Ikimenyane cyabwiwe Perezida Kagame, kigaragarira he mu itangwa ry’akazi?

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Kanama 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Mugabo Laurette, umwe mu rubyiruko rwahuye na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru, yamubwiye ko mu itangwa ry’akazi mu Rwanda harimo ikimenyane.

Yabwiye Umukuru w’Igihugu ko abanyeshuri basoza amasomo mu mahanga, bagaruka mu rw’imisozo igihumbi kubona imirimo bikabagora.

Mugabo yavuze ko “bisaba kuba ufite inshuti cyangwa umuvandimwe muziranye mu kigo runaka.”

Yabwiye Umukuru w’Igihugu ko kugira ngo umuvandimwe we abone akazi, byasabye ko umubyeyi we nawe ashaka ubimufashamo.

Iki kibazo cyababaje Perezida Kagame maze avuga ko “Niba bibaho biteye ubwoba. Bigomba guhagarara, kumva ko uburyo bwo kubona akazi ari ukuba ufite umuntu muziranye.”

Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, yabwiye IGIHE ati “ibyo uwo mwana yabwiye Perezida ni ukuri, ntabwo yamubeshye.”

Mu mitangire y’akazi mu Rwanda, Urwego rushaka umukozi rutanga itangazo rimenyekanisha umwanya ukenewemo umukozi hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga mu itumanaho mu gushaka abakozi no ku rubuga rwarwo rwa internet mbere yo gukoresha ibizamini.

Usaba akazi yuzuza ifishi ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje inzira y’ikoranabuhanga, akayohereza. Nyuma yo gusaba, urwego rushaka abakozi rutoranya abemerewe n’abatemerewe.

Ingabire asanga icyiciro icyari cyo cyose gikurikizwa mu mitangire y’akazi gishobora kugaragaramo ruswa n’akarengane.

Yavuze ko ruswa ishobora gutangira gutangwa igihe bagishyira imyanya ku isoko no mu gihe cy’ibizamini ariko ‘bitangira kare iyo imyanya igiye ku isoko’.

Ati “Hari umwarimu wigeze gupfa mu Karere ka Gasabo, ushinzwe uburezi mu murenge abwira umuyobozi w’ikigo ati ‘nabonye umuntu ushobora kuduha 300.000 Frw agasimbura uyu’. Bari bakimushyingura. Urumva ko hari abajya kubishakira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yatangarije IGIHE ko mu gutoranya abemerewe gukora ikizamini hakunze kugaragara ibibazo.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ya 2016/17 igaragaza ko mu bibazo 23 byagaragaye, harimo ibijyanye no gushaka gushyira mu myanya abakozi batujuje ibisabwa.

Harimo kandi ibijyanye no gushyira mu myanya abakandida bataruzuza imyaka itatu ku myanya basanzwemo, ibijyanye no kutagaragaza impamyabumenyi, n’ibindi.

Muganza ati “Uwahisemo uwo muntu, twe ntituba tuzi impamvu yamuhisemo ariko tubwira rwa rwego ngo uwo muntu yakoze nabi."

"Iyo rero umuntu akoze akazi cyane cyane kagamije ko umwe ahabwa amahirwe undi akayimwa, uwo mukozi aba agomba gukurikiranwa.”

Hari aho ngo babonye impuguke zakoresheje amapiganwa zifitanye amasano cyangwa umubano udasanzwe n’umukandida watsinze.

Iteka rya Perezida riteganya ko umukandida aba yatsinze ikizamini iyo yagize nibura amanota 70% mu bizamini bibiri, icyo kwandika n’icyo kuvuga.

Muganza avuga ko icyo kwandika umukandida atandikaho izina naho ku cya “Interview”, hafatwa amajwi n’amashusho bigabanya kuba umuntu yarengana.

Transparency International Rwanda ivuga ko hakenewe imbaraga mu kwigisha abantu kugaragaza ruswa, kuko imibare y’ubushakashatsi bwo mu 2017 yerekana ko 15% bahuye na ruswa ari bo babashije kuyimenyesha ubuyobozi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abanyarwanda badafite akazi ari 16.7 % ubariyemo n’abahingira amaramuko.

Ubushomeri mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) buri kuri 21 %. Muri abo 9% badafite akazi barangije amashuri yisumbuye naho 6 % ni abarangije amshuri makuru na za kaminuza.

Mu mujyi muri rusange ubushomeri buri kuri 18.1 %.

Ruswa irimo ikimenyane, igaragara cyane mu mitangire y'akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza