IGP Gasana yashimiye abakinnyi begukanye imidali 45 mu mikino ya EAPCCO

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2018 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, yashimiye abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda begukanye imidali 45 mu marushanwa ahuza Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kabiri, ryatangiye tariki 06 Kanama rimara ibyumweru bibiri.

Ryitabirwa n’ibihugu birindwi aribyo Kenya, Uganda, Sudani, u Burundi, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania yakiriye irushanwa.

Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’amakipe arimo iy’Umupira w’amaguru, Handball, Karate, gusiganwa ku maguru, Taekwondo ndetse no kumasha.

Mu mukino wa Handball, Polisi y’u Rwanda yatwaye imidali ya zahabu 12 n’igikombe itsinze Twiga yo muri Tanzania ibitego 21-19.

Abandi bakinnyi bitwaye neza ba Polisi y’u Rwanda ni abo muri karate mu bahungu no mu bakobwa.

Batwaye ibikombe bibiri n’imidali 14 harimo irindwi ya zahabu, itandatu ya feza n’undi umwe w’umuringa.

Muri Taekwondo, batwaye imidari itanu ya zahabu, umwe wa feza, itatu y’umuringa ndetse n’igikombe. Mu kumasha batwaye umudari umwe w’umuringa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2018, IGP Gasana yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye neza mu marushanwa bakarangwa n’ishyaka, ubwitonzi n’ikinyabupfura.

Yabasabye ko bakomeza kurangwa n’iyo myitwarire ndetse bakanarushaho.

Ati “Turabashimira uburyo mwitwaye haba mu buryo bw’imikinire ndetse n’ikinyabupfura, byose mwabikoze kinyamwuga. Mwahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusange; murusheho rero kwitoza mushake n’abatoza beza kurusha bityo muhore mwegukana intsinzi.”

Yabasezeranyije ko ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwa Polisi y’u Rwanda bazakomeza kubashyigikira uko bishoboka kose.

Ubwo IGP Gasana yaganiraga n'abakinnyi bari bahagarariye Polisi y'u Rwanda mu irushanwa muri Tanzania, anabashimira uko bitwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza