iCPAR yahize ko u Rwanda ruzaba rufite ababaruramari b’umwuga 5000 mu 2024

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Kamena 2019 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), bwemeza ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rumaze kugira ababaruramari babigize umwuga bagera ku 5000.

Mu 2008 nibwo iCPAR, yavutse ngo yubake ibaruramari ry’umwuga, irigenzure mu mikorere, bityo bifashe igihugu kwihuta mu iterambere rusange.

Kuba umubaruramari w’umwuga bisobanuye kuba umwe mu banyamuryango b’urwego rw’ababaruramari rwemewe n’ishyirahamwe ryabo ku Isi (IFAC).

Ibi bisaba kuba waratsinze amasomo ya CPA (Certified Public Accountant) cyangwa CAT (Certified Accounting Technicians), kandi buri mwaka ukihugura amasaha 40 ku bintu bishya byinjiye mu mwuga.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru ubwo muri Kaminuza yigenga ya Kigali ( ULK) hatangizwaga ibizamini by’abantu 1590 bifuza kuba ababaruramari b’umwuga, ushinzwe uburezi muri iCPAR, Muhire Jean Marie Vianney, yatangaje ko bihaye intego y’uko mu myaka itanu iri imbere mu Rwanda hazaba habarurwa ababaruramari 5000.

Yagize ati “Ubu tumaze kugira aba CPA 63 n’aba CAT 99, ariko dufite intego y’uko mu myaka itanu iri imbere tuzaba tumaze kugira abacungamutungo mu Rwanda bagera ku 5000 kandi babigize umwuga.”

Yongeyeho ko badatanga ibizamini gusa ahubwo banatanga impamyabushobozi zifasha abakoze ibyo bizamini kuvugurura imikorere yabo, ku buryo bashobora gukora mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane wa Amerika n’uw’u Burayi.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu mu bijyanye n’imisoro na Gasutamo, Christian Iradukunda, avuga ko yahisemo kuza gukora ibi bizamini kuko ari amahirwe yari abonye kandi atapfa kwitesha.

Ati “Nabihisemo kuko ni amahirwe nari mbonye ntapfa kongera kubona kuko ahanini bikunda gukorerwa muri za Kaminuza kandi sindayigeramo, ni mu rwego rwo kugira ngo njijuke nzarangize amashuri nshobora guhita mbona akazi keza ku masoko.”

Iki ni icyiciro cya 14 iCPAR ikoresheje ibizamini by’abifuza kuba abacungamutungo b’umwuga mu gihe yatangiye gukora mu 2012.

Imibare yerekana ko mu birwa bya Maurice mu bantu 525 umwe ari umubaruramari w’umwuga, muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bantu 1724, muri Australia ari naho hari benshi ni umwe mu 160, naho mu Bwongereza ni umwe mu bantu 222.

Mu Rwanda hari umubaruramari umwe mu bantu 30 250, bisobanura ko hakiri icyuho kigomba gushakirwa igisubizo binyuze mu kongera umubare w’abiga amasomo y’ibaruramari ry’umwuga, kugira ngo igihugu kizagera ku ntego yo kuba igicumbi cya serivisi z’imari.

Byitabiriwe n'abantu benshi
Ibi bizamini byitabiriwe n'abantu benshi
Na bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakoze ibizamini by'ababaruramari b'umwuga
Ushinzwe uburezi muri iCPAR, Muhire Jean Marie Vianney, avuga ko mu myaka itanu u Rwanda ruzaba rufite ababaruramari b'umwuga 5000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza