Ikibazo cy’umukobwa watewe inda afite imyaka 12 cyahagurukije inzego

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Hashize ibyumweru bibiri humvikanye inkuru y’umukobwa w’imyaka 15 wo mu karere ka Gisagara watewe inda afite imyaka 12 ariko akabura ubushobozi bwo kurera umwana we bitewe n’ubuzima bubi yanyuzemo akimara kubura se, agatabwa na nyina ndetse akamburwa n’amasambu y’iwabo.

Ubuyobozi bw’ibanze bufatanyije n’umushinga KNH (Kindernothilfe), ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda zitateguwe ku bana bari munsi y’imyaka 18, bahagurukiye ikibazo cya Aline Mukarugwiza utuye mu mudugudu wa Busenyi, mu kagali ka Muganza, mu murenge wa Muganza mu rwego rwo kumufasha gukemura bimwe mu bibazo bimwugarije.

M kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE tariki ya 13 Nyakanga, yavuze ko yatewe inda afite imyaka 12 y’amavuko kuri ubu akaba afite imyaka 15.

Icyo gihe Mukarugwiza yatangaje ko abayeho mu buzima bubi kuko yabyaye akiri muto ndetse akaba adafite ibimufasha kubaho we n’umwana we w’imyaka itatu kuko adafite ababyeyi babimufasha ndetse n’abo mu muryango we bakaba baramugize igicibwa.

Ikindi kibazo gikomeye yagaragaje ni uko se yitabye Imana bituma nyina abasiga ajya kwishakira undi mugabo batangira kubaho nabi, bajya gushakisha akazi hirya no hino.

Ibi ngo byaje gutuma we na musaza we kuri ubu atazi aho aherereye, bahura n’ibibazo bikomeye birimo n’iki cyo guterwa inda akiri muto.

Mukarugwiza yagaragaje ko amaze guterwa inda ubwo yakoraga akazi ko mu rugo i Kigali, yagarutse ku ivuko mu karere ka Gisagara asanga imitungo yabo irimo amasambu n’inzu byaragurishijwe na nyirakuru ubyara se.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza Jeanine Kabaranga yatangarije IGIHE ko ikibazo cy’uyu mwana bakizi ndetse ko bagomba kugishakira umuti.

Ati “ Uyu mwana yaje baramaze gukora urutonde rw’abazahabwa inkunga y’ingoboka, azashyirwaho ubutaha amaze gutoranwa n’abagize umudugudu atuyemo.”

Kabaranga yakomeje asobanura ko kuri ubu ubuyobozi bw’akagali bwagerageje kumukodeshereza aho kuba ariko ikibazo cye kiri kwigwaho ku buryo yafashwa mu buryo burambye.

Yagize ati “Yatugezeho avuye i Kigali ari naho bamutereye inda, yaje inda ari nkuru, ariko asanga amasambu y’iwabo n’inzu byaragurishijwe na Nyirakuru ubyara se, kuko nyina yari yarabataye ajya gushaka undi mugabo. Nk’ubuyobozi icyo twamufashije ni ukuba tumukodeshereje aho aba”.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko basabye ubuyobozi bw’umurenge ko bwabafasha gushaka amafaranga agera ku bihumbi 60 yaguzwe inzu yo kwa Mukarugwiza, uwayiguze akayasubizwa kuko abyemera, noneho igahabwa Mukarugwiza akabona aho kuba n’isambu yo guhinga.

Kabaranga yijeje ko uyu mwana bazakomeza kumukurikirana no kumuba hafi imibereho ye ikaba myiza, kandi akagira umutuzo kuko agaragara nk’uwahungabanye kubera ibibazo yahuye na byo.

Inzego zose zagurukiye ikibazo cya Mukarugwiza

Nyuma y’inkuru ivuga ko umwana w’imyaka 12 yatewe inda ubuzima bukamubera ingume yasohotse mu kinyamakuru IGIHE taliki ya 21 Nyakanga 2016, yatumye inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda zitateguwe ku bana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, zihagurukira iki kibazo ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta.

Kuwa kabiri taliki ya 26 Nyakanga 2016, Abakozi b’umushinga KNH (Kindernothilfe) ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda zitateguwe ku bana bari munsi y’imyaka 18, ukorera muri Cladho, bagiye mu kagari ka Muganza gukurikirana iki kibazo ngo harebwe n’uburyo Mukarugwiza yafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Mukarugwiza(uwa mbere ibumoso) aganira n'abakozi ba KNH imbere y'ibiro by'akagari ka Muganza

Abashinzwe kurwanya ihohoterwa, Polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bafashe umwanzuro wo kureka gushakisha uwamuteye inda ahubwo bakita ku mibereho ye n’umwana nyuma yo kubura amakuru afatika.

Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa w’umushinga KNH yavuze ko biyemeje ko buri kwezi bazajya batanga ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (15, 000Frw) akajya kuri Konti ya Mukarugwiza igiye gufunguzwa mu murenge Sacco akajya amufasha mu mibereho, noneho umwana we yamara gukura, akajya yafashwa kujya mu kigo cya Yego Center kigisha imyuga mu karere ka Gisagara.

Ati “Tugiye kwicara turebe icyo amategeko amuteganyiriza, nicyo dushobora kumufasha mu by’amategeko, ndetse tukaba twemeye n’ubufasha bwabasha gutuma asubira mu buzima busanzwe, ari ukumufasha gusubira mu ishuri akiga imyuga, ari ukumufasha kubaho muri iyi minsi ndetse n’umwana we kugira ngo ave mu buzima bubi arimo”.

Jean Claude Kabarisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha Mukarugwiza kujya abona amata ahabwa ababyeyi bafite abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse biyemeza no kuzamufasha agashyirwa ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka, bakamufasha no kugaruza imitungo y’iwabo yagurishijwe.

Mu gihe atarashyirwa mu cyiciro cy’ubudehe (kuko yaje ibarura ryararangiye), abakozi ba KNH basize bamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo atangire kuvuza umwana we bigaragara ko arwaye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza bwavuze ko muri uyu murenge hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana b’abakobwa bakiri bato baterwa inda, ariko hari gukorwa ibarura kimwe n’ahandi mu gihugu hose harebwa uko imibare ihagaze n’icyakorwa ngo bikumirwe.

Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa wa KNH aganira n'itangazamakuru
Ubwo abakozi ba KNH, abayobozi n'abanyamakuru bari bageze aho Mukarugwiza acumbitse
Mugarugwiza acumbitse muri iyi nzu yahoze ari iy'iwabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza