Imbamutima za Me Mugisha nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ku busabe yarugejejeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo ku ngingo zimwe na zimwe ziri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nyuma y’ikirego rwari rwagejejweho n’umunyamategeko Mugisha Richard.

Mugisha watangije ndetse akaba abarizwa muri Trust Law Chambers, yatanze ikirego ku giti cye mu Rukiko rw’Ikirenga mu Ukuboza umwaka ushize, asaba ko ingingo eshanu zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha zihindurwa.

Harimo ingingo ya 136 ihana ubusambanyi; iya 138 ihana ubushoreke n’iya 139 ihana guta urugo. Hari kandi ingingo ya 233 ihana gukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo abayobozi n’abashinzwe umutekano igihe bakora uwo murimo.

Muri uru rubanza Me Mugisha yari yunganiwe na Me Moïse Nkundabarashi na Me Florida Kabasinga.

Ikirego cya Me Mugisha ni ubwa mbere cyari gitanzwe mu Rwanda aho umuturage usanzwe atanga ikirego cyerekeye itegeko nshinga. Byatumye abenshi bibaza inyungu abifitemo abandi bakavuga ko afite inyungu mu ngingo yasabaga ko zihindurwa.

Me Mugisha avuga ko kuri we n’abamwunganira, amavugurura y’ubutabera aheruka gukorwa yasigiye Urukiko rw’Ikirenga inshingano zo kuburanisha ibibazo ku ngingo ziri mu Itegeko Nshinga, bikaba byaramuhaga uburenganzira bwo kururegera.

Ubusabe bwa Me Mugisha bwarebaga cyane ingingo ebyiri ari zo amategeko arwanya ubusambanyi ndetse no gusebanya bigirwa icyaha.

Mugisha avuga ko izi ngingo ebyiri yasanze nubwo amategeko aba agamije ibyiza ariko ingaruka zitateganyijwe zishobora guteza ibibazo byinshi.

Ku bijyanye no guhana ubusambanyi, Me Mugisha yavuze ko ‘Itegeko Nshinga riteganya uko umuryango urengerwa kandi leta ikaba itegetswe gushyiraho amategeko agamije kuwurengera’.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, by’umwihariko mu ngingo ya 18, ivuga ko ‘Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta’.

Mu kiganiro na The New Times, Me Mugisha yavuze ko kuba ubusambanyi bwari bwagizwe icyaha gihanwa n’amategeko bifite ingaruka mbi ziterengera umuryango.

Ati “Gushyiraho igihano cy’ubusambanyi, nubwo abanyamategeko bagamije icyiza, ingaruka zabyo ntabwo zirengera umuryango. Uko nakomeje gusoma cyane ku ngingo zibwerekeyeho ndetse nkabitekerezaho, nasanze hari ubwo abanyapolitiki bashobora gutekereza ko byagira akamaro ariko ingaruka zikaba mbi ugereranyije n’intego twihaye”.

Me Mugisha avuga ko uruhare rwa leta mu kurwanya ubusambanyi rurenze guhana ndetse n’ubushobozi bwakwifashishwa mu gukora iperereza no kuburanisha abakekwaho ibyo byaha bugakoreshwa mu kurengera umuryango.

Ati “Amafaranga yakoreshwa mu gukora iperereza no kuburanisha ibi byaha ntiyakoreshwa mu kintu cyafasha umuryango nk’ubujyanama? Leta ishobora kugira uruhare mu bundi buryo butari uguhana”.

Ku kijyanye no gusebanya, Me Mugisha avuga ko icyatumye atanga ubusabe bwe ari urugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijambo rye mu kwibuka iyi Jenoside mu 2014, Perezida Kagame yavuze ko uru rugendo rugizwe n’ibintu bitatu ari byo; ubumwe, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse.

Ubusabe bwa Mugisha bugamije kurengera ingingo ijyanye no kubazwa inshingano, aho avuga ko ingingo yose ifunga ubwisanzure bw’itangazamakuru ishobora gutuma hatabaho kubazwa inshingano.

Ati “Kubazwa inshingano ni ingenzi cyane, byaba bibabaje dufite itegeko Nshinga ridaha agaciro iyi myumvire. Twese harimo cyane abayobozi bashoboraga gutekereza ko iri tegeko ribarinda, ntacyo bazageraho mu gihe habuze ikintu cyo kubazwa inshingano bakora”.

“Nka sosiyete, twahisemo ko kubazwa inshingano ari byo bizaturanga. Ni umusingi kandi cyahoze ari ikintu cy’ibanze”.

Nubwo ubu busabe bwe bwari bugamije icyiza, urugendo rwo kubigeraho ntibyari byoroshye kuko hari abavugaga icyo ashya yarura kuko atari umunyamakuru cyangwa ngo abe akekwaho ubusambanyi. Ibi byatumye n’urukiko rubanza gusuzuma niba ari ikirego cyangwa atari cyo.

Kuri Mugisha, ibi ngo byatumye Urukiko rw’Ikirenga rugaragaza ubudashyikirwa bwarwo ndetse bitanga n’icyizere ku bandi bazifuza gutanga ibirego nk’ibi.

Ati “Ndatekereza ko Urukiko rw’Ikirenga rwabaye indashyikirwa. Rwerekanye ko umuturage wese afite inyungu ku ngingo yose iri mu itegeko Nshinga. Urukiko rw’Ikirenga rwanahamagariye abantu bose gutanga ibitekerezo byabo mu kiswe Amicus Curiae [Inshuti z’urukiko]”.

Byatumye abarimo ishuri ry’amategeko, ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru batanga ibitekerezo byabo ku ngingo zitandukanye.

Imiryango ihirimbanira uburenganzira bw’abagore itari ishyigikiye ubu busabe nayo yatanze ibitekerezo byayo.

Ati “Buri muturage ashobora kubikora, niteze ko urukiko ruzakira ibirego byinshi nk’ibi, ni ikintu cyiza. Ndetse n’Inteko Ishinga amategeko bahagarariye abaturage bakeneye guhindura uburyo bwo gusuzuma amategeko bakakira ibitekerezo byinshi by’abaturage. Bafite ubwigenge ariko niba umwe atanyuzwe, amategeko ntabwo ari ikintu kitahinduka”.

Itsinda ry’abacamanza bane baburanishije uru rubanza barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, rwakuyeho ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gusa rugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Nubwo ubusabe bwa Mugisha bwose butubahirijwe, yavuze ko intsinzi ya mbere ari uko byagaragaye ko abaturage bumva hari ibitabanyuze mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano afite uburenganzira bwo gusaba ko bihindurwa.

Avuga kandi ko binagaragaza igitekerezo cy’uko Guverinoma igomba gukomeza gushyira imbaraga mu kwita ku muryango. Me Mugisha yemeza ko abaye afite ubundi busabe yiteguye kubugeza ku rukiko rw’Ikirenga.

Me Mugisha yishimira ko ikirego cyakiriwe mu Rukiko rw'Ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza