Imodoka zose zitwara abagenzi zigiye gushyirwamo camera mu gucunga umutekano

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) yatangaje ko imodoka zitwarira abagenzi zigiye gushyirwamo camera zizajya zifasha mu kugenzura ibintu byose bizikorerwamo, bikazorohereza kumenya amakuru y’aho ziba ziri hose.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye, ubwo kuri uyu wa Gatanu yasuraga ibigo bifite ikoranabuhanga rifite aho rihuriye no gutwara abantu n’ibintu nibwo yavuze ko gahunda yo gushyira za camera mu modoka bifite akamaro gakomeye kuko bizanatuma ababangamira ituze rya rubanda batahurwa byoroshye.

Izo camera zitezweho kuba zakumira ubujura n’umuco mubi wa bamwe mu b’igitsina gabo bagenda bikuba ku gitsina gore nko muri za bisi nini abagenzi bagenda bahagaze.

Yagize ati “Camera ni ingenzi kubera ko ahantu hahurira abantu benshi cyangwa abantu iyo bagendana ari benshi hari bamwe bashobora kuba bagira imico n’imyitwarire ishobora kubangamira sosiyete. Njya numva mubivuga namwe abantu bagendana mu modoka umwe ari umugabo undi ari umugore bagenda bikubakuba ku bandi. Ibyo bintu byose bibangamira ituze ry’abantu dukeneye kubibona bitagombye ko abantu baza guhagarara muri bisi.”

Yavuze kandi ko bizafasha mu kurwanya ibyaha ati “Buriya za bisi zitwara abantu benshi harimo n’abanyabyaha, rero gushyiraho uburyo bwo kugira ngo byorohe mu gufata abo bantu nacyo ni ikindi cy’ingenzi.”

Yavuze ko bizabafasha no kurushaho kugira andi makuru y’ingenzi, afasha mu kugenzura imodoka n’umutekano wazo hirya no hino aho zigenda.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ko uwo mushinga ushobobora kuzatwara iminsi kuko hazabanza kurebwa ibikenewe, hagenwe ingengo y’imari yabyo n’ibindi bikenewe kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gifite amakarita akoreshwa mu ngendo ya Tap&Go, Patrick Buchana, yavuze ko biteguye gukorana na guverinoma muri iyo gahunda kugira ngo hanozwe gutwara abantu n’ibintu.

Yagize ati “Ntabwo turi kureba gusa gutwara abantu n’ibintu mu buryo dukoresha gusa ahubwo turi kureba n’uburyo twakorana na guverinoma mu kumenya amakuru yose y’ibibera mu modoka, akazabafasha gufata ibyemezo.”

Izi Camera zishobora no kuzafasha Polisi mu guta muri yombi abashobora kwinjirana mu modoka ibintu bitemewe cyangwa zikaba zanagenzura uburyo abantu binjira mu modoka, zikanakumira ko hari ushobora kwishyura amafaranga aho gukoresha ikarita nk’uko biteganywa.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Gutwara Abantu nüfIbintu, Uwihanganye Jean de Dieu
Abayobozi beretswe ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu modoka
Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert yari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza