuraga na Igisubizo Swaliha Yasini akamusaba gufunguza se
Igisubizo Swaliha Yasini(iburyo) na nyina bazindukiye kuri gereza kwakira Ndayisenga Yassini wafungujwe
Igisubizo Swaliha Yasini n’umuvandimwe we bari bafite akanyamuneza bategereje ko se asohoka muri gereza
Ndayisenga asezera ku bo babanye muri Gereza ya Mageragere
Yujuje ibyangombwa ko afunguwe
Ndayisenga Yassini agisohoka muri gereza yahoberanye n'umuryango we
Ndayisenga ahoberana n'umukobwa we wamusabiye Perezida Kagame kumufunguza
Igisubizo Swaliha Yasini yari afite umunezero kongera kwiyumva mu maboko ya se
Ndayisenga avuye kuri Gereza n'umuryango we
Umuryango wakiranye ibyishimo bikomeye Ndayisenga
Ndayisenga ahamagara inshuti yaherukaga mu mwaka ushize
Yateguriwe amafunguro meza yo kumwakira
Yanezerewe cyane abonye umugabo we afunguwe.
Ibyishimo byari byose, intero ari ugushimira Imana n'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza