Ikaze mu Isi y’ibigezweho mu imurika ry’imodoka z’akataraboneka (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 Mutarama 2018 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika hamenyerewe imurika ry’ibikoresho bitandukanye nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ariko usanga ibyo kumurika imodoka cyangwa ibindi bikoresho biri mu rwego rwazo bitaragerwaho ahanini bitewe n’ubushobozi bw’ibihugu.

Nk’i Kigali no mu nkengero, imurikagurisha ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bimaze gushinga imizi kuko bitanga icyashara ku bacuruzi baba bashaka kumenyekanisha ibyo bakora.

Uzasanga mu imurikagurisha ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi biba bikorwa n’inganda z’imbere mu gihugu; ibi bisobanuye ko nko mu minsi iri imbere ushobora kuzasanga imodoka mu imurika i Gikondo nyuma y’aho uruganda rwa Volkswagen rutangaje ko rugiye gutangira gukorera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka.

Nta gushidikanya rero ko ibyo bizagerwaho kuko nko mu riheruka, ababashije kugera i Gikondo babashije kubona moto ziteranyirizwa mu rwa Gasabo, ubwo ubutaha dushobora kuzabonamo nka VW Passat, VW Polo cyangwa VW Teramont.

Mu gihe tugitegereje kuzibona i Kigali, IGIHE yanyarukiye ahandi habera ibikorwa by’imurikagurisha ry’imodoka kugira ngo tubatemberezemo uko biba byifashe.

Iryo twasuye ryabaga ku nshuro ya 96 mu Mujyi wa Bruxelles ahazwi nka Brussels Expo. Ni mu nyubako ngari iberamo ibikorwa by’imurikagurisha kuva mu myaka ya 1935.

Aho ribera, ni ahantu hagari kuko ushobora kuhagenda umunsi wose dore ko hagizwe n’ibice 12, buri kimwe gifite umwihariko wacyo nk’ubwoko burenga 15 bw’imodoka zizwi cyane ku Isi.

Haba hateganyijwe aho umuntu unaniwe yaruhukira, aho ushaka gufungura ashonje yajya, ibice by’ibiganiro bitandukanye ku baguzi n’abagurisha, aho abana bazanye n’ababyeyi bakinira, imikino itandukanye iruhura abantu mu mutwe n’ibindi.

Ubwo twasuraga iri murika rigaragaramo imodoka z’akataraboneka zimwe zitarakandagira ku butaka bw’u Rwanda kugeza ubu (keretse niba hari uwazihabonye uri buze kubitubwira); hari ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2018.

Ni imurika ryafunguwe n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe, akikijwe na Minisitiri w’Intebe, Charles Michel n’abandi bagize ubuyobozi bukuru muri iki gihugu.

Iri murika rizwi nk’iriba ririmo imodoka n’amapikipiki ritegurwa na FEBIAC (Fédération Belge de l’Automobile et du Cycle) uyu mwaka ryatangijwe tariki ya 12 rikaba riri busozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama.

Imodoka ni igikoresho gifite umwanya wihariye mu buzima bwa buri munsi. Nko mu Bubiligi, umusirimu uzamumenyera ku nzu nziza n’imodoka ye y’urwembe (nshya kandi nziza). Mu bihugu byinshi cyane ibya Afurika, imodoka ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukire kuko ubonye agatubutse wese yerekeza amaso ku gushaka iyo yakwigondera.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu by’u Burayi biteranyirizwamo imodoka nyinshi, urugero ni nk’uruganda rwa Groupe Volkswagen/Audi ruherereye muri Komine ya Forest mu Mujyi wa Bruxelles.

Imodoka nk’igikoresho rero uko imyaka ishira indi ikaza igenda yongererwa imbaraga ndetse ikarushaho kunonosorwa mu gukomera no kuba indakemwa mu bwiza no mu kubungabunga ibidukikije.

Muri iki gihe inganda zikomeye ku Isi ziri gushora amafaranga menshi mu gukora imodoka zidahumanya ikirere nk’izikoresha amashanyarazi n’izindi.

Uhereye kuri izi Volkswagen twavugaga ziri kuza mu Rwanda kugeza no ku zindi nganda nka Mercedes, Audi, Maserati, Porsche, Bentley zose ziri gushora imari muri ibi bikorwa.

Nkuko bitangazwa n’ikigo FEBIAC gitegura iri murika, umwaka ushize ryitabiriwe n’abantu 437.112 baturutse hirya no hino mu Bubiligi.

Kugurira imodoka muri iri murika, bisaba gusobanuza cyane maze nyuma y’inama uhawe bijyanye n’ubushobozi bwawe n’amahitamo, ukaba wayicyura mu rugo dore ko inyinshi zigonderwa n’abafite agatubutse.

Bentley Mulsanne, ni ubwoko bw’imodoka za Bentley bukorwa n’Abongereza kuva mu 2010
Niba wifuza kuyitunga, byagusaba nka miliyoni 270 z'amafaranga y'u Rwanda
Uruganda rwa Porsche AG rukora imodoka zizwi nka Porsche kuva mu 1931 ni rumwe mu zagaragaye muri iri murika
Waba ufite nibura miliyoni 90 z'amafaranga y'u Rwanda? Niba uyafite ushobora gutunga Porsche Panamera yo mu 2017 itaragenda ikirometero na kimwe
Imwe mu mpamvu abantu batazi ishobora gutuma igiciro cy'imodoka kiba hejuru, harimo n'ibara ryayo. Buriya imodoka y'umutuku n'iy'umukara z'ubwoko bumwe ntizigura amafaranga amwe
Iri murika ni rimwe mu yitabirwa n'abantu benshi mu Bubiligi
Moto za Yamaha zanditse amateka ku Isi nazo uzisangamo
Hari aho wari wabona iyi Lamborghini i Kigali? Izi ni imodoka zanditse amateka cyane mu Butaliyani aho uruganda rwazo rubarizwa
Uwashinze uruganda rukora izi modoka ni Umutaliyani witwaga Ferruccio Lamborghini mu 1963
Nk'iyi Lamborghini uyishaka byagusaba miliyoni zirenga 150 z'amafaranga y'u Rwanda
Bugatti nabwo ni ubwoko bw'imodoka bukorerwa mu Bufaransa wasanga muri iri murika. Iyi ifite ubushobozi bwo kwiruka ibirometero birenga 400 ku isaha
Audi A4 Avant yo ntabwo ihenze cyane... ahari abantu bafite agatubutse muri Kigali bashobora kuyihaha kuri miliyoni zigera kuri 50 Frw
Audi A3 cabriolet yo ububiko bwayo bwa lisansi cyangwa mazutu bungana na litiro 50
Iyi ni Audi Q7, imwe mu modoka zigaragara muri Kigali. Ishobora kugura miliyoni 90 Frw
Audi A8 yatangiye gukorwa mu 1994
Moteri zazo ni zimwe ku muhanda bita 'urwembe' (zikiri nshya)
Ku bakinnyi n'ibindi byamamare, bene izi modoka bazikunda kubi
Imodoka zigezweho muri iki gihe, gushyiramo vitesse bikorwa mu buryo bwa automatique
Aha ni ahamurikirwa Porsche
Uku niko Lamborghini igaragara uyirebeye mu rubavu rwayo
Uku niko Lamborghini igaragara uyirebeye mu rubavu rwayo
Volkswagen ifitee n'imodoka nini zishobora kwifashishwa mu bikorwa binyuranye bitandukanye n'izindi zo gutemberamo
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe, ubwo yasuraga iri murika
Volkswagen T-Roc igura asaga miliyoni 22 z'amafaranga y'u Rwanda
Amarok V6 ya Volkswagen igaragazwa nk'ishobora kugenda mu misozi n'ahandi hari imihanda mibi. Igura hagati ya miliyoni 35 Frw na 50 Frw
Nkuko bitangazwa n’ikigo FEBIAC gitegura iri murika, umwaka ushize ryitabiriwe n’abantu 437.112 baturutse hirya no hino mu Bubiligi
Ku bakunda imodoka nto zo gutemberamo, bashobora kwifashisha Mini Cabrio ifungurwa hejuru
BMW ni rumwe mu ruganda rufite imodoka zigezweho muri iki gihe
BMW ni zimwe mu modoka zigezweho zikorwa n'uru ruganda rwo mu Budage
Muri iri murika hanagaragaramo ibikoresho nkenerwa by'imodoka
Izi moto za BMW zikunze kugendwaho n'abapolisi hano iwacu
Ku bashaka kuzajya basiganwa mu misozi kuri moto, iyi yabafasha cyane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza