Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Gicumbi wari isezererano rya Perezida Kagame ryo mu 2003 iri ku musozo (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’umuhanda uzahuza Intara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba igeze kure aho abaturage n’ubuyobozi bavuga ko usibye kuba imibereho yabo igiye guhinduka ariko ari n’umuhanda ufite amateka.

Ikipe y’abanyamakuru ba IGIHE basuye uyu muhanda bakora urugendo rw’ibilometero hafi 51 bava ahari isanteri y’ahazwi nko ku Mashini mu rugabano rw’Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke n’Umurenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Uva kuri Base ugera mu Mujyi wa Gicumbi, uyu muhanda ukora ku mirenge irindwi irimo Gashenyi (Gakenke), Base, Cyungo (Rulindo), Ruhunde (Burera), Miyove, Nyankenke na Byumba muri Gicumbi.

Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’uyu muhanda igeze hejuru ya 80%, aho muri kilometero 50 zo kuva Base ujya i Gicumbi izingana na 46 zimaze gukorwa.

Byari biteganyijwe ko iki gice kizarangira tariki 21 Kanama 2018, bitwaye akayabo ka miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyarugu buvuga ko hari imbogamizi zajemo zirimo imvura nyinshi n’indi mirimo itari yarateganyijwe yatumye igihe n’amafaranga byiyongera ariko bwizeza ko uzarangirana na Ukuboza uyu mwaka.

Abawukoresha bavuga ko kuva kuri Base ujya i Gicumbi byabasabaga kunyura i Kigali bagakoresha hafi umunsi wose mu nzira ariko kuri ubu amasaha abiri aba ahagije muri bisi bakaba bari i Gicumbi.

Ku muntu wategaga moto, byasabaga ko yishyura ibihumbi nibura 15 ariko ubu ntibirenga ibihumbi bitanu kugira ngo abe ageze mu Mujyi wa Gicumbi.

Umwe mu baturage twasanze muri iyi santeri y’ahazwi nko ku Mashini yagize ati “Ubu dutegesha 1200 Frw muri bisi kandi kugera i Byumba mu Mujyi ni amasaha abiri ntabwo ajya arenga ariko nabwo ni uko hari ahatarajyamo kaburimbo nihuzura ntabwo azajya ageramo.”

Umushoferi utwara imodoka ya sosiyete ya ‘Different’ ikora muri uyu muhanda yahamirije IGIHE ko akenshi amasaha abiri atageramo keretse iyo basanze mu nzira hari ahari gukorwa nk’ibiraro bakahatinda.

Imbere gato ahari isoko rya Base, abo twahasanze badusangije uburyo ubuzima bwabo bwari bumeze mbere y’uko bamenya ko umuhanda uzubakwa.

Bavuze ko kuri ubu urujya n’uruza rw’abakiliya n’abacuruzi rwatangiye kwiyongera ndetse bavuga ko n’inzu yaho yahise igira agaciro aho nk’umuryango wo gucururizamo wakodeshwaga 20.000 Frw ku kwezi ubu ugeze kuri 40.000 Frw.

Aba bacuruzi bavuga ko banamaze gusobanurirwa ko hari igishushanyo mbonera gishya ku bashaka kubaka no kuvugurura inzu zabo.

Abakora muri uyu muhanda bo bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse kuko batunze imiryango mu mafaranga bahembwa. Harimo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.

Muhoozi William, uhagarariye abakoresha imashini muri uyu muhanda we avuga ko aturuka muri Uganda akemeza ko imibereho ya buri munsi yahindutse.

Ibivugwa n’aba baturage bihura cyane n’ibyo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda ugiye kuzamura imibereho y’abatuye muri iyi Ntara by’umwihariko i Gicumbi bari barasigaye inyuma.

Yagize ati “Umunsi uzaba wamaze kubakwa uzorohereza abaturage b’abahinzi n’aborozi guhera muri Nyagatare kugera za Musanze kubera ko nta muntu uzongera kuva i Nyagatare ngo anyure i Kigali agiye za Musanze cyangwa Rubavu.”

Ku bibazo by’ingurane n’amatiyo y’amazi yari yarasenywe n’imirimo yo kubaka uyu muhanda byigeze kuvugwa, abaturage babwiye IGIHE ko byarangiye, ibi ariko na Guverineri w’IIntara yashimangiye ko byigeze kubaho ariko ku bufatanye n’abashinzwe kubaka habaruwe abari bafite ibi bibazo bihita bikemurwa.

Muri Mutarama 2018, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinwe Iterambere ry’Ubwikorez (RTDA) ushinzwe ibijyanye no gutanga ingurane ahubakwa imihanda, Munyaneza Thadeé, yari yatangaje ko abaturage bamaze kuhabwa ingurane y’asaga miliyari umunani.

Guverineri Gatabazi yavuze ko yaje kwiyongera hakazamo n’ibibazo by’aho umuhanda ugenda unyura hatarateganyijwe.

Ati “Hari igihe hagenda hazamo abandi baturage batari barateganyijwe, hari igihe bagenda bubaka bagasiza hatarateganyijwe, ubwo yinjiramo mu bagomba kwishyurwa hari n’ahandi imashini zigenda zitsindagira zigasenya inzu bitarateganyijwe abo nabo baba bagomba kwishyurwa.”

Guverineri Gatabazi yavuze ko byose byagiye bikorwa bikagezwa muri MINECOFIN ikaba yaramaze no kubishyura hafi ya bose hakaba hategerejwe abandi bashya bashobora kuziyongeramo.

Ni Perezida Kagame wawemereye abanya-Byumba

Mugirwanake Samuel twamusanze mu Murenge wa Cyungo atwaye igare ava kurangura ibyo gucuruza kuri Base, maze agira ati“Umubyeyi wacu Paul Kagame, Perezida wa Repubulika yatwemereye ko agiye kuduha umuhanda, abikora n’ingoga ni ukuvuga ngo turabyishimiye cyane kandi n’ubu turacyamushima.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa namugenera isaha ku isha turi kumwe igihe cyose haba mu mutekano n’amajyambere turi kumwe.”

Mugirwanake yanavuze ko kuri ubu ikibanza cy’aho acururiza kiri kugura miliyoni eshatu kandi mbere cyaraguraga 800.000 Frw.

Guverineri Gatabazi yabwiye IGIHE ko uyu muhanda ariwo wari usigaye mu byo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage b’iyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubwo yajyaga kwiyamamarizayo mu 2003.

Yagize ati “Uyu muhanda rero Perezida wa Repubulika yawemereye abaturage igihe yazaga kwiyamamaza. Icyo gihe yiyamamarije mu Miyove hakiri Perefegitura ya Byumba, ubu yabaye Gicumbi”

Yakomeje agira ati “Njye nari mpari abwira abaturage ko uwo muhanda awubemereye kuko aho yiyamamarizaga hari kuri uwo muhanda hanyuma ababwira ko abasezeranyije uwo muhanda (awerekana), hanyuma anabasezeranya ibitaro bya Kinihira, amazi, amashanyarazi n’amashuri byinshi byarakozwe n’uyu muhanda wari usigaye murabona ko ugiye kurangira.”

Kuri ubu igice cya mbere nicyo kiri kurangira mu gihe igice cya kabiri kizava mu Mujyi wa Gicumbi ukomeza ujya Nyagatare unyuze Nyagahanga na Mimuri kizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018/19.

Abawukoresha barifuza ko hajyamo imodoka zihagije

Muri uyu muhanda hakoramo sosiyete imwe itwara abagenzi, ibintu bikiri imbogamizi cyane abayitega bari mu nzira kuko bashobora gutegereza amasaha abiri itaratambuka cyangwa yanatambuka ikaza yuzuye.

Umukecuru witwa Adele Nyirabishyimbo twamusanze mu Murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera ateze imodoka ajya gusura umurwayi ku bitaro bya Byumba.

Yagize ati “Ubu ntegereje imodoka iva kuri Base ijya i Byumba twagendaga n’amaguru ngakoresha amasaha atatu ariko ubu n’ubwo wenda itinda iyo ihageze ntabwo namara iminota 30 nkiri mu nzira”

Guverineri Gatabazi yavuze ko batangiye ibiganiro na Col. Dodo Twahirwa usanzwe ufite mu nshingano kubaka gare zo mu Rwanda aho mu byo bavuganye harimo kuba yakubaka gare nziza kuri Base

Yakomeje avuga ko bazavugana n’abandi bafite sosiyete zitwara abagenzi bakareba uburyo hakongerwamo imodoka mu gihe umuhanda uzaba wamaze gukorwa.

Ikompanyi y’Abashinwa CHICO niyo iri kubaka uyu muhanda aho muri ibi bilometero 51 biri kubakwa ari igice cya 125 bya Base-Nyagatare bihuza Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda n’iy’u Burasirazuba.

Ahitwa ku Mashini hamaze gutunganywa hasigaye gushyiramo kaburimbo
Uko uyu muhanda ukorwa niko imodoka zitwara abagenzi ziwucamo ari nako zoroheje ingendo ziva Base-Gicumbi
Imashini zimenyerewe mu guhinga imisozi zirasiza ahazanyura umuhanda
Abaturage bategerezanyije ubwuzu uyu muhanda bitezeho iterambere ryinshi
Imodoka zitwara abagenzi zerekeza mu Karere ka Burera nazo zikoresha uyu muhanda
Gushyira kaburimbo mu muhanda Gicumbi-Base bigeze mu Murenge wa Cyungo
Uyu muhanda witezweho koroshya ubuhahirane ndetse no gufasha abahinzi kugeza umusaruro ku masoko
Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda Perezida Kagame yemereye abaturage bigeze mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo
Imisozi y'ahazwi nko ku Mashini yarasatuwe kugira ngo hakorwe umuhanda nta nzitizi
Ibikoresho byifashishwa mu gukora imihanda birakoreshwa ubutaruhuka
Imashini zihora zisya amabuye yo gushyira mu muhanda
Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko uyu muhanda uzakura mu bwigunge abaturage b'Intara y'Amajyaruguru

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza