Ikibazo cy’Abanyarwanda bajyanywe n’Abakoloni b’Abongereza muri Kenya kigeze he? (Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Ukuboza 2017 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Muri Kenya habarurwa abanyarwanda bagera kuri 500 bakomoka ku basekuruza n’ababyeyi bavanywe mu Rwanda n’abakoloni b’Abongereza mu myaka 1940, bajyanwa muri icyo gihugu gukora imirimo yiganjemo iyo gukora mu mirima y’icyayi mu gace ka Kericho no mu tundi dutandukanye.

Mu 1945, abo Banyarwanda bahawe ubwenegihugu bwa Kenya ndetse banahabwa indangamuntu z’icyo gihugu gusa nyuma y’imyaka 30 barazambuwe, zisimburwa n’igisa nazo cyongererwaga agaciro nyuma y’amezi atatu. Bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 40 batabona amahirwe nk’ay’abandi benegihugu kandi barayahoranye.

Ayo mahirwe arimo kuba abana babo batemerewe guhabwa buruse ya leta ya Kenya, gufunguza konti n’ibindi bitemerewe umuntu udafite ubwenegihugu, ariyo mpamvu bakomeje kubusaba ariko kugeza n’ubu bakaba bari mu gihirahiro.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, ubwo yari yitabiriye Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe, yatangaje ko iki kibazo kirimo kuganirwaho kugira ngo bariya banyarwanda bahabwe uburenganzira cyangwa bagaruke mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Turimo turakiganira ku buryo abazashaka gutaha bazaza ariko n’abemeye gutura muri Kenya bahabwe ibyangombwa nk’abandi baturage kuko bamaze imyaka myinshi cyane bagiyeyo na Kenya itarabona ubwigenge.”

Mu myaka ya 1980, Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo kubasubiza mu Rwanda, ariko ubutegetsi bwariho icyo gihe bubitera utwatsi buvuga ko ari abanya-Kenya.

Amb. Kimonyo, avuga ko ubu abashaka kugaruka mu Rwanda batahuka kuko mu mahame ya FPR-Inkotanyi yiyemeje kuvanaho ubuhunzi n’impamvu zose zabutera.

Ati “Abanyarwanda bose bari hanze bafite uburenganzira bwo gutaha, ariko n’abashaka gutura hanze birashoboka.”

Ingingo ya Karindwi y’itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko. Rivuga kandi ko abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.

Gusa muri iyi ngingo rivuga ko Abanyarwanda cyangwa ababakomokaho bavukijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo 1959 n’iya 31 Ukuboza 1994 kubera guhabwa ubwenegihugu bw’amahanga, aribo basubirana ubwenegihugu iyo bagarutse gutura mu Rwanda, batagombye kubusaba.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, mu kiganiro na IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza