Ikigo cy’Igororamuco gikeneye miliyoni 600 Frw z’inyongera mu ngengo y’imari yo kwita ku nzererezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko mu ngengo y’imari cyahawe gukoreshwa mu mwaka wa 2019/2020 harimo icyuho cya miliyoni 600 Frw zo kwita ku nzererezi mu bigo Ngororamuco bya Nyamagabe na Gitagata.

Guverinoma yahaye miliyari 5.2 icyo kigo nk’ingengo y’imari kizakoresha mu mwaka utaha.

Umuyobozi wa NRS, Bosenibamwe Aimée yavuze ko hakiri icyuho muri iyo ngengo y’imari kubera ko hari inzererezi zigera ku gihumbi zizajyanwa mu kigo cya Nyamagabe izindi nzererezi z’abagore zigera ku gihumbi zikoherezwa mu kigo cya Gitagata mu Karere ka Bugesera.

Ni nyuma y’uko ibyo bigo bimaze iminsi byubakwa ngo bibashe kwakira abantu benshi.

Umushinga wo kubaka ikigo cya Nyamagabe biteganyijwe ko uzatwara miliyari 4.2 Frw naho uwo kwagura icya Gitagata utware miliyari 2.6 Frw, mu gihe mu kigo cya Iwawa hazakorwa ibikorwa birimo gushyiramo uburyo bw’ikoranabuhanga buzihutisha serivisi.

Ikigo cya Nyamagabe mu cyiciro cya mbere cyizoherezwamo inzererezi igihumbi mu gihe icyiciro cya kabiri nicyuzura mu 2021 hazaba hafite ubushobozi bwo kwakira inzererezi zisaga 2000 nkuko The NewTimes yabitangaje.

Bosenibamwe yagize ati “Turacyafite icyuho cya miliyoni 600 yo gukora ibikenewe byose ukurikije umubare w’inzererezi zizakirwa muri ibyo bigo.”

Yavuze ko bafite n’ikibazo cy’abakozi bake bize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ugereranyije n’umubare w’inzererezi zihari.

Ati “Ugereranyije umubare w’abakozi n’umubare w’inzererezi haracyari icyuho kinini. Umuntu umwe wazobereye mu by’ubuzima bwo mu mutwe yita ku nzererezi 260, ibyo rero bishobora kugira ingaruka ku bikorwa byo kugororwa ku boherezwa muri ibyo bigo.”

Mu Cyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco gikwiriye gukorana bya hafi na Komisiyo y’Itorero kugira ngo ibyiciro byose by’abanyarwanda bigishwe indangaciro nziza bityo bigabanye ubuzererezi.

Yagize ati “Itorero nirigera ku ntego zaryo zo kwigisha imiryango nyarwanda kwita ku bana babo, inzererezi zizaba nke.”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Komisiyo ishinzwe abana, bwagaragaje ko mu mijyi minini y’igihugu harimo inzererezi 2882 aho abarenga 91% muri bo ari abahungu.

Buri kwezi Leta ikoresha miliyoni zisaga 80 Frw mu bikorwa bijyanye no kugorora urubyiruko rw’inzererezi ruba rwajyanywe mu Kigo cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro no kugorora abana b’inzererezi bajyanwa mu Kigo cya Gitagata mu Karere ka Bugesera.

Iwawa ni hamwe mu hagororerwa urubyiruko rwishoye mu bikorwa by'ubuzererezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza