Imishinga izafasha guverinoma kugeza amazi meza kuri buri muturarwanda bitarenze mu 2024

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko muri gahunda yayo y’imyaka irindwi, abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2024.

Iyo gahunda igaragaza ko ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi mu Rwanda azava kuri metero kibe 182,120 yari ariho mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ivuga kandi ko mu 2024 buri muturarwanda azaba afite amazi meza nibura atarenze iminota 30 agiye ndetse avuye kuyavoma.

Imibare yagaragajwe mu bushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’ingo mu 2014, ivuga ko abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi ari 84.8%.

Nyuma yo gutaha uruganda rwa Nzove I rwubatswe na Nzove II rwongerewe ubushobozi, ingano y’amazi Umujyi wa Kigali uhabwa yahise agera kuri metero kibe ibihumbi 145 ku munsi avuye kuri metero kibe ibihumbi 95 mu gihe ayo ukenera muri rusange ari metero kibe 143,668 ku munsi.

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2018/19, u Rwanda rwatunganyaga metero kibe z’amazi miliyoni zisaga 55 ku mwaka.

Gusa aya mazi yose siko agera ku baturage bitewe n’impamvu zitandukanye. Mininfra igaragazo ko amazi atakara agera hafi kuri 39% by’atunganywa kubera impamvu zirimo amatiyo acika n’ibindi, igasaba abaturage gufatanya mu gukumira icyo gihombo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, aheruka gutangaza ko hari imishinga ifatika leta ishyizemo imbaraga hamwe n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukwirakwiza amazi, izafasha muri gahunda yo kugeza amazi meza ku baturarwanda.

Yavuze ko iyo mishinga izashyirwa mu bikorwa hifashishijwe amafaranga arimo n’inguzanyo u Rwanda rwahawe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, angana na miliyoni hafi $400.

Iyo mishinga irimo iyo kubaka inganda z’amazi nshya, gusana no kwagura izisanzwe n’imiyoboro y’amazi hirya no hino mu gihugu, ku buryo bizafasha kongera umubare w’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza n’ingano yayo.

Muri iyo mishinga Mininfra igaragaza harimo uruganda rw’amazi rwa Kagaga ruri kubakwa, biteganyijwe ko ruzatanga metero kibe 9000 ku munsi. Uru ruganda ruzagaburira amazi abaturage bo mu bice bitandukanye by’Uturere twa Kamonyi na Muhanga.

Mininfra igaragaza ko hari uruganda rw’amazi rwa Busogwe ruri kubakwa ruzatanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, rukazagaburira abaturage bo mu Turere twa Ruhango na Nyanza.

Hari kandi uruganda rw’amazi rwa Mushogoro ruzatanga metero kibe 7000 ku munsi, rukazagaburira amazi abaturage bo mu bice bitandukanye by’Uturere twa Karongi na Rutsiro.

Uruganda rw’amazi rwa Mwoya ruzatanga metero kibe 3,000 ku munsi. Uru ruzakemurira ikibazo cy’amazi abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uruganda rw’amazi rwa Ngoma ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, rukazagaburira abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.

Hari kandi uruganda rw’amazi rwa Muhazi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 10 ku munsi, rukazagaburira abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Turere twa Gatsibo na Kayonza.

Uruganda rw’amazi rwa Sake ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 6000, rukagaburira abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Ngoma.

Hari kandi uruganda rw’amazi rwa Gihira rurimo gusanwa no kongererwa ubushobozi ku buryo ruzabasha gutanga metero kibe ibihumbi 15 ku munsi, rukazagaburira by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu.

Guverinoma igaragaza ko hazabaho no kwagura imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 1112 igaburira imijyi itandatu yunganira uwa Kigali. Iyo ni Rusizi, Huye, Muhanga, Nyagatare, Musanze na Rubavu.

Hari umushinga mugari wo kubaka uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi. Uru ruzafasha ku kugeza amazi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali na Bugesera. Imirimo yo kurwubaka irarimbanyije ku buryo bishoboka ko muri Kamena 2020 ruzaba rwuzuye.

Hari umushinga wo kubaka uruganda rw’amazi rwa Nzove–Ntora, ruzajya rutanga matero kibe ibihumbi 70 ku munsi. Uyu mushinga watewe inkunga na Leta y’Abayapani, biteganyijwe ko ruzuzura bitarenze muri Nzeri 2021.

Guverinoma kandi igaragaza ko ifite umushinga wo gusana no kwagura imiyoboro ireshya na kilometero 568. Uyu mushinga biteganyijwe ko uzuzura biteranze Ukuboza 2020. Uzafasha ibice bitandukanye byarushywaga no kubona amazi mu Mujyi wa Kigali birimo Kabeza, Samuduha, Busanza na Kanombe.

Mininfra igaragaza ko iyo mishinga biteganyijwe ko izaba yuzuye mu 2022.

Uruganda rw'amazi rwa Nzove I ruheruka kuzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza