Imibare mishya igaragaza uko ubushomeri buhagaze mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye n’ubusanzwe mu gupima uko isoko ry’Umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) 2016, impuzandengo y’ubushomeri ari 13.2%.

Ubu bushakashatsi bw’igerageza bwakozwe muri Gashyantare 2016 kuko ubwimbitse buzaba muri Kanama uyu mwaka, bwerekanye ko abari ku isoko ry’umurimo mu gihugu ubariyemo abafite akazi n’abatagafite ari 49.3%, muri bo 58.1% ni abagabo naho 41.5% basigaye ni abagore.

Muri icyo gihe mu Rwanda habarurwaga abaturage 6,611,000 bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, abari ku isoko ry’umurimo bakaba 3,261 000; muri bo abafite akazi ni 2,831 000 mu gihe abatagafite ari 430 000.

Iyi mibare isobanura ko kuba ubushomeri buri kuri 13.2%, bivuze ko mu bantu umunani harimo umwe udafite akazi. Ubushomeri mu bagore buri kuri 13% mu gihe mu bagabo ari 12.9%. Mu mujyi hari abashomeri benshi ugereranyije no mu byaro, kuko bangana na 15.9% mu gihe mu byaro ari 12.6%.

Itandukaniro n’ubushakashatsi busanzwe

NISR igaragaza ko ubu bushakashatsi bunyuranye n’ubundi bwakozwe burimo Ibarura Rusange ryo mu 2012, ryerekanye ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bari 73.6%, impuzandengo y’abashomeri ikaba 3.4%.

Bunyuranye kandi n’ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4) bwo mu 2014/2015, bwerekanye ko abari ku isoko ry’Umurimo bari 87.4% abashomeri bakaba 2.0%.

Umubare w’abakora ubuhinzi butanga ibyo barya gusa bagera kuri 4,104,000, ariko ubushakashatsi bushya ntibubabara mu bafite akazi mu gihe ubusanzwe bwabongeragaho.

NISR isobanura ko impamvu y’ukudahura kw’ibigaragazwa n’izi nyingo cyane ku gipimo cy’ubushomeri, gushingiye ku buryo bwakoreshejwe mu gusuzuma imibare.

Iti “Impamvu nyamukuru isobanura ukunyurana kw’ibiva muri aya magenzura n’ibyavuye muri LFS 2016 yo muri Gashyantare, ni ugukoresha ibipimo bishya mpuzamahanga aho abantu bafite akazi babarwamo gusa abakorera umushahara cyangwa inyungu, ntihabarirwemo abakora imirimo itanga ibyo barya gusa.”

NISR ivuga ko iyo imibare ya LFS 2016 isuzumwe mu buryo bwakozwemo ubushakashatsi bwa mbere burimo ubwo mu 2012 na EICV4, ibipimo byagaragaza ko “muri Gashyantare abari ku isoko ry’umurimo bari 82.7%, ubushomeri bukaba 2.8%”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa, yavuze ko ibarurishamibare ari ingenzi mu iterambere no kunoza gahunda z’umurimo mu gihugu.

Iri genzura ry’ibanze ryabaye muri Gashyantare, imibare yaryo ishyirwa ahagaragara muri Kamena uyu mwaka, ubushakashatsi bwimbitse bukazakorwa muri Kanama ari nabwo buzagaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu gihugu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza