Imihigo 64 y’Akarere ka Ruhango imaze kweswa hejuru ya 70%-Ikiganiro na Meya Habarurema

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2006, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukorera ku mihigo kugira ngo inzego zose by’umwihariko iz’ibanze zijye zishyira mu bikorwa gahunda z’iterambere n’imibereho myiza ndetse abayobozi bajye basobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo.

Kuva iyi gahunda yatangizwa ariko hari uturere twagiye twesa imihigo uko bikwiye n’ututarakunze kuyesa dufite ishema. Aha harimo n’Akarere ka Ruhango.

Mu myaka ine ishize aka karere ntabwo kagize amanota ashimishije mu mihigo kuko mu mwaka wa 2014/15, kaje ku mwanya wa 28 n’amanota 76, 4%, mu 2015/16 kaza ku mwanya wa 22 n’amanota 73,04%, mu 2016/17, ku mwanya wa 28 n’amanota 75.27%, mu gihe mu 2017/18 kari ku mwanya wa 29.

Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge icyenda ituye n’abaturage bagera ku bihumbi 350, ku buso bungana na kilometero kare 627 (627km2 ). Gaherereye ku muhanda munini wa Kigali-Huye-Bujumbura, mu bilrometero 78.9 uvuye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Abanya-Ruhango benshi baba mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko hari ubutaka bwiza kandi bwera cyane by’umwihariko igihingwa cy’imyumbati, ikawa, ibishyimbo, ibijumba, ubunyobwa n’ibindi.

Aka karere gafite umwihariko w’igihingwa cy’imyumbati cyiganje mu Mirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe na Byimana naho mu bworozi habarurwa inka zisaga ibihumbi 68 ndetse n’andi matungo magufi.

Akarere gafite ibitaro bya Ruhango biri ku rwego rw’Intara ndetse n’ibya Gitwe biri ku rwego rw’akarere, harimo kandi ibigo nderabuzima 15.

Muri uyu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza, abagera kuri 84%, nibo bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bituma akarere kaza ku mwanya wa 14 mu gihugu hose mu bijyanye no kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Gafite amashuri abanza 79 ndetse n’ayisumbuye 60 arimo 8 azwi nka ‘School of Excellence’ , ay’inshuke ni 69. Abarangiza muri aya mashuri bose batsinda ku kigero gishimishije.

Abana bataye ishuri bari kuri 0.8% gusa ubuyobozi buvuga ko hafashwe ingamba zo gukuraho burundu ikibazo cy’abana bata amashuri.

IGIHE iherutse gusura aka karere igirana ikiganiro cyihariye na Habarurema Valens, Umuyobozi w’aka karere kuva muri Gicurasi 2018.

Yagarutse ku mishinga migari ikubiye mu mihigo 2018/19, ikigero bagezeho bayishyira mu bikorwa, ubuzima rusange bw’akarere n’abaturage ayoboye, n’ubuzima bwe nk’umuyobozi ndetse n’umubyeyi.

Ikiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango

IGIHE: Umwaka w’imihigo 2018/19 uri kugana ku musozo, mwatubwira bimwe mu bikorwa by’ingenzi bikubiye mu mihigo yanyu n’aho mugeze mubishyira mu bikorwa?

Habarurema: Murakoze. Mu by’ukuri imihigo twasinyanye n’umukuru w’igihugu ni 72 irimo 24 y’ubukungu, 34 mu mibereho myiza na 14 mu miyoborere myiza.

Ibijyanye n’aho tugeze tuyishyira mu bikorwa nk’uko twabihize nibura dufite iri ku kigero kiri hejuru ya 70% aho dufitemo 64 kandi muri yo hari iyo tumaze kugira yageze ku 100%. Twumva tubyishimiye.

Indi umunani isigaye iri hejuru ya 40%, ni ukuvuga ko iri hagati ya 40-70%, aya mezi abiri rero asigaye turimo kurwana n’uko twayitunganya tukareba uko twayesa uko bigomba.

Nkubwiye nko mu bikorwa binini, ibyo abaturage ubona bishimira cyane ni nk’amazi, aho dufite imiyoboro igeze kuri itanu ariko iminini ni ibiri.
Hari uwa Muhamanzuki uba mu Murenge wa Kabagari, uyu ufite ibilometero 19.6, ntabwo wari wuzura ariko niwuzura abaturage ba Kabagari, Bweramana n’ibindi bice begeranye bazabona amazi ari benshi.

Hari n’uwa Shyogwe-Mayaga uzaturuka ku gice cya Muhanga ukanyura muri Ruhango ndetse ukagera muri Nyanza, uyu rero uzaha abaturage benshi bo mu gice cy’Amayaga amazi meza.

Ku bijyanye n’amashanyarazi hari umuyoboro wa Kabagari ufite ibirometero 77, wo ugiye no kuzura kuko ugeze kure aho ingo zisaga ibihumbi bibiri zizahita zifatiraho zikabona amashanyarazi.

Mu bindi biri mu mihigo navuga bikomeye ni uko muri uyu Mujyi wa Ruhango, turi kuhubaka umuhanda w’ikilometero kimwe kandi ubona cyarahinduye isura y’umujyi ku gasozi ko hakurya aha kitwa Kanazi.

Hari kandi n’ibilometero 104 by’imihanda y’itaka ifasha mu buhahirane turimo gutunganya dukoresheje VUP, nayo nirangira ibintu bizagenda neza.

IGIHE: Tukiri ku bukungu, mwatubwira ubu igihingwa cy’imyumbati gihagaze gute mu Ruhango?

Habarurema: Mu gihe cyashize nko mu myaka itatu ishize higeze kubaho ikibazo cy’ibura ry’imyumbati ubwo hari hateye indwara ya kabore, ariko icyo cyaribagiranye.

Icyo tuba turwana nacyo ni uko abantu batagira ikibazo cy’aho bayigurisha kuko igice cy’umurenge wa Ntongwe, Kinazi, Byimana ndetse na hano muri Ruhango, imyumbati ihora isimburana mu murima kandi ni myinshi.

Birashimisha cyane iyo ugiye mu bice by’igiturage urasanga impumuro y’imyumbati gusa kandi dufite n’uruganda rwa Kinazi rukora igihe cyose , hari n’ingamba zafashwe z’uko iki kibazo kitazongera dufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB, twashatse imbuto nziza.

IGIHE: Gahunda y’agakiriro ihagaze ite muri aka karere?

Habarurema: Nibyo muri Ruhango dufite agakiriro twabaye dushyizemo koperative ‘Twiteze imbere banyabukorikori ba Ruhango’ ikoreramo ibikorwa birimo ububaji.

Abakoramo uyu munsi bamaze kuba 30 barimo abagabo 27 n’abagore batatu ariko noneho bakaba baha akazi abandi bagera ku 110.

Dufite na gahunda yo kukagura kakaba kanini kurushaho.

IGIHE: Ruhango ifite ahantu nyaburanga henshi, aha twavuga urutare rwa Kamegeri n’ahandi. Mukora iki ngo muhabyaze umusaruro?

Habarurema: Ku bijyanye n’ubukerarugendo, muri aka karere dufite ahantu henshi ariko ah’ingenzi tubona hari kugirira akamaro akarere kurusha ahandi ni ahajyanye n’iyobokamana.

Aha turavuga kwa Yezu Nyirimpuhwe, ni kuri Kiliziya Paruwasi Gatolika ya Ruhango, buri kwezi nibura umunsi umwe mu kwezi haza abantu bagera ku bihumbi 20 baje kuhasengera, cyane cyane hakunze kubera amasengesho yo gusabira abarwayi kandi hakunze kubera ibitangaza bamwe bagakira ku buryo abantu baza ari benshi kandi bigatanga umusaruro.

Noneho ariko rimwe mu mwaka nyuma gato ya Pasika, haba isengesho twita iry’impuhwe z’Imana. Aho ho haza ibihumbi 60 birenga ku buryo ari buri kwezi ari icyo gihe habaye iryo sengesho, abaturage bacu baracuruza, ibyo kurya no kunywa bigacuruzwa, amacumbi agakora, imodoka zitwara abagenzi zigakora, abaturage bacu bagahura n’abo mu mpande zo hirya no hino ku buryo Ruhango irushaho kumenyekana.

Dufite n’ubukerarugendo bushingiye ku mateka kuko nk’Urutare rwa Kamegeri twahashyize umukozi uhoraho usobanurira amateka abahasura kandi turateganya kuhashyira ibikorwa birimo n’ubwogero n’ibindi bikorwa bizafasha abazajya bahasura kubona aho biyakirira no kwidagadura.

Ahandi ariko harimo ahitwa kwa Mirenge ku Ntenyo hari n’agasozi uwitwa Ngunda yaciragaho ibivuzo amaze kunywa amarwa, ubu turi kuhashyira ubusitani ku buryo abahasura bazajya babona hasa neza.

IGIHE: Imyubakire muri Ruhango isa n’aho idashamaje, haba hari gahunda yo kuvugurura uyu mujyi?

Habarurema: Dufite igishushanyo mbonera ndetse no ku rwego rw’igihugu kiri kuvugururwa ariko ikibazo gihari ni uko abikorera bari batarishyira hamwe ngo barebe icyo bakora ariko turi kuganira nabo dupanga icyakorwa kandi dukurikije igishushanyo mbonera.

Ikindi ariko dufite na gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu aho twamaze kubona ahantu hagera ku 169 dushobora kubatuza, twabikoze dufatanyije n’Ikigo gishinzwe imiturire.

Ariko iyo urebye abagera kuri 77% batuye neza, abandi nabo turi kubakangurira, ariko abatishoboye turi kububakira mu midugudu y’icyitegererezo.

IGIHE: Nyuma y’inshingano muhabwa nk’umuyobozi ubusanzwe, Meya wa Ruhango ni muntu ki?

Habarurema: [Aseka] Meya w’Akarere ka Ruhango ni umunyarwanda umaze igihe gito yujuje imyaka 40, ndi umubyeyi w’abana babiri, ndubatse ndi umuntu usanzwe ariko kandi w’umuyobozi ufite inshingano zigoye ariko nziza.

Nubwo ntakunze kubona umwanya wo kuruhuka nk’umuntu ugira inshingano nyinshi ariko iyo mbonye akanya nkora siporo, nkaganiriza umuryango wanjye, nkanareba amakuru kuri televiziyo zitandukanye cyangwa ngasoma amakuru mu binyamakuru.

IGIHE: Turasoje! Keretse niba hari ikindi mwifuza kongeraho

Habarurema: Icyo nakongeraho ni uko kugeza uyu munsi akarere ka Ruhango kayobowe neza, nishimira abayobozi dukorana umunsi ku munsi kandi no muri rusange abaturage turimo gufatanya. Namwe ndabashimiye kandi uburyo muba mwatwegereye mukamenya imishinga dufitiye abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko mu mihigo 72 bari bahize mu 2018/19, igera kuri 64 bamaze kuyesa hejuru ya 70%
Kwa Yezu Nyirimpuhwe hahurira abarenga 20 000 buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza