Imishahara y’abakozi ba Leta kugeza kuri mwarimu yashyizwe ahabona

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 30 Mata 2013 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Kuri ubu nta banga rikirimo kumenya umushahara wa buri umwe mu bakozi ba Leta wo mu butegetsi bwite, kuko imishahara yabo kugeza kuri mwarimu hakurikijwe imyanya yabo yamaze gushyirwa aho buri we se abasha kuyibona, ndetse n’ibindi bagenerwa na byo ukaba wabasha kumenya uburyo babihabwa n’icyo bakurikiza.
Ibi bijyanye n’imishahara ndetse bikaba byaranashyizwe ahagaragara mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa Mbere Weruwe 2013, n’ubwo hatagagaramo imishahara y’abayobozi bakuru (...)

Kuri ubu nta banga rikirimo kumenya umushahara wa buri umwe mu bakozi ba Leta wo mu butegetsi bwite, kuko imishahara yabo kugeza kuri mwarimu hakurikijwe imyanya yabo yamaze gushyirwa aho buri we se abasha kuyibona, ndetse n’ibindi bagenerwa na byo ukaba wabasha kumenya uburyo babihabwa n’icyo bakurikiza.

Ibi bijyanye n’imishahara ndetse bikaba byaranashyizwe ahagaragara mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa Mbere Weruwe 2013, n’ubwo hatagagaramo imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu, hagaragaramo iy’abayobozi b’ibigo bya Leta, abanyamabanga ba Leta muri za Minisitiri, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ibigo, ndetse kandi hanagaragaramo n’imishahara igenerwa abandi bafite imyanya y’imirimo mu butegetsi bwite bwa Leta.

Umushahara w’umukozi wo mu butegetsi bwite bwa Leta ugenwa hashingiwe ku rutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu gutegura imishahara ku bakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta, kandi urwego, umubare fatizo, agaciro k’umubare fatizo n’umushahara mbumbe bigendana na buri mwanya w’umurimo wo mu butegetsi bwite bwa Leta.

Bamwe mu bayobozi usanga bafata umushahara mbumbe usaga miliyoni ebyiri, hari abandi bayobozi bakuru mu bigo bya Leta abenshi usanga bafata umushakara mbumbe uri muri miliyoni n’imisago, abatwara umushahara muto kuri uru rutonde aho usanga ari abarimu bafite amashuri atandatu yisumbuye bafata 59,125.

Uretse ibi bijyanye n’imishahara kandi usanga aba bayobozi bakurirwaho imisoro ku modoka bagura ndetse Leta akanabishyurira amafaranga agera kuri ½ ku kiguzi cyazo, bakanahabwa amafaranga y’itumanaho n’andi abafasha mu ikoreshwa ry’izi modoka.

Kanda hano urebe uko imishahara yagenwe

PDF - 4.8 Mb

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza