Icyiciro cya mbere cy’ishuri Perezida Kagame yashyizeho ibuye ry’ifatizo i Karembure cyaruzuye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Kanama 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka Urwunge rw’amashuri rwa Karembure ruherereye mu Murenge wa Gahanga cyaruzuye gitwaye asaga miliyoni 500 Frw .

Perezida Paul Kagame ni we washyize ibuye ry’ifatizo kuri iri shuri, mu muganda ngarukakwezi wabaye tariki 28 Ukwakira 2017.

Icyiciro cya mbere cy’iri shuri cyuzuye muri Nyakanga uyu mwaka kigizwe n’inyubako y’igorofa igizwe n’ibyumba by’amashuri abana bazajya bigiramo.

Ubusanzwe umushinga wose ugizwe n’inyubako eshatu zigiye zifite amagorofa abiri hejuru, zigizwe n’ibyumba 34, ibiro by’abayobozi b’ishuri, ibyumba by’ikoranabuhanga (smart classrooms) , laboratwari n’ibindi byangombwa nkenerwa ku ishuri.Niriramuka ryuzuye ryose, rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1360.

Twayigize Théoneste utuye mu kagali ka Karembure mu mudugudu wa Mubuga, afite abana batatu bakora urugendo rw’isaha bajya kwiga i Nyanza ya Kicukiro abandi bakajya ahitwa Burema mu Karere ka Nyarugenge.

Avuga ko abana bibasaba kubyuka kare, bakagera ku ishuri batinze bigatuma batiga neza.

Ati “Ntabwo bigaga neza bitewe nuko bagenda bazindutse, bakagera mu ishuri bananiwe, kandi umuntu unaniwe ntabasha kwiga neza, ariko ubu niba umwana yavaga mu buriri saa kumi n’imwe, azajya abuvamo saa kumi n’ebyiri, akarabe ajye ku ishuri kare kandi bitamusabye ingufu nyinshi.”

Usanase Aline wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye i Nyanza ya Kicukiro, yavuze ko yageraga ku ishuri akoresheje isaha kandi yuzuye ivumbi.

Ati “Ugenda wabize icyuya, ivumbi ryakurenze ukagerayo warushye.Iri shuri rizatugirira akamaro kuko tuzajya tugenda tugereyo tutarushye bitume dutsinda kurushaho.Ubundi ntabwo twabonaga umwanya munini wo gusubiramo amasomo kuko twahageraga dukerewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo inyubako zabonetese zijyemo ibyangombwa nkenerwa, ku buryo bishobotse umwaka w’amashuri utaha abana batangira kuyigiramo ari nako ibindi byiciro bikomeza kubakwa.

Yemeza ko rizaba rije kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse n’urugendo abanyeshuri bakoraga bajya kwiga kure.

Ati “Ni ukugabanya urugendo abana bakoraga bajya ku ishuri no kugabanya ubucucike kuko aho bajyaga, bahasangaga n’abandi baturutse ahandi bakaba benshi mu ishuri.Umwana uko ajya ku ishuri yananiwe ntabwo akurikira neza, uko biga bacucitse nabyo ni imbogamizi.Na mwalimu ufite abana benshi imbere ye ntabasha kubigisha uko bikwiye.”

Icyiciro cya mbere cyararangiye cyatwaye miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umushinga wose ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 900.

Hari gukorwa ibishoboka byose ngo abanyeshuri bazatangire umwaka utaha bigiramo
Abaturage ubwo bifatanyaga na Perezida Kagame gutangiza imirimo yo kubaka Gs Karembure
Abaturage bavuga ko iri shuri rije gukemura ikibazo cy'ingendo abana babo bakoraga bagiye kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza