Icyenda bashinjwa kurema umutwe w’ingabo no kugirira nabi ubutegetsi bagejejwe mu rukiko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha abantu icyenda barimo Twagirimana Boniface uvuga ko ari Visi Perezida w’Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda; aho bagejejwe imbere y’ubutabera bashinjwa ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Abaregwa ni Twagirimana Boniface, Ndayisenga Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratine, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.

Ahagana saa yine z’igitondo nibwo abaregwa bageze mu cyumba cy’Inteko Iburanisha, abunganizi basaba urukiko kubaha iminota 20 yo kuganira n’abaregwa kuko ngo nyuma y’ibazwa mu bugenzacyaha batigeze bemererwa kongera kubonana nabo.

Abaregwa bose uko ari icyenda bagaragaye mu rukiko ariko bane nta bunganizi bafite. Umucamanza yabasomeye ibyaha baregwa biri mu ngingo ya 459 na 461 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umunani barabihakana keretse Papias Ndayishimiye wemeye ko yafashwe agiye kujya gutanga ubufasha mu mitwe y’ingabo itemewe. Gusa nawe yahakanye inyito y’icyaha yo kurema uwo mutwe.

Umucamanza yahaye umwanya abaregwa ngo basobanure ibyavuzwe n’ababunganira ko bafunzwe bitemewe n’amategeko maze Boniface Twagirimana avuga ko uburyo bwo kubafata, gusaka no gufungwa bidakurikije amategeko kuko batemerewe gusurwa cyangwa guhura n’abunganizi.

Yavuze ko bafashwe nta mpapuro zibyemeza, bakaba bafungiye mu twumba duto umwe ku wundi kandi bahoramo amapingu amasaha 24/24. Basabye urukiko ko uburenganzira bwabo bwakubahirizwa bagafungwa nk’abakekwaho ibyaha aho gufungwa nk’abahanwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko intandaro y’ibyaha baregwa ari ihuriro ryashyizweho ryitwa P5 rigizwe na FDLR, CNRD, RNC, PS-Imberakuri, FDU -Inkingi na PDP Imanzi. Abazanywe mu rukiko ni abayobozi n’abayoboke ba FDU bari mu mugambi wa ririya huriro wo kurema umutwe wa gisirikare uhuriweho wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abayobozi ba FDU mu Rwanda bashinjwa kwakira inkunga binyuze kuri Western Union bakayikoresha mu gushaka abajya muri uriya mutwe, kubashakira ibyangombwa n’amatike azabageza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ukorera.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari batanu bamaze kugera muri uriya mutwe ndetse ko mu gusaka babonye agenda ya Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU irimo amazina y’abagiye, bikaba byarashimangiwe n’ibaruwa y’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka yemeje ko banyuze ku mupaka wa Rusizi.

Mu baregwa kandi harimo batatu bashinja abayobozi bakuru ba FDU kubakangurira kujya muri icyo gisirikare gihuriweho, ndetse bakaba baranemeye ko babahaga amafaranga yo gushaka ibyangombwa, amatike n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bufite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha zirimo inyandiko mvugo z’ibazwa za bamwe mu bakekwa biyemereye ibyaha. Inyandiko zafatiwe mu iperereza ubwo basakaga n’izatanzwe na Tigo zerekana uko abaregwa bahamagaranaga bahana amakuru.

Mu kwiregura, Twagirimana Boniface yavuze ko P5 irimo amashyaka atanu ariko atarimo FDLR na CNRD. Yahakanye ko iriya P5 idafite umugambi wo kurema umutwe, gusa yavuze ko FDLR ari intwererano yo kugirango ubushinjacyaha bugaragaze ko bashaka gukuraho ubutegetsi.

Yakomeje abwira urukiko ko ari umunyapolitiki kuva mu 2010, ko ishyaka rya FDU ritaremerwa kandi kugira ngo ryemerwe ari uko rigira abayoboye. Ibi byatumye avuga ko ibikorwa bakora ari ugushaka abayoboke ngo bemerwe.

Yemeye ko amazina basanze muri agenda yayanditse nka Visi Perezida wa mbere ngo abone uko akurikirana ibikorwa by’abarwanashyaka.

Uwitwa Fabien Twagirayezu wacungaga imitungo ya Ingabire Victoire akaba ari nawe wamugemuriraga, yasobanuye ko kuba hari abarwanashyaka ba FDU bagiye muri RDC byemewe nkuko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka mu gihe afite ibyangombwa nkuko nabo bari babifite.

Papias Ndayishimiye wemera ko yafatiwe i Rusizi agiye mu mutwe wa gisirikare muri RDC, yabwiye urukiko ko Twagirayezu Fabien ariwe wamushishikarije kujya muri uwo mutwe akamuha n’amafaranga yo gushaka ibyangombwa n’itike.

Hari uwabwiwe ko hazakoreshwa imbaraga ngo FDU yemerwe

Umwe mu icyenda baregwa witwa Janvier Twagirayezu yemeje ko Fabien Twagirayezu yamubwiye ko ishyaka ryabo niritemerwa mu Rwanda ngo ryiyamamaze mu matora y’abadepite umwaka utaha bazakoresha imbaraga kuko bafite igisirikare hanze.

Yavuze ko yanamusabye ko yamuha barumuna be akabajyana muri uwo mutwe ariko yirinda kumubwira aho ukorera.

Urubanza rwasubitswe abaregwa bose bireguye ariko Me Gatera Gashabana na Antoinette Mukamusoni bunganira batanu mu baregwa badahawe umwanya. Umucamanza yategetse ko urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruzakomeza ku wa Kane tariki 20 Nzeri saa munani.

Ku wa 6 Nzeri nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Abaregwa uko ari icyenda bari kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza