Perezida Ramaphosa yasubijeho Viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri.

Perezida Ramaphosa ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, igomba gusinyirwamo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo mu kwezi gushize, asimbuye Jacob Zuma wahatiwe kwegura, akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Centre, Andrew Mwenda yabajije Perezida Ramaphosa icyo atekereza ku kibazo cy’abantu bagorwa no kugera muri Afurika y’Epfo, mu gihe uyu mugabane uhanganye n’ikibazo cyo kwishyira hamwe no gushyiraho isoko rimwe.

Ramaphosa mu ijwi rituje yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Ni ijambo ryahise ryakirizwa urwamo rw’ibyishimo, bamwe bakoma akaruru abandi batanga amashyi y’urufaya, bitewe n’igihe iki kibazo cyari kimaze kandi kiremereye Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, tukaba dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”

“Barabikoraho batuzanire igisubizo, ubundi njye na Perezida Kagame tubikemure dushyira umukono ku byo aba badamu batuzanira ku meza. Niba mushaka kugira uwo mutera ibuye, azabe muri aba bashiki bacu beza. Bagiye gukemura iki kibazo, mugishyire mu gatebo k’ibyarangije gukemurwa.”

Abo baminisitiri Perezida Ramaphosa yavugaga ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda na Lindiwe Sisulu uheruka guhabwa izi nshingano.

Perezida Ramaphosa yakomeje agira ati “Iki kibazo kigomba gukemurwa hari ihame rigenderwaho. Iryo hame ni uko udashobora kugira Afurika nk’isoko rimwe ry’ubucuruzi ngo uzitire urujya n’uruza rw’abantu n’amahirwe mu ishoramari. Ntibishoboka!”

“Tugiye kubikemura tugendeye kuri iryo hame kandi iri soko rusange rya Afurika riratanga amahirwe menshi arimo gukemura ibibazo bya Visa, urujya n’uruza rw’imari, urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi byose.”

Umubano wabaye mubi gute?

Muri Werurwe 2014 nibwo Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe.

Muri icyo gihe Afurika y’Epfo yanirukanye abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu.

Uyu ahari nk’impunzi ariko akahakorera ibikorwa bya politiki nyamara ubusanzwe bitemewe mu mategeko y’icyo gihugu.

Nyuma y’icyo gihe hagiye hageragezwa ibiganiro hagategerezwa ko byazatanga umusaruro ariko ntibishoboke, ugasanga Abanyafurika y’Epfo boroherwa no kuza mu Rwanda ariko abashka kujyayo bikagorana.

Ku buyobozi Jacob Zuma uheruka guhatirwa kwegura n’ubu agikurikiranyweho ibyaha bya ruswa, ibihugu byombi byagerageje kuganira ariko ntihagira umuti uboneka.

Perezida Kagame hamwe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo,
Perezida Kagame, Cyril Ramaphosa na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa
Perezida Kagame, Cyril Ramaphosa na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo (iburyo) na Lindiwe Sisulu(ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza