Imodoka za REG zashyizweho nimero ihamagarwa ku buntu nyuma y’ubusabe bwa Perezida Kagame

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG), yashyize ku modoka zayo nimero itishyurwa umuntu yahamagara ku buntu mu gihe hari serivisi akeneye zitangwa n’iyi sosiyete, nyuma y’ubusabe bwa Perezida Paul Kagame.

Ku wa 4 Gicurasi 2019 nibwo uwitwa Felix Mugabi, yifashishije Twitter yagejeje igitekerezo kuri Perezida Kagame ko hagamijwe kurushaho kunoza serivisi nziza, REG yagira nimero ihamagarwa ku buntu ishyirwa ku modoka zayo zose.

Perezida Kagame yamusubije ati “byumvikanye kandi impungenge zawe ziraza gusubizwa vuba bishoboka. Abantu nabwiye kubikemura bashobora kuba batari barabyitayeho!!”

Ubuyobozi bwa REG bwatangaje hakoreshejwe Twitter kuwa Gatandatu, taliki 4/5/2018 ko habayeho ikibazo ku murongo utishyurwa ariko ababishinzwe babikurikiranye bigakemuka. Ibi byakurikiwe no gushyira iyi nimero ku modoka zabo nk’uko byasabwe n’Umukuru w’Igihugu.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, REG yagize iti “Bakiliya bacu, REG inejejwe no kubamenyesha ko yabashyiriyeho umurongo mushya utishyurwa muzajya muhamagaraho igihe mufite ikibazo cyangwa amakuru yerekeye serivisi z’amashanyarazi. Muzajya muhamagara kuri 2727. Iyi numero irasimbura iyari isanzwe ikoreshwa 3535.”

Nyuma yo gushyiraho iyi nimero, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yashimiye REG, kuba yabikoze vuba nk’uko yabisabwe igashyiraho umurongo utishyurwa wa 2727 ku modoka zayo, akomeza avuga ko na WASAC kuri uyu wa Kabiri izaba yabikoze.

U Rwanda rukomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ari nako hanozwa uburyo abageraho adacikagurika kandi ukeneye serivisi zijyana n’ingufu akazibona byihuse.

Muri Raporo iheruka ya Banki y’Isi ku koroshya Ubucuruzi izwi nka ‘2019 World Bank Doing Business Report’, u Rwanda rwazamutse imyanya 12 rugera ku wa 29 ku Isi, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Île Maurice.

Bimwe mu bipimo u Rwanda rwazamutseho cyane ni ukubona amashanyarazi, aho rwavuye ku mwanya wa 119 rukagera ku wa 68, no mu gufasha ibigo biri mu bihombo, aho rwavuye ku mwanya wa 79 rukagera ku wa 58.

Mu bijyanye no kubona amashanyarazi, REG yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gusaba amashanyarazi ndetse igabanya igihe cyo kuyahabwa kigera ku minsi 20 ivuye kuri 34.

REG yanatangije uburyo bwo kugenzura ibura ry’umuriro no kugaragaza ibipimo bijyanye n’ibura ryawo n’igihe bimara, hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga bizwi nka ‘System Average Interruption Duration Index (SAIDI)’ na ‘System Average Interruption Frequency Index (SAIFI)’.

Impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019, igaragaza ko zingana na 51%, zirimo 37% zifatira ku muyoboro mugari. Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na Megawatt 221, intego ikaba ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze mu 2024.

Imodoka za REG zashyizweho nimero itishyurwa wahamagara ya 2727

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza