Igisirikare cy’u Rwanda cyatabaye mu kuzimya inkongi ku mupaka wa Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2018 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Indege y’Igisirikare cy’u Rwanda yatanze umusanzu mu kuzimya inkongi ikomeye yabereye ku mupaka wa Rusumo ku gice cya Tanzania. Amakamyo atandatu yahakongokeye.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ahagana saa yine, ikamyo itwara peteroli yari igeze ku mupaka wa Rusumo ariko ku gice cya Tanzania, yabuze feri ikagonga izindi.

Izo yagonze, zari ziparitse ku mupaka maze zifatwa n’inkongi biba ngombwa ko hitabazwa Igisirikare cy’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Munyengango Innocent, yabwiye IGIHE ko indege ya RDF ariyo yahazimije. Iyo ndege yavomaga amazi mu bibimburo byari hafi aho.

Ati “Yagiye inshuro nyinshi ivoma hafi aho.”

Bivugwa ko imodoka esheshatu arizo zakongokeye muri iyi nkongi gusa ntibiramenyekana niba nta bantu yahitanye.

Si ubwa mbere indege z’Igisirikare cy’u Rwanda zitanze umusanzu ahari inkongi kuko no mu myaka yashize zazimije i Bujumbura mu Burundi ubwo isoko ryibasirwaga n’umuriro.

Indege y'Igisirikare cy'u Rwanda niyo yazimije iyi nkongi ku Rusumo
Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi naryo ryahagobotse
Amakamyi atandatu yakongokeye muri iyi nkongi
Iyi nkongi yatewe n'ikamyo yabuze feri ikagonga izari ziparitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza