Ibyo wamenya kuri ‘Opération NAKI’ yafashe abakomeye bahamijwe Jenoside, Kabuga akayinyura mu rihumye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mata 2019 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Ubwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside abayikoraga bagakwira imishwaro, uretse rubanda rwo hasi n’abari abategetsi bakomeye bahunze banyuze mu mayira atandukanye, nyuma bamwe baza gufatwa ariko hari n’abagishakishwa.

Mu bikorwa byo kubahiga bukware hari bimwe bikomeye birimo nka ‘Opération NAKI’ yakozwe i Nairobi muri Nyakanga 1997, yafatiwemo abahamijwe uruhare muri Jenoside barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe, Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango n’uwitiranyijwe n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobari, umunyamakuru Hassan Ngeze, Col Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Sylvain Nsabimana wabaye perefe wa Butare.

Opération NAKI (Nairobi-Kigali) igarukwaho mu gitabo ‘Hiding in Plain Sight: The Pursuit of War Criminals from Nuremberg to the War on Terror’ cyanditswe na Eric Stover mu 2016.

Yakozwe hagamijwe guta muri yombi abakomeye bakoze Jenoside bagahungira igihugu muri Kenya, yateguwe hagendewe ku makuru arimo ayatanzwe na Niyitegeka Dieudonne na Pheneas Ruhumuriza babaga muri Kenya, babaye abayobozi b’Interahamwe.

Ubwo yategurwaga, abashinjacyaha ba ICTR begereye ubuyobozi bwa Kenya babasaba ubufasha mu guta muri yombi abashakishwaga, ariko ntibahita bababwira amazina yabo.

Guverinoma ya Kenya yari iyobowe na Perezida Daniel Arap Moi ngo bwarabemereye ariko ibaha ibwirizwa rimwe, nk’uko byagarutsweho na Louise Arbour wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho Yougoslavie (ICTY).

Yavuze ko basubijwe bati “Okay, twiteguye kubikora, ariko dushaka ko abo bantu bahita bava mu gihugu cyacu. Ntabwo dushaka ko baburanishirizwa mu nkiko zacu.”

Mu yandi magambo, Guverinoma ya Moi ngo yemeye guta muri yombi abakekwaho ibyaha igihe urukiko ruhita rubavana mu gihugu, banga ko byateza ikibazo cya politiki.

Kugira ngo iyi opération irusheho kuba ibanga, abagenzacyaha ba ICTR ntibahise babwira bagenzi babo ba Kenya amakuru yose ajyanye n’uyu mukwabu udasanzwe.

Mu gitondo kare cyo ku wa 17 Nyakanga 1997, Gilbert Morisette, Luc Côté na bamwe mu bashinjacyaha bagera kuri 20 bahuriye kuri Polisi ya Kenya, baganira ku ikarita igaragaza aho abantu bashaka guta muri yombi baherereye.

Bigabanyijemo amatsinda, maze saa kumi n’imwe za mu gitondo buri tsinda rishyikirizwa ibahasha ifunze, irimo amazina y’uwo bagomba gufata, ifoto ye, imiterere y’inzu arimo n’andi makuru yari akenewe ku bagombaga gufatwa, bemeranya ko biba byamaze gukorwa mbere y’uko izuba rirasa.

Igihe umugenzacyaha yagaragazaga ugushidikanyaga ku wo bagomba gufata, Morissette yifashishaga umwe mu Banyarwanda baza guhamya neza ko uwo bafashe ari we bashaka.

Mu museso wa kare Polisi ya Kenya yari imaze guta muri yombi abantu barindwi barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe na Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’umuryango, ari nawe mugore rukumbi waciriwe urubanza na ICTR.

Nyamara bageze kwa Kabuga Felicien basanga inzu irera kandi amakuru y’ibanze yarerekanaga ko agomba kuba ahari.

Polisi ya Kenya n’Abagenzacyaha b’urukiko bahise buriza imodoka abafashwe, babajyana Arusha mu kubahiriza isezerano rya Arbour na Perezida Moi. Bafungiwe mu nyubako y’urukiko, Kambanda we ajyanwa mu mujyi wa Dodoma, ntiyahita anagezwa imbere y’urukiko kuko haciyemo amezi menshi. Yakatiwe gufungwa burundu.

Luc Côté wari umujyanama mu by’amategeko muri Opération NAKI, yavuze ko babanza kubamenyesha ibyo baregwa n’uburenganzira bwabo, gusa ngo Bernard Muna wari Umushinjacyaha wungirije avuga ko nta mwanya bafite, nk’uko Côté yabitangaje.

Ati “Naravuze nti murebe, bigiye kugufata iminota icumi... nagiye mu modoka, mbasomera uburenganzira bafite, umwe ku wundi.”

Kutabikora ngo byashoboraga guteza ikibazo igihe bazaba bageze imbere y’urukiko, abaregwa bakavuga ko uburenganzira bwabo bwahutajwe.

Muri uku gufata ngo habayemo ukwibeshya, abari bazi ko bafashe Shalom Ntahobari, umuhungu wa Nyiramasuhuko, bageze Arusha basanga ni uwitwa Esdras Twagirimana. Bikimenyekana, uyu mugabo yabanje gusaba kuba yigumiye ku rukiko kubera ko Kenya yari yatangiye guhiga abanyamahanga bayirimo batujuje ibyangombwa.

Mu minsi mike nyuma y’itabwa muri yombi ry’i Nairobi, abandi benshi bakekwagaho uruhare muri Jenoside barimo Georges Ruggiu na Shalom Ntahobari ubwe noneho bafatiwe i Mombasa.

Byagenze bite ngo Kabuga abure?

Ubwo Opération NAKI yakorwaga, Felicien Kabuga ufatwa nk’umwe mu baterankunga ba Jenoside yabanyuze mu myanya y’intoki, binugwanugwa ko hari uwamuhaye amakuru ko agiye gufatwa agahita anyerera.

Muri Kamena 1994 nibwo Kabuga yerekeje mu Busuwisi asaba ubuhungiro, ariko aza kwirukanwa muri icyo gihugu, ahita yerekeza muri Kenya. Nk’umuntu ufite ubutunzi, Kabuga yakomeje kwihishahisha ndetse anigura akoresheje amafaranga ye agatanga ruswa, ari nako akoresha pasiporo mpimbano.

Hakomeje kwibazwa uko yatorotse Opération NAKI kandi ahantu yari aherereye hazwi, ariko bahagera bagasanga adahari.

Abagenzacyaha ba ICTR baje kubona amakuru ko hari umwe mu bashinzwe umutekano ba Kenya wamuburiye, amusaba kuva mu nzu ye byihuse mbere y’uko bayigeraho.

Morissette wari witwararitse cyane kugira ngo hatagira amakuru na make ajya hanze ku bagombaga gufatwa, nawe yavuze ko atumva uburyo Kabuga yacitse kandi yari yagerageje kuryama ku makuru y’abantu bagiye gutabwa mjuri yombi.

Ngo bishoboka ko amakuru yanyuze kuri umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano za Kenya, akabimumenyesha mbere y’umunsi umwe ko hari umukwabu ukomeye ugiye gukorwa.

Na nyuma ya Opération NAKI hagiye habaho uburyo bwashobora gusiga Kabuga afashwe. Muri Mata 1998, abagenzacyaha b’uru rukiko bamenye ko yihishe muri Nairobi, harimo inyubako zimwe zari iza mwishywa wa Perezida Moi.

Byaje no kuvugwa ko Kabuga yagiye agaragara mu ruhame harimo muri Aziya mu 1998 n’igihe yari ku rugendo anyuze mu Bubiligi mu mwaka wa 2000.

Uwari Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR Carla Del Ponte yumvishije ibihugu bitandukanye by’i Burayi gufatira miliyoni $2.5 yari kuri konti za Kabuga ngo barebe ko yagaragara biranga, ndetse mu 2002 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Ahubwo mu 2002 hari abantu babiri babwiye ambasade ya Amerika i Nairrobi ko bamenye aho Kabuga aherereye, FBI n’izindi nzego zitegura kumufata ariko ntibamubona. Nyuma haje kuboneka imirambo ya ba bagabo bishwe.

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, aheruka kubwira RTV ko inyungu za politike ziri mu bituma abagize uruhare muri jenoside badafatwa.

Akomoza kuri Opération NAKI, Ndahiro yagize ati “Uwo munsi Kabuga yarigitiye he ko aho yari atuye hari hazwi, yahavuye ate? Kuki ‘Opération NAKI’ itageze kuri Kabuga kandi aho yari ari hari hazwi? Kuki itageze kuri Mpiranya? Ibyo biragaruka kuri bwa bushake bwa politiki bwageze aho bugabanuka, politike y’ibihugu izamo.”

Yagaragaje ko hari n’abandi bantu benshi nk’abashinze ishyaka CDR ryakongeje amatwara yo gukora Jenoside batarafatwa kandi ngo aho bari harazwi, byose bigaterwa n’ubushake bwa politiki bw’ibihugu bibacumbikiye.

Kabuga Felicien akomeje gushakishwa ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza