Icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda uba muri Canada ukekwaho Jenoside cyasubitswe

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 10 Ugushyingo 2015 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda Jean Berchmans Habinshuti w’imyaka 60 y’amavuko uba muri Canada, kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho cyasubitsweho icyumweru.

Ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2015 nibwo byari biteganyijwe ko Habinshuti yirukanwa ku butaka bwa Canada akoherezwa mu Rwanda ariko Leta yongereye icyo gihe nubwo nta mpamvu yabyo yatanze.

Nkuko Latest Canada ibivuga, Umwunganizi we mu mategeko Raoul Boulakia, yatangaje ko urwego rushinzwe imipaka muri Canada, rwatangaje ko iki cyemezo cyongereweho icyumweru kugeza kuwa 16 Ugushyingo 2015 nyuma yo gutakambira Leta ngo igire icyo ikora.

Muri 2011 ubwo Habinshuti yabonaga icyemezo cy’ubuhungiro muri Canada, Minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka yahise ijuririra iki cyemezo, kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Minisiteri yafashe icyemezo cyo kumwirukana muri Canada nubwo abatangabuhamya batandukanye barimo umwarimu muri Canada, André Guichaoua, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda Faustin Twagiramungu ndetse n’undi munyarwanda witwa Rene Mugenzi batahwemye gutangaza ko ari umwere, ko kandi yoherejwe mu Rwanda atahabona ubutabera bukwiye.

Ubutegetsi bwa Canada bwanze kwemera ingingo zose zagiye zitangwa n’aba bose. Urwego rushinzwe imipaka muri Canada rwagaragaje ko Habinshuti aburanishirijwe mu Rwanda agashaka abatangabuhamya bamushinjura ngo nta kibazo yagira cy’ihohoterwa ry’uburenganzira bwe.

Jean Berchmans Habinshuti yahoze ari Umunyamabanga wihariye w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Agathe Uwiringiyimana.

Ubutegetsi muri Canada bumushinja kujya mu nama zateguriwemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habinshuti yakoze muri Leta y’u Rwanda kuva mu 1992 kugeza mu 1999. Mu 1999 kugeza mu 2003 yari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, aza gusanga umuryango we wabaga muri Canada mu 2011.

Kugeza ubu Habinshuti ari mu bujurire bwo gusaba ko atakoherezwa mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza