Imodoka zitwara abagenzi zizajya zinyuzwamo ubutumwa bw’ ibyo umushoferi n’umugenzi batemerewe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Sosiyete zitwara abagenzi mu bice bitandukanye by’igihugu zasabwe ko buri modoka yose izajya inyuzwamo ubutumwa bubwira abagenzi ibyo bo n’abashoferi bemerewe n’ibyo batemerewe.

Ibi sosiyete zitwara abagenzi zabisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019 n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’Igihugu igaragaza ko 80% by’impanuka zikorwa mu muhanda zituruka ku myitwarire mibi idakwiye y’abayobora ibinyabiziga kuko hari abo usanga bakoresha umuvuduko mwinshi, abandi bagatwara basinze cyangwa se bari kuvugira kuri telefoni.

Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP, Marizamunda Juvénal, yavuze ko abantu 400 bapfuye umwaka ushize bazize impanuka.

Yakomeje agira ati “Ubwo ntituvuze abakomeretse, ntituvuze ibikorwa remezo byangiritse n’indi mitungo nk’ibinyabiziga byagiye byangirika byose ubishyize mu gaciro usanga ari ibintu byinshi byangiritse mu gihugu cyacu.”

Ubwo hatangizagwa ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo Amahoro”, Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu, yasabye ko mbere y’uko imodoka iyo ariyo yose itwara abagenzi ihaguruka, abagenzi bazajya babanza kubwirwa ibyo abashoferi bemerewe n’ibyo batemerewe.

Ati “Ubu byabaye itegeko ko imodoka iyo ari yo yose ihaguruka mbere y’uko umugenzi uwo ariwe wese agira aho ajya, hagomba kujyamo nibura amajwi asobanura neza ibyo umushoferi yemerewe n’ibyo umugenzi yemerewe ndetse n’igihe hari ubyishwe bagatanga amakuru neza .”

Yavuze ko izi ngamba zafashwe zizatuma impanuka zaberaga mu muhanda zigabanuka kuko byagaragaye ko inyinshi ziterwa n’uburangare n’imyitwarire idakwiye.

Yanasabye ibigo bitwara abagenzi n’inzego z’umutekano gushyiraho telefoni n’abantu bazitaba bahoraho kugira ngo bajye bafasha abagenzi babahamagaye.

Ati “Turasaba ko mugira telefoni babahamagariraho, hakabaho abantu mu bigo bitandukanye bitaba izo telefoni. Niba umugenzi ahamagaye mukitaba kandi mugafata ingamba. Turasaba ko ibyo bikorwa, turasaba abashinzwe umutekano n’abandi bashinzwe umutekano mu bigo byanyu mwishyiriyeho y’uko babikurikiza.”

Umuturage witwa Uwimana Aline yavuze ko bishimiye ko buri modoka izajya ihaguruka bamaze kubwirwa ibyo abashoferi batemerewe.

Ati “ Ni byiza kuko mbere hari n’ubwo wabwiraga umushoferi ngo nagabanye umuvuduko cyangwa ijwi rya radiyo akanga ariko ubwo noneho imodoka izajya ihaguruka bavuze ibyo abashoferi batemerewe bizatuma bahinduka mu buryo bugaragara.”

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu gihugu hose mu gihe mu Mujyi wa Kigali bwakorewe muri Gare ya Nyabugogo n’iya Remera ndetse no mu Karere ka Kicukiro.

Abashoferi basabwe kubahiriza amategeko y'umuhanda birinda impanuka
Ubu bukangurambaga bugamije kugabanya impanuka zigaragara mu muhanda
Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP, Marizamunda Juvénal, yavuze ko abantu 400 bapfuye umwaka ushize bazize impanuka
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza