Ikigo ERG cyahaye amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo gicuruza Peteroli, ibiyikomokaho n’ibindi bitanga Ingufu, ERG (Energy Resourcing Group) cyateye inkunga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batuye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Aya mashanyarazi yahawe imiryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igizwe n’abantu 37, batuye mu Mudugudu wa Bimba mu Kagari ka Gihara.

Umuyobozi Mukuru wa ERG, Kajeguhakwa Serge, yavuze ko batekereje gufasha iyi miryango bayiha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kubera ko ari byo basanzwe bakora, anashimangira ko amashanyarazi afite umwihariko mu nzira y’iterambere.

Ati “Dukora iby’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, twatekereje kubafasha kugira ngo urumuri rugere iwabo, ari ababyeyi bashobore gukora akazi nubwo bwaba bwije, ari abana bashobore gukomeza kwiga.”

Kajeguhakwa yavuze ko ubusanzwe gahunda yabo ari ugukwirakwiza urumuri rw’amashanyarazi mu bice by’icyaro ahatagera ubundi buryo bw’ingufu cyane cyane ku badafite amikoro ahagije.

Ati “Twatekereje ko kugira ngo umuntu atere imbere agomba kugira urumuri, atari urumuri gusa rugaragara ahubwo n’urwo mu mutima nkuko abayobozi b’igihugu cyacu bakomeza kubitwibutsa. Ntabwo birangiriye aha, tuzakomeza kubafata mu mugongo.”

Kanzayire Pélagie, Umukecuru wagizwe incike na Jenoside yavuze ko kuba babonye ababitaho mu bihe bikomeye ari ikimenyetso ko ubumuntu mu Rwanda bwagarutse.

Yagize ati “Muri iyi minsi itugoye twibukamo byinshi twahuye nabyo ariko tukabona hari umuntu uturi hafi, tuba twishimye. U Rwanda rwacu rwari rwatakaje ubumuntu ariko ibi bitwereka ko ubumuntu bwagarutse. Bitugaruriye icyizere, tumenye ko tutari twenyine na ba nyabusa baduhekuye babona ko tutasigaye twenyine.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent, yavuze ko kuba abantu bahawe urumuri bisobanuye iterambere ryabagezeho, ribakura mu bwigunge.

Yagize ati “Iyo abantu babonye urumuri baba bavuye mu mwijima kandi amashanyarazi ni iterambere ku muryango. Iyo tubonye abantu babaha urumuri, baba babahaye iterambere cyane cyane ku bana bato biga mu ishuri baba barabuze aho bigira ku mugoroba batashye, iyo bamaze kubona urumuri babona aho bigira nijoro. Abacitse ku icumu aho batuye baba bafite ikibazo cy’umutekano ariko iyo bafite urumuri baba bafite umutekano uhagije.”

Perezida w’Umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na za Kaminuza (GAERG), Mazimpaka Olivier Camarade, yavuze ko inkunga yatanzwe na ERG ifitiye akamaro abarokotse Jenoside kuko amashanyarazi ari inkingi y’ubuzima bwiza bw’abaturage.

ERG itanga serivisi zitandukanye zifite aho zihuriye n’ingufu. Ifite Sosiyete Excel Energy Limited icuruza lisansi kuri sitasiyo zisaga icumi hirya no hino mu gihugu, ifite ibigega bya lisansi bijyamo litilo miliyoni icumi. Iherutse gufungura sosiyete ER Power Ltd ifasha abaturage kubona amashanyarazi ahendutse akomoka ku mirasire y’izuba.

Abayobozi n'abakozi ba ERG ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Bimba
Abagize imiryango yahawe ingufu z'amashanyarazi ava ku mirasire y'izuba
Abakozi ba ERG n'imiryango y'abarokotse Jenoside bafashije
Umuyobozi wa ERG, Angeline Kajeguhakwa na we yitabiriye iki gikorwa
Imiryango y'abarokotse Jenoside itishoboye yahawe amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba
Imiryango icumi niyo yahawe imirasire y'izuba
Ingo icumi nizo zahawe amashanyarazi
Kanzayire Pélagie acana amatara yahawe
Perezida wa GAERG, Mazimpaka Olivier Camarade, yavuze ko inkunga yatanzwe ifitiye akamaro abarokotse Jenoside kuko amashanyarazi ari inkingi y’ubuzima bwiza
Umuyobozi Mukuru wa ERG, Kajeguhakwa Serge
Imiryango yahawe amashanyarazi yashimye ERG
Abayobozi batandukanye barimo n'ab'inzego z'umutekano bitabiriye iki gikorwa
Kajeguhakwa yavuze ko bazakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza