Imihanda y’i Lusaka yashyizweho amafoto ya Kagame mu kumuha ikaze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2017 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho biteganyijwe ko ruza gutangira kuri uyu wa Mbere.

Mu mihanda yo mu mujyi wa Lusaka, hamanitswe ibyapa binini biha ikaze Perezida Kagame muri iki gihugu byanditse ho ko Perezida Edgar Chagwa Lungu amuhaye ikaze.

Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro na mugenzi we Edgar Lungu akanamwakira mu mugoroba uri bubere muri Hotel Inter-Continental.

Usibye ibi biganiro, aba bakuru b’ibihugu byombi bazasura uruganda rutunganya ibyuma ruherereye mu Mujyi wa Kafue. Binateganyijwe ko kandi Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rw’aho abaperezida batatu baheruka ba Zambia bashyinguye.

Aho aba baperezida hashyinguye hazwi nka Embassy Park haruhukiye Levy Mwanawasa wapfuye mu 2008, Frederick Chiluba watabarutse mu 2011, na Michael Sata witabye Imana mu 2014.Ni ahantu hazwi nk’irimbi ry’abakuru b’igihugu.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Perezida Lungu yifashishije Twitter, nyuma yo kwakira ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza; yavuze ko “Zambia iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda, ushingiye ku bwubahane, ubwizerane n’ubufatanye.”

Yongeraho ati “Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ngo tuganire ku bufatanye muri gahunda duhuriyeho z’iterambere."

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3 Gashyantare 2017 niyo yagize Mukaruliza ambasaderi muri Zambia, nyuma y’umwaka umwe ayobora Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia muri Gicurasi 2016 ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka ya 51 y’abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, n’iya 42 y’abaguverineri b’Ikigega Gitsura Amajyambere ya Afurika, ADF, mu Murwa Mukuru Lusaka.

Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Lungu, yitabirwa n’abayobozi barimo Perezida Kagame, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Idriss Debby wa Tchad, yigaga ku ngufu n’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda na Zambia bifitanye umubano mwiza ndetse kuva ku wa 27 Werurwe 2015 ikigo cy’igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, cyatangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka, zikorwa na Boeing 737-800 Next Gen.

Mu Mujyi wa Lusaka hari ibyapa byifuriza ikaze Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza