Imijyi itandatu yunganira Kigali igiye guhabwa imiyoborere yihariye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Leta yafashe icyemezo ko imijyi itandatu yunganira Kigali igomba guhabwa ubuyobozi bwihariye butandukanye n’ubw’uturere iherereyemo hagamijwe kunoza uburyo iyobowe, nka bumwe mu buryo buzatuma irushaho kuzamura urwego rwayo.

Iyi ngingo yaganiriweho byimbitse mu mwiherero w’abayobozi wabaye kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2018, hafatwa umwanzuro wo gushyigikira iterambere ryayo hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro by’ibigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, hakanashyirwaho inzego zishinzwe imicungire y’imijyi.

Mu gihe guverinoma yiyemeje ko mu cyerekezo 2020 Abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi kandi batuye neza naho abagera kuri 80% bakazaba batuye mu midugudu, yiyemeje kongerera imbaraga imijyi ya Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase avuga ko kugira ngo iyo mijyi itere imbere bisaba ko inzego zose zireba haba ari ubuyobozi n’inzego z’ibikorwa remezo, zubahiriza inshingano zazo kugira ngo impinduka zifuzwa zigerweho.

Aheruka kubwira itangazamakuru ati “Iyo urebye Umujyi wa Kigali, munsi yawo ufite uturere dutatu. Ahangaha iyi nama ntabwo yavuze ngo hazajyeho utundi turere munsi y’uturere, yavuze ngo hazajyeho ubuyobozi bw’umujyi. Umujyi wunganira Kigali ntabwo ari Akarere kose, ni igice cy’akarere kizaba ari umujyi kuko hazaba hari n’igice cy’icyaro, ariko kigomba kugira imiyoborere ihamye ku buryo ikora neza.”

“Ariko bazakora bate, bazaba ari bangahe, bizaba byubatse gute, nicyo inzego zibishinzwe zizakora, zikazatwereka uko bigomba kumera, bazakora batya, bazakorana batya n’Akarere, bari ku rwego uru n’uru, imirimo bazakora ni iyi, bazajya baha raporo kanaka, bazashyirwaho batya, ibyo bizaza ariko ikirimo ni ukuvuga ngo imiyoborere ni ikintu gikomeye kugira ngo tugere ku cyo twifuza kugeraho.”

Prof Shyaka avuga ko icyagaragaye ari uko imiterere y’imiyoborere y’akarere k’icyaro na turiya tw’imijyi ubusanzwe byagaragaraga ko bisa n’ibidatandukanye, ariko iyi miyoborere mishya izaba urufunguzo rw’impinduka zikenewe.

Ibikorwa bya leta bimwe bizimurirwa muri iyi mijyi

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko kugira ngo iyi mijyi itandatu itere imbere hasabwa ibintu byinshi birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi, gutunganya ibibanza abantu bashobora kubaka bakubakaho n’ibindi bituma abantu bayituramo cyane cyane bakahabona akazi.

Yakomeje agira ati “Ibintu bibiri rero hari ugushishikariza abikorera ngo bajye kuhakorera ari nayo mpamvu ahenshi hari ibyanya byagenewe inganda, ikindi ariko na leta nayo yagira uruhare mu kuhashyira bimwe mu bikorwa byayo bitanga akazi, bigatuma isoko rizamuka, hakaboneka abantu bakenera amacumbi, bagurira abacuruzi.”

Yavuze ko ariyo mpamvu leta yafashe gahunda ko aho bishoboka ko ibigo bya leta byakorera muri iriya mijyi, kugira ngo nabyo bibe imbarutso yo gutanga akazi no kuzamura isoko ry’aho hantu.

Yakomeje agira ati “Nk’ubu mwabonye ko za kaminuza mu rwego rwo guhuza amashami, hari abagiye bava hamwe bakajya ahandi. Byongeye gusuzumwa ngo turebe ko byakorwa neza kurushaho, ngo turebe ko ariya mashami yari ahari yakoreshwa neza. Bivuze ko hagomba kuboneka abanyeshuri, haboneke abarimu, umujyi nyine ugakomeza kugira ubuzima.”

Mu kongera ishoramari, byitezwe ko iyi mijyi yunganira Kigali izabasha kuzamura ingengo y’imari yishakamo, kuko ubusanzwe wasangaga uturere dufite itandukaniro hagati yatwo.

Prof Shyaka yagize ati “Iyo urebye nko mu mujyi wa Kigali, ukareba amafaranga wishakamo awufasha mu ngengo y’imari, ubu ari hagati ya 40 na 50% no mu turere twawo. Iyo urebye mu tundi turere dutandatu tw’imijyi iyingayinga Kigali, nta na kamwe karengeje 12%, ni ukuvuga ngo ubushobozi bw’iyo mijyi buracyari buto.”

Yavuze ko hakenewe ko abazahabwa kuyobora iyi mijyi bagira n’uruhare mu gushaka ishoramari rihaza, n’ubukungu bukiyongera, koperative zaho zigakora neza, serivisi zikazamuka, kugira ngo iyo mijyi iyingayinga Kigali ireke kuba ku izina gusa ahubwo bizamure ubushobozi, imirimo ihari, imisoro ihava n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (ibumoso) n'Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye nyuma y'Umwiherero wa 15 w'Abayobozi bakuru b'igihugu wabereye i Gabiro
Umujyi wa Muhanga ni umwe mu yunganira Kigali igiye guhabwa imiyoborere yihariye / Ifoto: Niyonzima Moise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza