Icyo Minisitiri Shyaka avuga ku izamuka ry’ibiciro by’amazi rikomeje kwijujutirwa n’abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 Kamena 2019 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko ikibazo kimaze iminsi kigaragara ko kibangamiye abanyarwanda cy’izamuka ry’ibiciro by’amazi, gikwiye kuganirwaho kigashakirwa igisubizo kirambye.

Uburyo amazi yishyurwa biri mu byiciro bitatu birimo icy’abantu bakoresha litiro 5000 ku kwezi, ni ukuvuga amajerekani 250 ya litiro 20 ku kwezi. Ikiguzi bishyura ni 3000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abakoresha litiro 5000 na 20 000 (amajerekani 1000), usanga ari amajerekani 33 ku munsi; bishyura 720 Frw kuri litiro 1000. Icya gatatu ni icy’abakoresha litiro hagati ya 20 000 na 50 000, bishyura amafaranga 845, agera kuri 16.9 Frw ku ijerekani.

Ibi biciro byatangiye gukurikizwa kuwa 1 Gashyantare 2019, hashize iminsi hari impaka ndende cyane cyane ku bakoresha Twitter, abatari bake bagaragaza ko byazamuwe cyane.

Hari n’abibaza impamvu umuturage akomeje kwishyuzwa amafaranga y’umurengera ku mazi agatakamba ntibigire icyo bitanga kandi inzego zirimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko zishinzwe kumuvuganira zirebera.

Na n’ubu kandi ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara ubutumwa bw’abantu batandukanye binubira izamuka rikabije ry’ibiciro by’amazi mu Rwanda.

Hari n’abavuga ko kuba ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda, Wasac, cyarazamuye ibiciro by’amazi cyitaye cyane ku gucuruza no kubona inyungu aho kwita ku mibereho y’abanyarwanda.

Hari n’abashinja Wasac gutanga serivisi itanoze, ahubwo ko igamije gushaka amafaranga y’umurengera mu baturage.

Ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi ku nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2019, Minisitiri Shyaka yakiriye igitekerezo cy’umwe muri bo wasabye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakora ubuvugizi ku bijyanye n’ibiciro by’amazi bigashyirwaho bitabangamiye abanyarwanda.

Nyuma y’ibyo biganiro, Minisitiri Shyaka yabwiye abanyamakuru ko icyo gitekerezo yacyakiriye kandi ari cyiza bityo bigiye kuganirwaho.

Yagize ati “Ni igitekerezo cyumvikana ntiwashobora kugera ku isuku kuri bose udafite amazi ahagije kandi buri muntu wese ashobora kugeraho; amazi ahari ariko ahenda cyane ntabwo byakunda.”

Yakomeje avuga ko hakwiye no gushakwa ubundi buryo abantu babonamo amazi badategereje ay’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, Wasac.

Ati “Ntabwo amazi agomba kuza ari aya Wasac gusa hari n’uwagira amazi yafashe ay’imvura kuko hari n’ibice by’Isi bitarimo amazi; hari uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa ku buryo twakunganira izi gahunda.”

Abanyamakuru bamubajije niba hashobora no gushyirwaho umwihariko ku bantu bafite ubushobozi buke bakaba babona amazi ku buryo buboroheye avuga ko byaganirwaho ariko bigoranye.

Ati “Ibyo birasabwa kuganirwaho n’inzego (…) gushaka uburyo abantu bahabwa amahirwe yo kuba hari ibindi bakora kugira ngo babone amazi cyangwa se amazi akaba agura amafaranga make ku buryo bushoboka ku buryo ntawe yatera ikibazo kuyabona.”

“Ngira ngo ni aho twashakira ariko guhekesha ibiciro igipimo cy’aho abantu bari ngira ngo abantu babitekerezaho neza wenda tukareba niba bishoboka ko hari n’andi mazi twabona atari ku biciro bihambaye nk’uko ubungubu bimeze; ariko tuzabiganiraho igitekerezo cyo ni cyiza ko abantu bagomba kubona amazi kandi meza.”

Ibiciro by’amazi biriho byatangiye gukurikizwa muri Gashyantare 2019.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy'izamuka ry’ibiciro by’amazi gikwiye kuganirwaho kigashakirwa igisubizo kirambye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza