Ikibazo cy’ibura ry’amazi gihangayikishije abatuye i Huye; amwe mu mavomo yarakamye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 Kanama 2017 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’impeshyi hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’amazi, bigatuma hari abaturage bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka mu bishanga n’ahandi; abandi bakayoboka imigezi itemba.

Umujyi wa Huye uri mu hibasiwe n’umwuma muri iki gihe kuko amazi aboneka gake nabwo ntamare umwanya munini.

Kuri imwe mu migezi iboneka mu karere ka Huye, iyo uhageze usanga abaturage barwanira amazi ku ivomo, bitewe ahanini n’uko robine zo mungo zabo amazi aza nka rimwe mu minsi ibiri cyangwa agakama burundu bagategereza igihe imvura izagwira.

Leonce Dusabimana utuye mu Murenge wa Ngoma avuga ko kubona amazi muri iki gihe biri kubagora kuko haba nubwo bajya ku mavomo ya kure bagasanga naho yabuze.

Yagize ati “Nko mu mezi abiri ashize kubona amazi biragoye kubera ko aza gake, kuko uri munsi amazi aragenda akaza isaha imwe mu yindi asaha akongera akagenda, nibwo buzima twibereyemo.Twifuza ko abantu babishinzwe badufasha bakareba uko bakemura iki kibazo”.

Ubusanzwe amazi aboneka mu mujyi wa Huye atunganyirizwa ahitwa ‘Kadahokwa’ mu kagari ka Mpare, Umurenge wa Tumba. Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahasuraga yasanze ibigega bibika amazi bifite make ndetse n’ikigega kibika amazi cyarakamye hasigaye make uruhande rumwe.

Iki kigega nta myaka myinshi ishize cyubatswe, kandi ubwo Leta y’u Rwanda yagitangagaho akayabo, cyafatwaga nk’igisubizo cy’amazi make muri Huye ariko isa nk’aho nta kintu kinini yakemuye kuko aho kuzigama amazi gikama izuba ry’impeshyi ricyaka.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura mu Rwanda (WASAC), buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Huye gihari kubera ko imvura yaguye nabi izuba rikaba ryinshi.

Lucie Kabazayire, uyobora ishami rya Huye ry’icyo kigo, avuga ko mu gushakisha umuti kuri icyo kibazo bagerageza gusaranganya amazi make ahari.

Yagize ati “Ikibazo gihari muri Huye ni uko twvushije izuba ryinshi ariko twebwe nka WASAC icyo turi gukora, amazi make turi kubona turi kugerageza kugenda tuyasaranganya mu bice bitandukanye kugira ngo abaturage batagira ikibazo”.

Mu gihe cy’impeshyi mu Rwanda, hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihe u Rwanda rubarizwa mu karere kabonekamo amazi menshi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera umubare w’abaturtage bagerwaho n’amazi meza kugeza ku gipimo cya 100% mu gihe gito kiri imbere.

Amwe mu mavomo yo mu Karere ka Huye ntaherukamo amazi
Mu ngo zimwe na zimwe nta mazi ahaheruka
Abaturage bajya gushakira amazi mu mibande ya kure

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza