Ikintu cyitwa Ferwafa kizatungana ryari? – Depite Mukayuhi abaza Minisitiri Uwacu

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Depite Mukayuhi Rwaka Constance, yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ku bibazo bidasiba kuvugwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru wo mu Rwanda (FERWAFA).

Ibibazo by’urudaca bikunze kuvugwa muri FERWAFA, iyi ntumwa ya rubanda yabikomojeho ubwo Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) n’ibigo biyishamikiyeho, byagiranaga ibiganiro n’iyi komisiyo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2018/19.

Ikibazo cya FERWAFA cyaje ku musozo w’ibyo biganiro, aho Depite Mukayuhi yabajije imiterere y’ibibazo byo muri FERWAFA ndetse niba bizanagera aho bigatungana.

Amwenyura, yagize ati “Ikintu cyitwa Ferwafa mwatubabariye mukatubwira ni ikintu kizatungana? Ni ikintu cyatunaniye nk’Abanyarwanda kandi ubundi nta kintu tujya twemera ko cyatunanira? Kimeze gite? Cyarakemutese cyangwa bimeze gute? Mukibona gute, kizarangira gute? Kandi ntekereza ko kidindiza n’ibintu.”

Minisitiri Uwacu yabanje gusobanura icyo FERWAFA ari cyo ndetse n’imiterere yayo nk’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda; ashimangira ko ari umufatanyabikorwa wa minisiteri ayobora.

Yagize ati “FERWAFA ni Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Ni Umuryango utari uwa leta wiyandikishije uhabwa ibyangombwa mu nzego z’ubuyobozi, wiha intego n’ibyo biyemeje gukora, mu mikorere yayo ukaba ari umufatanyabikorwa wa MINISPOC.”

Yunzemo ati “Biragoye rero kuvuga ngo ikintu cyitwa FERWAFA kuko icya mbere ni ishyirahamwe, icya kabiri rigizwe n’abanyamuryango benshi kugira ngo ibe federasiyo yemewe yandikwa, igira amakipe ayigize, icyo bahuriraho gikomeye ni uko bose mu ntego zabo harimo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Nk’indi miryango yose, amashyirahamwe cyangwa amakoperative ngo hari igihe hazamo ibibazo abantu bakabikemura, aho wenda usanga hari igihe abantu bumva ko ibihari ari urwego rwakabaye rubikemura kandi bisaba imbaraga za buri wese.

Ati “Sinzi niba wenda icyo abantu barambiwe ari uko umupira w’amaguru wacu udatera imbere, kugira ngo utere imbere FERWAFA ibifitemo uruhare, minisiteri ifitemo uruhare, ari amashuri afitemo uruhare, ababyeyi bafitemo uruhare, abantu ku giti cyabo, ni uguteza imbere muri rusange siporo.”

Uwacu yakomeje avuga ko icyo FERWAFA ikwiye gukora ari ugufasha kugira ngo ibijyanye na tekiniki bikenewe biboneke, habeho ubumenyi, ashimangira ko ari intego ihuriweho na benshi kugira ngo umupira w’amaguru utere imbere.

Ku bijyanye n’ibibazo bikunze kuvugwa muri iri shyirahamwe, uyu muyobozi ntiyeruye ngo avuge imiterere yabyo, gusa yashimangiye ko hari abayobozi bashya baherutse gutorwa, ndetse ko abafitiye icyizere ko hari icyo bazakora kigaragara.

Yagize ati “Hari impinduka zabaye vuba aha ku bijyanye n’ubuyobozi kuko manda y’abayoboraga yararangiye, hatorwa abandi bayobozi bashya, ntekereza ko na bo baza kwiyamamaza kugira ngo bajye mu buyobozi hari icyo bumvaga bazatanga nk’umusanzu bafatanyije n’abo basanze, kimwe muri byo ni ukugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere ariko wenda n’ibitaragiye bitungana yaba ari mu isura yaba itarabaye nziza cyangwa itarafashije aho yari ikenewe babivugurure.”

“Twebwe nka minisiteri twishimiye ikipe nshya yajemo tuyizeza ubufatanye kandi koko tuzafatanya, hanyuma ku rundi ruhande ibyaba bidatunganye byaba bigize icyaha, iyo umuntu ari mu ishyirahamwe agakora icyaha nta budahangarwa aba afite, hari urwego rushinzwe kugenzura imiryango itari iya leta kugira ngo harebwe uburyo ibyo abantu biyemeje babikora numva ari ho twabirebera.”

MINISPOC ivuga ko yatangiye imikoranire mishya n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda kugira ngo intego yo kugira siporo ifitiye igihugu akamaro ibashe kugerwaho uko bikwiye.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Depite Mukayuhi Rwaka Constance
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, n'abandi bayobozi bayobora ibigo bishamikiye kuri MINISPOC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza