Impaka ku itegeko rirengera abahanzi ku mutungo bwite mu by’ubwenge

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira ku mutungo kamere mu by’ubwenge, Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rigenga uko abahanzi bazungukira mu bihangano byabo ariko ntiriratangira kubahirizwa kuko abo rireba bakomeje kurisobanurirwa.

Iri tegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, riteganya ko radiyo na televiziyo zacuranze indirimbo, ibigo bitwara abagenzi bizikoresha mu ngendo, utubyiniro, amahoteli azifashisha anezeza abakiliya, inzu zogosherwamo, amaguriro n’ahandi bagomba kugirana amasezerano y’ubucuruzi na Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) ibahuza n’abahanzi bakishyura umuziki bacuranze.

Ingingo yo kwishyuza ibihangano yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza 2017 mu bukangurambaga bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) bugamije gusobanurira abakora mu itangazamakuru no mu bigo by’itumanaho akamaro k’iri tegeko.

Abakora mu itangazamakuru bagaragaje ko iri tegeko ribangamiye amasezerano asanzwe aba hagati yabo n’abahanzi.

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, yagize ati “ Twe iyo ducuranga ibihangano by’abahanzi nta muturage utwishyura. Kwishyura indirimbo y’umuhanzi wabanza ukareba ese ni nde wungukira ku wundi, umuhanzi ni we wungukira iwacu kuko amenyekana kuko indirimbo yabo yacuranzwe kuri radiyo. Radiyo na televiziyo ni zo zigira umuhanzi uwo ariwe kuko ibihangano bye bitamenyekanye nta wazakenera kumwumva. Nta radio yungukira ku muhanzi, ahubwo umuhanzi yungukira kuri radio. Ingaruka zigiye kubaho ni uko tutazongera gucuranga ibihangano byabo. Niba tugiye kwishyuzwa icyo tuzakora tuzazisiba ubundi dutegereze indirimbo twemerewe tutishyura.”

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse yavuze ko ni biba ngombwa ibihangano bazabisiba

Yavuze ko ni biba ngombwa kuko itegeko rivuga ko ibihangano by’umuntu umaze imyaka 50 apfuye biba ibya buri wese bazakora ubushakatsi akaba aribyo bakoresha kuko bitazabateza ibibazo.

Umuyobozi wa City Radio, Safari Kim Kizito, na wavuze mu izina ry’abandi yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa hakiri ibibazo bikibangamiye iri tegeko.

Yagize ati “Itegeko rishobora kugongana n’uburyo dufatanya n’abahanzi. Muri RURA mu byo usabwa mbere yo guhabwa uburenganzira bwo gukora harimo guteza imbere ibihangano by’imbere mu gihugu ari na yo mpamvu tubiha umwanya uhagije. Indi ngingo iri muri iri tegeko iteganya ko umuhanzi ari we ufite uburenganzira busesuye ku gihangano cye akaba yabahitamo ko gishyirwa ku karubanda. Ibi ni nako bimeze ku bahanzi bo hanze aho abashaka kwishyuza ibihangano byabo hari aho babinyuza. Iyo agishyize ku karubanda buri wese akemererwa kukigeraho nta cyo mukwiye kutubaza.”

Ku rundi ruhande, Umwanditsi, Prof Mwalimu Malonga Pacifique we yavuze ko itegeko rigaragaza ko abahanzi n’abakoresha ibihangano byabo bagomba kubyungukiramo ku mpande zombi kuko ribereyeho kongera ibyishimo no kugabanya umubabaro wabo ryashyiriweho.

Umuyobozi Ushinzwe kurengera Umutungo bwite mu by’Ubwenge muri RDB, Ruhima Blaise, yatangaje ko kwihangira udushya biri mu biteza ubukungu bw’igihugu imbere.

Yagize ati “Ibi biganiro bigamije kungurana n’abakoresha ibihangano by’abahanzi mu bucuruzi ngo harebwe uko na bo batezwa imbere. Ibihangano bikoreshwa nabi kandi umuhanzi nta nyungu abibonamo. Kwamamaza umuhanzi kuri radiyo na televiziyo bigira amasezerano agomba kubigenga kugira ngo ba nyirubwite babyungukiremo. Turi kuganira n’abo bireba ngo barusheho gusobanukirwa n’amategeko kugira ngo bitazabashora mu manza.”

Umuyobozi Ushinzwe kurengera Umutungo bwite mu by’Ubwenge muri RDB, Ruhima Blaise aganira n'itangazamakuru

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda hari abahanzi bafite impano ariko nta buryo buriho bubafasha kuzamuka. Muri Afurika hari aho usanga abahanzi baramamaye cyane ariko bakitaba Imana ari abakene kuko nta buryo bashyiriweho butuma babyaza umusaruro ibyo bakora.”

RDB igaragaza ko iri tegeko rirengera umuhanzi yaba uw’indirimbo, abanditsi b’imivugo, ibisigo, abanyabugeni n’abari mu bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse rikaba ryazanagirira akamaro abazabakomokaho mu miryango yabo.

RDB yavuze ko kuba igihangano kiri ku karubanda bidaha ububasha umuntu bwo kugicuranga atabiherewe uburenganzira.

Itegeko ku burenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge riteganya mu ngingo yaryo ya 253 ikoreshwa ry’uburenganzira bw’umuhanzi, ubw’abagaragara mu bihangano, ubwa ba nyir’amajwi n’ubwa ba nyir’ibiganiro ko bwegurirwa sosiyete imwe yigenga ikora ibijyanye no kurinda uburenganzira bw’abahanzi n’ibijyana na bwo.

Mu 2016, u RDB yatanze uburenganzira kuri ba nyir’ibihangano bagera kuri 300, imibare ishobora kurenga 10% nk’uko byari mu ntego y’uyu mwaka binyuze mu bukangurambaga.

Abitabiriye ibi biganiro basabye ko itegeko ryavugururwa rikongerwamo ingingo zijyanye n’igihe cya none kandi zisobanuye mu buryo burambuye.

Kuva iri tegeko ryatangazwa mu igazeti ya Leta, umuhanzi Kayirebwa Cécile ni we wareze ibitangazamakuru birimo RBA na Contact FM byakoresheje indirimbo ze mu nyungu zabyo bwite nta masezerano bafitanye.

U Rwanda rwasinye ku masezerano yo kwinjira mu Muryango wita ku mutungo bwite mu by’ubwenge (World Intellectual Property Organization) kuva muri Gashyantare 1984.

RDB yaganiriye n'abafatanyabikorwa batandukanye harebwa ku itegeko rirengera abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza